Thursday, July 28, 2022

Mutagatifu Oto ati: “nzaba we, Papa w’ukuri abyemeye”

 

Twiyambaze Mutagatifu Oto (1060-1139), Umwepisikopi

Ubwenge bwe n’imico ye byamugize umutoni w’umwami w’Ubudage Heneriko wa IV. N’ubwo yari atonnye cyane kuri uwo mwami, Oto ntiyamucabiranyagaho cyangwa ngo agenze nka bamwe bavuga ko “ukuri wabwiye shobuja ukumuhakishwaho”. Umwami Heneriko yakundaga kwivanga mu butegetsi bwa Kiliziya, agashaka ndetse no guhaka abakuru bayo. Bigeza igihe yihererana umwepisikopi w’incuti ye, amugira Papa kandi Kiliziya ifite undi wayo watowe bikurikije amategeko yayo y’intarengwa.

Oto arabimutonganyiriza cyane, amwumvisha amafuti arimo, ndetse ko uwo yitoreye adashobora kubona Roho Mutagatifu. Ayo magambo ntiyatumye umwami amurakarira kuko na we yamugize umwepisikopi wa Bamberiga, ariko Oto arabyanga, ati: “nzaba we, Papa w’ukuri abyemeye”. Oto yarahagurutse ajya i Roma, Papa ubwe aba ari we umwihera ubwepiskopi, abona kwemera kuba umushumba wa Bamberiga. Yihatiye kubera abakirisitu be umushumba udakemwa, ukorana umwete imirimo ashinzwe yo gukenura ubushyo bw’Imana. Ni we wunze Papa n’umuhungu wa Heneriko wa IV wari umaze kumuzungura, nuko Kiliziya y’Ubudage igira amahoro. Oto yubakishije ibigo 20 by’abihayimana b’abamonaki, yohereza abasaseridoti hirya no hino guhindura abantu benshi. Oto yapfuye kuwa 30 Kamena 1139, yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Kilimenti wa III. Twizihiza mutagatifu Oto kuwa 2 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri mutagatifu Oto:

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.186.

·         https://www.americaneedsfatima.org/Saints-Heroes/st-otto-of-bamberg.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...