Tuesday, March 8, 2022

Mutagatifu Kazimiri, Umuvunyi w’imbabare

I Krakoviya muri Polonye ni ho Kazimiri yavukiye kuwa 5 Kanama 1458. Ni igikomangoma cy’umwami w’icyo gihugu (Kazimiri wa IV, 1447-1492). Nyina Elizabeti yari umukristukazi mwiza, amutoza, akiri muto, imigenzo myiza ya gikristu kugira ngo ayikurane. Kazimiri yabaye umwana ujijutse w’umunyagikundiro, amaze gukura aba umuntu w’inyangamugayo, ukorana umurava umurimo ashinzwe. Mu mibereho ye, nta cyamurutiraga byose nko gushyikirana n’Imana mu isengesho. Yarabikundaga cyane, akabaho yigomwa ku buryo byatangazaga rubanda kubona umwana w’umwami agenza atyo. Kazimiri yaryamaga ku butaka busa, akabyuka igicuku kinishye, agiye gupfukama mu muryango wa Kiliziya, agasenga kugeza bujya gucya. Nta munsi n’umwe Kazimiri yasibaga Misa, yari intarushwa mu kwamamaza ukwemera gutagatifu no kukurwanira ishyaka mu mvugo no mu ngiro. Kazimiri yavomaga imbaraga mu gushengerera Isakaramentu ritagatifu no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, agakunda Nyagasani Yezu Kristu ku buryo iyo yabonaga umusaraba yasukaga amarira menshi.

Akenshi mu Misa, Kazimiri yatwarwaga buroho mu gihe cya Konsekarasiyo : igihe Yezu Kristu yabaga amanutse mu Ijuru, aje guhinduka Ukarisitiya, ari mu biganza by’umusaseridoti. Yabaye umuntu ukunda abakene n’indushyi, akabarengera. Ni yo mpamvu bamwise “Umuvunyi w’imbabare”. Yaranzwe no gukunda imigenzo myiza ya gikirisitu, akayihata, cyane cyane umugenzo w’ubusugi. Ntiyigeze ajya mu nteko y’abaneguranyi ngo habe hagira umwumva avuga amakosa y’abandi, ahubwo iyo yabaga ari kuganira n’abandi avuga ku bwiza bw’ubuziranenge (innocence) yakoreshaga amagambo meza, aryoheye amatwi n’umutima. Kazimiri Yabaye umukristu w’indakemwa mu mico no mu myifatire, yima amatwi abamubwiraga ko iyo migirire ya gikristu idakwiye umwana w’umwami.

Kazimiri yabaye inshuti y’Imana, na yo imwigomba akiri muto. Yafashwe n’indwara y’igituntu, imuhitana kuwa 4 werurwe 14849. Amaze gupfa, yakoze ibitangaza byinshi: impumyi zimutakambiye zigahumuka, abamugaye bakagenda, n’abandi barwayi benshi bakirirwa ku mva ye bamwambaza. Mu mwaka w’1604, igihe bafunguye imva ye, basanze umurambo we utarashanguka, ahubwo afashe mu biganza bye indirimbo yahimbiwe Bikira Mariya igira iti: “mutima wanjye, ujye wubaha Mariya buri munsi…” Kiliziya imuhimbaza kuwa 4 Werurwe, buri mwaka.

Ushaka kumenya byinshi wasoma ibi bitabo:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.68.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015.p.88.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.108.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...