|
Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu |
Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu igizwe n’ibice bibiri, bihujwe n’umushumi. Igice kimwe
kiriho ishusho y’uruhanga ritagatifu ikindi kikagira ‘Titulus Crucis’; ishusho
y’ icyapa cyashizwe ku musaraba, hejuru y’umutwe wa Yezu abambwe cyanditseho ko
ari Umwami w’abayahudi (Mt. 27.37 Mk.15, 26 ; Lk. 23,38).
Hari indi sakapulari yabayeho kuva mu 1938 igizwe n’igice kimwe cyanditseho
amagambo y’ikilatini ‘Illumina Domine vultum tuum super nos’, tugenekereje mu
kinyawanda bisabanuye ‘Nyagasani, tubengeranisheho uruhanga rwawe rutagatifu’,
amagambo dusanga muri Zaburi 66: 2, naho
ku ruhande rw’inyuma hashushanijeho ishusho ya Yezu uri mu ukaristiya
ibengerana hamwe n’aya magambo ; ‘Mane nobiscum, Domine’, asobanuye ngo ‘Gumana
natwe Nyagasani’, amagambo dusanga muri Lk 24:29. Aya masakapulari yombi akaba
agamije guhongerera ibyaha ku Mana.
|
Maria Pierina |
Umuhire Maria Pierina wo mu muryango wisunze Bikiramariya utarasamanywe
icyaha- Filles de l’immaculée Conception de Buenonos Aires, yahamije ko kuwa
31/05/1938 yabonekewe na Bikiramariya ubwo yari ari gusengera muri shapeli
y’abanovisi ya Milan, amubonekera afite isakapulari y’umweru mu kiganza, igice
cyayo kimwe kiriho ishusho ya Yezu, ikindi kiriho ukaristiya- hostie
izengurutswe n’imirasire. Muri iryo bonekerwa Bikiramariya yasabye ko abantu
bayambara kugira ngo bahongerere ibicumuro Yezu yagiriwe.
Kuwa 25/10/1884, umwepiskopi wa Tours mu bufaransa, Mgr Meignan yafunguye
umuryango w’Uruhanga rutagatifu muri shapeli ya Léon Papin Dupont, abagize uwo
muryango bambaraga ishusho y’Uruhanga rutagatifu ku musaraba, umudali cyangwa
isakapulari.
|
Isakapulari y’Uruhanga rutagatifu |
Ni Papa Léon XIII wakungahaje indulujensiya umuryango w’Uruhanga rutagatifu
wa Tours, mu 1885, anawuzamura mu ntera kuwa 1/10/1885, izo indulujensiya
ntizagenewe kwambara isapulari n’ubwo yemewe na Kiliziya. Kiliziya kandi ikaba
yarashishikaje kwambara isakapulari yabonywe na Maria Pierina ariko ntiyabikora
mu buryo bwemewe n’amategeko. Hamwe
n’isakapulari y’Uruhanga rutagatifu, duhongerere ibyaha
No comments:
Post a Comment