Saturday, December 18, 2021

Sobanukirwa n'impeta za gishumba

Impeta y’umurobyi
Bamwe mu basaseridoti bambara impeta za gishumba, aho usanga mu mico imwe n’imwe abakristu bazisoma nk’ikimenyetso cy’icyubahiro, impeta yambarwa n’abasaseridoti ishushanya ubutungane n’ubudahemuka bw’uyambaye. Mu gushyingirwa, impeta zambarwa n’abashyingiranwa ni ikimenyetso cyo kwihuza -gushyingirwa- k’umugabo n’umugore, igashushanya kandi ko Kristu abereye umukwe Kiliziya, nayo ikamubera umugeni. Bikumvisha abasezerana ko bahamagarirwa kubana bakundana, buri umwe yitangira undi kandi bakihanganirana nk’uko Kristu akunda, kandi akitanganira Kiliziya ye.

 Impeta y’umurobyi - Anneau du pêcheur

Ni Impeta yihariye yambarwa na Papa, nk’umwepiskopi wa roma. Igaragaza intumwa petero, abereye umusimbura, yicaye mu bwato, anaga urushundura mu nyanja. Kui iyo mpeta kandi haba handitseho izina rya Papa. Mu bihe byashize, iyi mpeta yakoreshaga nk’ikirangantego cyihariye Papa akoresha yemeza- asinya- inyandiko zimwe na zimwe. Muri iki gihe ntigikoreshwa muri ubwo buryo, uretse kuba ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Papa- insigne du pouvir pontifical. Iyo itambawe na Papa, umunyamabanga wa leta niwe ufite inshingano zo kuyirinda. Iyo Papa yitabye Imana cyangwa akegura, umukaridinali ushinzwe umutungo wa Kiliziya- akora inshingano ze iyo Kiliziya idafite umuyobozi- ayobora imihango yagenwe yo kuyambura agaciro. 

Impeta y’umwepiskopi wa Roma-  Anneau pontifical 

Ni impeta yambarwa na Papa gusa, we mwepiskopi wa Roma, ayambara iyo atura igitambo cy’Ukaristiya. Ni impeta ijya kuba nini kuko ayambara inyuma y’udupfukantoki- gants liturgiques. Nyuma y’inama nkuru ya kabiri ya Kiliziya- Concile Vatican II, ntibikiri itegeko kwambava iyi mpeta. 

Impeta y’umukaridinali - Anneau cardinalice

Iyi mpeta ni ikimenyetso cyihariye cy’uwagizwe umukaridinali, itangwa na Papa ubwe, igahabwa buri mukaridinali mushya mu muhango wo kumuha ububasha bujyana n’uru rwego. Umukaridinali yambara impeta iriho ibirango bya Papa wamugize umukaridinali.

Impeta yambarwa n’abarimu ba kaminuza- Anneau doctoral

Ni impeta yagenewe abarimu bigisha muri kaminuza za Papa -docteurs des universités pontificales. Aba bafite uburenganzira bwo kwambara impeta igihe batari mu mirimo ijyana na liturujiya- fonctions liturgiques. Iyi mpeta isa n’iyambarwa n’abepiskopi, akenshi iba iriho ikirangantego cya kaminuza. 

Impeta ya gishumba - Anneau pastoral

Kuwa 6 Ukuboza 1965, Papa Pawulo wa VI yahaye impeta abari bitabiriye inama nkuru ya Kiliziya, iyo mpeta yitwa kandi impeta y’inama nkuru ya kabiri ya kiliziya- Anneau du Concile Vatican II. Abepiskopi bayambara ku rutoki rw’ikiganza cy’iburyo, igashushanya ubumwe umwepiskopi agirana na Kiliziya, by’umwihariko na diyosezi ye. 


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...