Sunday, July 17, 2022

Imibereho ya Mutagatifu Esteri, Umwamikazi

Esteri yari umukobwa wa Abigayili, akaba umugore w’umwami w’abaperisi witwaga Hashuweri (Assuérus). Uwo mwami w’abamedi ni we mu mateka asanzwe y’isi witwaga Xerxès Ier cyangwa à Artaxerxès Ier. Irindi zina rya Esteri ni Hadassah bat Avihaïl, akaba yarakomokaga mu muryango wa Benyamini. Muri Bibiliya, mu gitabo cya Esteri, havugwa ko yakomokaga mu gihugu cya Yuda. Akaba yaritwaga Hasada (Hassadah), ageze ibwami kwa Hashuweri bamwita Esteri. Aya mazina yombi asobanura kimwe haba mu gihebureyi, haba mu rurimi rw’igikurude cyangwa igiperisi. Asobanura igiti gito gihora gitoshye kandi gifite indabo zererana zikoze nk’inyenyeri. Abayahudi bavugaga ko n’ubusanzwe, Esteri yari asanzwe afite uburanga butangaje. Yari afite nyirarume witwa Maridoki, wari waramubujije kuvuga ko ari umuyahudikazi.

Bibiliya imuvuga, ko mbere y’uko ajyanwa kuba umugore w’umwami, yabaga kwa nyirarume Maridoki wari ufite imirimo ikomeye mu rugo rw’umwami w’umuperisi rwari ahitwa Shushani (Chouchan). Nyuma y’uko umwami Hashuweri ategetse ko babamba umwamikazi witwaga Vasuta (Vachti), yatangiye gushakisha undi mugore mu bakobwa bose bari mu bwami bwe. Maridoki amaze kumva ko umwami ari gushaka umugore, yajyanye Esteri muri ayo marushanwa, nuko arayatsinda, aba ari we umwami ahitamo ngo amubere umugore, kandi akomeza guhisha ko akomoka mu bwoko bw’abayahudi. Igihe cyarageze, umuminisitiri witwaga Hamani afata icyemezo cyo kurimbura abayahudi bose bari muri ubwo bwami. Esteri yafashe iyambere ajya gusaba umwami gukuraho icyo cyemezo. Nyuma yo kwibabaza no yo gutakambiva Imana ye, asenga mu minsi itatu, yaje imbere y’umwami kumusaba ko basangira, hamwe na Hamani.

Esteri yongeye gutumira umwami ku nshuro ya kabiri, noneho amumenyesha ko ari umuyahudikazi, anamumenyesha ko Hamani yatanze itegeko ryo kurimbura abayahudi bose bo mu bwami bwose. Kubera ko itegeko ririho kashe y’umwami ridashobora gukurwaho, umwami yemereye Esteri ko abayahudi bafite uburenganzira bwo kwirwanaho ku munsi bazaterwaho. Nuko igihe kigeze, abayahudi birwanaho, bica abantu ibihumbi byinshi muri ubwo bwami. Umwami yageze aho gutanga itegeko ryo kumanika Hamani wari minisitiri w’intebe, akamanikwa kimwe n’abahungu be icumi. Yamuzizaga ko yari yarengereye, agashaka kwica abayahudi bose bo muri ubwo bwami bugari. Muri Bibiliya, Esteri agaragara nk’umugore ukunda gusenga Imana, akarangwa n’ukwemera, ubushishozi, umwete no gukunda abo mu bwoko bwe. Yarangwaga kandi n’ubwitonzi no kumenya gufata ibyemezo. Yahoraaga ahangayikiye kuvuganira bene wabo b’abayahudi, kubarinda no kubaronkera amahoro igihe cyose bari mu buhungiro i Babiloni.

Na magingo aya, abayahudi bizihiza umutsindo wa Esteri mu munsi mukuru wabo witwa Purimu, kandi mbere y’uwo munsi bategetswe kwibabaza nibura umunsi umwe, ntibagire icyo barya, bibuka uko umwamikazi Esteri yasabye abayahudi kumara iminsi itatu bigomwa umugati n’amazi kugira ngo bifatanye na we kwambaza Uhoraho ngo abarenganure, abagirire ibambe, abakize ababahigira kubarimbura. Mu kwizihiza uyu munsi wa wa Purimu, abayahudi bose bagomba gutega amatwi amasomo basomerwa avuye mu gitabo cya Esteri. Twizihiza mutagatifu Esteri kuwa 1 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri mutagatifu Esiteri

  1. IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.226.
  2. https://nominis.cef.fr/contenus/saint/286/Sainte-Esther.html
  3. http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-esther-reine-dans-l-ancien-testament-fete-le-01-juillet.html
  4. https://fr.wikipedia.org/wiki/Esther_(Bible) 

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...