Saturday, December 18, 2021

Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, ikimenyetso cy’ubuyoboke buzatugeza mu ijuru

Isakapulari ya Mtg. Mikayile
Muri Kiliziya, isakapulari yeguriwe Malayika Mikayile, ni ikimenyetso cy’ubuyoboke. Umukristu uyambara uko bikwiye, aba yiyambaza Malayika Mikayile kandi umwiyambaza ntaburyarya, akabikora ubutaretsa, azarindwa mu buzima bwe ku isi na nyuma yo kuyivaho, azaronka Malayika uzamugeza ku meza matagatifu.

Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, yambarwa akenshi n’abo mu muryango wisunze mutagatifu Mikayile, umumalayika mukuru, abo mu muryango w’ababikira ba mutagatifu Mikayile, umumalayika mukuru, n’abandi bakristu babikunze kandi babisobanukiwe.

Igizwe n’ibice bibiri biboshywe mu ishusho y’ingabo izengurutswe n’amenyo nka kumwe k’urukezo. Igice cyambarwa imbere ku gatuza kiba gisa ubururu n’aho icyambarwa mu mugongo kigasa umukara byombi bikagira ishusho ya mutagatifu Mikayile, umumalayika mukuru hamwe n’amagambo y’ikilatini ‘Quis ut Deus ?’ bisobanuye ‘ni nde uhwanye n’Imana ? Iki ni igisobanuro cy’izina Mikayile.

Ibyo bice byombi bihujwe n’imishumi, umwe w’ubururu unyura ku rutugu rw’iburyo n’undi w’umukara unyuze ku rutugu rw’ibumoso. Ubururu bushushanya paradizo, umushumi w’ubururu ukibutsa ko abatowe bazaba iburyo bw’Imana naho umushumi w’umukara ibumoso ukatwibutsa ko abatazinjira mu ijuru bazashyirwa ibumoso, abo Imana izihakana. (Mt.25:32-46 ). Ishusho y’ingabo yo ni ikimenyetso cy’uko tugomba kurwanya ikibi (Ef. 6:11-17).

Igitekerezo cyo guhesha umugisha isakapulari ya mutagatifu Mikayile, cyadutse kuwa 16/06/1875 kizanywe n’abakristu, nuko nyuma y’imyaka itatu, i Roma muri basilika ya mutagatifu Eustache havuka umuryango wisunze Mikayile - pieuse union de saint Michel.  nyuma y’umwaka, hasohotse urwandiko- décret- kuwa 5/10/1879 ruwimurira i Pescheria muri kiliziya ya mutagatifu Angelo. Kuwa 1/03/2013 nibwo umuyobozi mukuru w’umuryango wa mutagatifu Mikayile yemeje ko abantu bashobora kwambara umudali mu mwanya w’ isakapulari.

Ku ruhande rw’imbere, Uwo mudali ufite ishusho ya Mikayile, handitseho n’aya magambo : ‘Malayika Mikayile mutagtifu turengere mu rugamba-Saint Michel Archange défendez-nous dans le combat- naho kurundi hari ikirangantego cy’umuryango, handitseho kandi ‘ Ni nde umeze nk’Imana’, ‘ubwizige n’umurimo- La tempérance et le travail’.

Mu 1880 Papa Lewo XIII yazamuye mu ntera umuryango wisunze mutagatifu Mikayile- confrérie de la pieuse union de saint Michel uba umuryango mukuru w’ isakapulari ya mutagatifu Mikayile- archiconfrérie du scapulaire de saint-Michel. Kuwa 23/08/1883 nibwo urwego rubishinzwe-congrégation des rites- rwemeje uburyo bwo guha isakapulari umugisha no kuyambika abantu. Indulujensiya uyambaye aronka zemejwe kuwa 28/03/1903.

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...