Bamwe
mu basaseridoti bambara impeta za gishumba, aho usanga mu mico imwe n’imwe
abakristu bazisoma nk’ikimenyetso cy’icyubahiro, impeta yambarwa
n’abasaseridoti ishushanya ubutungane n’ubudahemuka bw’uyambaye. Mu
gushyingirwa, impeta zambarwa n’abashyingiranwa ni ikimenyetso cyo kwihuza
-gushyingirwa- k’umugabo n’umugore, igashushanya kandi ko Kristu abereye umukwe
Kiliziya, nayo ikamubera umugeni. Bikumvisha abasezerana ko bahamagarirwa
kubana bakundana, buri umwe yitangira undi kandi bakihanganirana nk’uko Kristu
akunda, kandi akitanganira Kiliziya ye.Impeta y’umurobyi
Impeta
y’umurobyi - Anneau du pêcheur
Ni
Impeta yihariye yambarwa na Papa, nk’umwepiskopi wa roma. Igaragaza
intumwa petero, abereye umusimbura, yicaye mu bwato, anaga urushundura mu
nyanja. Kui iyo mpeta kandi haba handitseho izina rya Papa. Mu bihe byashize,
iyi mpeta yakoreshaga nk’ikirangantego cyihariye Papa akoresha yemeza- asinya-
inyandiko zimwe na zimwe. Muri iki gihe ntigikoreshwa muri ubwo buryo, uretse
kuba ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Papa- insigne du pouvir pontifical. Iyo
itambawe na Papa, umunyamabanga wa leta niwe ufite inshingano zo kuyirinda. Iyo
Papa yitabye Imana cyangwa akegura, umukaridinali ushinzwe umutungo wa
Kiliziya- akora inshingano ze iyo Kiliziya idafite umuyobozi- ayobora imihango
yagenwe yo kuyambura agaciro.
Impeta
y’umwepiskopi wa Roma- Anneau pontifical
Ni
impeta yambarwa na Papa gusa, we mwepiskopi wa Roma, ayambara iyo atura
igitambo cy’Ukaristiya. Ni impeta ijya kuba nini kuko ayambara inyuma
y’udupfukantoki- gants liturgiques. Nyuma y’inama nkuru ya kabiri ya Kiliziya-
Concile Vatican II, ntibikiri itegeko kwambava iyi mpeta.
Impeta
y’umukaridinali - Anneau cardinalice
Iyi
mpeta ni ikimenyetso cyihariye cy’uwagizwe umukaridinali, itangwa na Papa ubwe,
igahabwa buri mukaridinali mushya mu muhango wo kumuha ububasha bujyana n’uru
rwego. Umukaridinali yambara impeta iriho ibirango bya Papa wamugize
umukaridinali.
Impeta
yambarwa n’abarimu ba kaminuza- Anneau doctoral
Ni
impeta yagenewe abarimu bigisha muri kaminuza za Papa -docteurs des universités
pontificales. Aba bafite uburenganzira bwo kwambara impeta igihe batari mu
mirimo ijyana na liturujiya- fonctions liturgiques. Iyi mpeta isa n’iyambarwa
n’abepiskopi, akenshi iba iriho ikirangantego cya kaminuza.
Impeta
ya gishumba - Anneau pastoral
Kuwa
6 Ukuboza 1965, Papa Pawulo wa VI yahaye impeta abari bitabiriye inama nkuru ya
Kiliziya, iyo mpeta yitwa kandi impeta y’inama nkuru ya kabiri ya kiliziya-
Anneau du Concile Vatican II. Abepiskopi bayambara ku rutoki rw’ikiganza
cy’iburyo, igashushanya ubumwe umwepiskopi agirana na Kiliziya, by’umwihariko
na diyosezi ye.
No comments:
Post a Comment