Ku munsi wo gusigwa ivu- Photo, Internet
Impuhwe
nizitugumemo ubudatezuka
Imana idukunda ni yo
yabanje kudukunda. N’igihe muntu ayiteye umugongo, yo ntiyigeze imwitura ahubwo
yakomeje kumukunda, imugirira impuhwe z’igisagipane. Nibwo yohereje Umwana wayo
w’ikinege ngo muntu adaheranwa n’urupfu yikururiye igihe acumuye. Harakabaho
impuhwe z’Imana dukesha uburokorwe! Nimuyo tuziyambaze ubudatezuka, ku rugamba,
umutuzo w’ukuri utangwa n’intsinzi, naho ubundi wakwisanga n’aho wari ufashe
uhanyazwe. “Twebwe ntituri abantu bo gutezuka ngo bitumen tworama, ahubwo turi
abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe (Heb.10,39).” Kudatezuka mu
kwiyambaza impuhwe z’Imana ntibitana no kudatezuka mu kubaho mu muhamagaro wo
kugirira abantu bose impuhwe, igihe cyose na hose. “Nimube abanyampuhwe nk’uko
So ari umunyampuhwe (Lk.6,36).” Uyu muhamagaro udufasha kurushaho kuzirikana
urugero rwo kugira impuhwe rw’Umubyeyi wemeye gutanga Umwana we, urugero rwa
Yezu wumviye Se, akamera kwigabiza umusaraba. Mbega ngo muntu ngo aragirirwa
impuhwe zihebuje! Iyo neza y’Imana ukomeje kugirirwa si Ibanga. Umukiro w’Imana
si ubwiru kuko ugenewe abantu bose bemeye kuwakira, bityo rero ibyiza by’Imana
ntibikakugarukireho. Oya! Ahubwo urakabe umuhuza w’abantu n’impuhwe z’Imana,
uwo abahuye na we bose bagasanganirwa n’ ineza Imana yishakiye kumunyuzaho ngo
ibiyereke, ibagirire neza.
Imana
ijye iturokora
Kimwe mu ngaruka z’icyaha
ni ukuvumwa ku butaka. Kimwe mu ngaruka z’ibikorwa bya muntu ni ihumana
ry’ikirere, isoko y’ibiza bihitana ubuzima. Ibiza iyo bije ntibitoranya; uwo
bisanze ni we bihitana. Ni ngombwa ko muntu ashyiraho ake mu kwirinda uko
ashoboye ariko akazirikana ko Imana ifite ububasha bwo kurengera intungane
yayo, umugaragu wayo uyitakambiye. Nimwibuke uko Imana yarokoye Nowa umwuzure
(Intg.7,1-24), uko yarokoye Loti
mu gihe cy’irimbuka rya Sodoma (Intg.19,1-29), uko yakijije abayisraheli,
ikabacira icyambu mu nyanja basumbirijwe n’abanyamisiri (Iyim.14,1-31), uko yarokoye
Yozefu, Daniyeli n’abandi. Na we komeza uyibere indahemuka, kandi ujye wibuka
no kuyitakambira uyisaba ku kurokora kuko ibyago bidateguza, bikagutera utagize
uruhare mu kubizana.
Uwo Imana iriburokore iramurwanirira kandi ni intaneshwa. Mwibuke uko Musa
yabihamirije Abayisraheli, ati: “Uhoraho ni we uri burwane mu kigwi cyanyu,
naho mwebwe mwigaramiye (Iyim.14, 14)”. Imana yarabikoze, irokora
umuryango wayo. Muvandimwe, ntukihebe kuko ufite Imana igukunda ;
yitakambire kandi wemere ugushaka kwayo kuganze mu buzima bwawe. Nibwo
uzarushaho kubona uburyo Imana igukunda kandi ikurinda byinshi, ikakunyuza mu
bikomeye ngo bigukomeze. Nimutunganire Imana kandi muhore mwambaza muti :
“Uhoraho, tugirire imuhwe ! turakwiringiye. Utubere imbaraga buri gitondo,
n’agakiza igihe cy’amage (Iz.33, 2).”
No comments:
Post a Comment