Saturday, December 4, 2021

Advent ni iki?

Ijambo Adiventi rikomoka ko ijambo ry’ikilatini ‘adventus’ bisobanura ‘kuza’. Iryo jambo ryakoreshejwe mu iyobokamana risobanura kimwe mu bihe bigize umwaka wa liturujiya, aho abakristu bikizihiza nk’igihe cyo gutegereza banitegura kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu kuri Noheli. Aha abakristu bazirikana ku maza ya mbere ya Kristu Umukiza, bakazirikana kandi ku maza ye ya kabiri; ukuza kwa kabiri, ukugaruka, kwa Yezu Kristu, waje bwambere binyuze ku mwali Mariya. Igihe cy’Adventi nko gutegereza amaza ya Kristu gifasha abemera kubizirikana mu buryo butatu: 

 1. Kuza kwa Yezu mu buryo bugaragara - kuvukira I Betelehemu 
2. Kwakira Yezu mu mitima y’abemera 
3. Kugaruka kwa kabiri - ku munsi w’imperuka, nyuma y’aho Yezu asubiye mu ijuru nk’uko tubihimbaza ku munsi wa Asensiyo. 

 Ku bakristu bamwe - Roman rite of Catholic Church, Western rite of Orthodox Church, the Anglican, Lutheran, Moravian, Presbyterian and Methodist calendars - Adventi itangira ku cyumeru cya kane kibanziriza Noheli, akenshi amatariki aba hagati ya 27 Ugushyingo na 3 Ukuboza, kikarangira ku munsi ubanziriza Noheli. Hari n’aho gitangira ku cyumeru cya gatandatu kibanziriza Noheli, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Mutagatifu Maritini wizihizwa kuwa 11 Ugushyingo, ku bakoresha imihango ya Amburuwazi- Ambrosian Rite.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...