UMUDALI W’IBITANGAZA : Ni umudali w’Umubyeyi ugira inema- Notre Dame
des Grâces, dusangaho aya magambo: ‘Bikiramariya utarasamanywe icyaha, urajye
udusabira twe abaguhungiyeho’. Wakozwe mu 1832 nyuma y’amabonekerwa yabereye mu
bufaransa ahitwa ‘rue du bac’
muri shapeli yitiriwe Umubyeyi w’umudali w’ibitangaza, ‘Notre-Dame de la
médaille miraculeuse’. Umunovisi wo mu babikira b’urukundo ba mutagatifu
Vincent de Paul witwa Catherine Labouré - Catherine de la Charité, yabonekewe
na Bikiramariya kuwa 18/07/1830, Bikiramariya amubwira ko afite ubutumwa agomba
gusohoza- ‘une mission à remplir’ nuko kuwa 27/11/1830 amubonekera amubonekera
amwereka umudali; imbere n’inyuma agomba gucurisha akanawukwirakwiza, ugashushanya
ubuhamya bw’urukundo, kurindwa n’isoko y’inema. Yamubwiye ko umuntu wese
uzawambara azaronka uburinzi bwihariye bw’umubyeyi w’Imana- protection toute
spéciale de la Mère de Dieu.
Mu 1832, nibwo wakwirakwijwe bwambere, ubwo i Paris no mu burayi hari
icyorezo cya korera, bikavugwa ko cyahise gikira kubera uwo mudali. Kimwe mu
bitangaza byinshi by’uyu mudali cyemewe na Kiliziya ni ihinduka ry’umuyahudi
Alphonse Ratisbonne mu 1842 wanahise ajya kwitagatifuriza mu muryango
w’Abayezuwiti. Uyu Alphonse utarakozwaga iby’ubukristu, yabonekewe na Bikiramariya-
Vierge de la Médaille Miraculeuse, nyuma yo kwambara umudali agamije guhinyuza
iby’ubukristu. Uyu Alphonse Ratisbonne, afatanije na Théodore, yashinze
umuryango witiriwe Bikiramariya, umubyeyi wa Siyoni- Congregation de Notre-Dame
de Sion mu 1843 ugamije guhamya ubudahemuka bw’Imana ku rukundo ifitiye
umuryango w’abayahudi. Mutagatifu Maximilien-Marie Kolbe yawuhisemo
nk’ikimenyetso cyihariye cy’abanyamuryango ‘ihuriro ry’abakristu ryitwa
Mission de l’Immaculée yashinze i Roma mu 1917. Na n’ubu uyu mudali ugurishwa
ku bwinshi mu bufaransa, aho igera kuri miliyoni enye igurishirizwa mui shapeli
ya Rue du Bac.
No comments:
Post a Comment