Saturday, December 18, 2021

Isakapulari y’icyatsi, ikimenyesto cyo guhinduka

Ni kimwe mu bimenyesto byambarwa n’abakristu b’ingeri zinyuranye kikagaragaza ubuyoboke bwihariye bitewe n’ubwoko bwayo. Isakapulari y’icyatsi ifatwa nk’ikimenyetso cy’umutima utagira inenge wa Bikiramariya, bityo bikibutsa uyambaye wese ko ahamagariwe kuba intungane, umuziracyasha kimwe na Bikiramariya Nyina w’Imana.

Isakapulari y’icyatsi, ikunze kwitirirwa ababikira ba Mutagatifu Viseni wa Pawulo, igizwe n’agapande kamwe; kuruhande rubanza gafite ishusho y’umutima utagira inenge wa Bikiramariya wahuranijwe n’icumu, hamwe n’umusaraba uri hejuru, izengurutswe kandi n’aya magambo: ‘Mutima utagira inenge wa Bikiramariya, urajye udusabira ubu n’igihe tuzapfira’. Ku ruhande rw’inyuma hari ishusho ya Bikiramariya yerekana umutima we utagira inenge.

Inkomoko y’iyi sakapulari ifitanye isano na Mama Justine, umubikira wo mu muryango w’abari b’Urukundo. Bivugwa ko guhera kuwa 28/01/ 1840, uyu Justine, agitegurwa kwinjira muri uwo muryango, yatangiye kujya abonekerwa na Bikiramariya ariko ntagire icyo amubwira kugeza ubwo kuwa 8/9/1840, ku munsi mukuru w’ivuka rye- ivuka rya Bikiramariya, amubonekeye afite mu kiganza cy’iburyo umutima we - umutima wa Bikiramariya- uzengurutswe n’ibishashi by’urumuri.

Mu kiganza cy’ibumoso afite igisa n’isakapulari igizwe n’igipande kimwe n’umushumi byombi bifite ibara ry’icyatsi, cyiriho kandi, ku ruhande rubanza, ishusho y’umutima utagira inenge wa Bikiramariya wahuranijwe n’icumu, hamwe n’umusaraba uri hejuru, izengurutswe kandi n’aya magambo: ‘Mutima utagira inenge wa Bikiramariya, urajye udusabira ubu n’igihe tuzapfira’.

Ku ruhande rw’inyuma hari ishusho ya Bikiramariya yerekana umutima we utagira inenge.   Mama Justine, muri we yumvise ijwi rimubwira ko Bikiramariya yifuza ko iyo sakapulari yakwira hose, ikaba igikoresho cyo guhinduka. Aya mabonekerwa Justine ntawundi yayabwiye utari umuyobozi w’umuryango n’umuyobozi we wa roho.

Kuwa 3/04/1870 ababikira bo mu muryango w’abari b’Urukundo nibwo basabye uburenganzira bwo kuboha no gukwirakwiza iyi sakapulari, babyemererwa nta nyandiko na Papa Pie IX.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...