Thursday, July 28, 2022

Mutagatifu Adiriyani wa III wabaye Papa mu gihe cy’amezi 16

Uyu Adiriyani wa III ni umwe mu batagatifu benshi ba Kiliziya biswe izina rya Adiriyani. Tumwizihiza kuwa 8 Nyakanga, akaba Papa w’110 wa Kiliziya Gatolika. Yitagatifurije mu muryango w’Ababenedigitini. Yavukiye i Roma mu muryango ukomeye, ufitanye isano n’imfura zo mu karere ka Tusculum, nuko bamwita “Agapito”. Yari mukuru wa Serigiyo wayoboraga akarere ka Tusculum, akaza kuba Papa Serije wa III (904-911). “Agapito” yatorewe kuba Papa kuwa 17 Gicurasi 884, afata izina rya Adiriyani wa III, ayobora Kiliziya mu bihe byari bikomeye by’amakimbirane y’uturere. Yayoboye igihe kigufi, aba Papa mu gihe cy’amezi 16 gusa.

Umwami w’abami Karoli III bahimbaga izina rya Nyamunini, yatumiye Papa mu nama yagombaga kubere i Worumusi (mu gihugu cy’Abadage). Hari mu kwezi kwa Nyakanga 885. Iyo nama yari igimije kurebera hamwe uzasimbura umwami muri Roma y’iburengerazuba no gusuzumira hamwe uko bahagarika ikwirakwira ry’abayisilamu barwana kugira ngo barimbure abakirisitu. Adiriyani ageze mu ishyamba ry’ahitwa Wilkazara ubu hakaba hitwa San Cesario, afatwa n’indwara ikomeye, yitaba Imana mu kwezi kwa Nzeri 885. Yapfiriye ahitwa Soilamberto, ashyingurwa mu rugo rw’abamonaki ruri ahitwa Nonantola mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Adiriyani wa III yitanze atiziganya kugira ngo Kiliziya Gatolika y’iburasirazuba ibane neza na Kiliiya Gatolika y’iburengerazuba ndetse no kubana neza mu mahoro n’umwami Karoli w’Imfura (Charlemagne.), umwami w’Ubufaransa. Ikindi azwiho cyatumye bamubonamo ubutagatifu ni uko yafashije abaturage b’i Roma igihe bari mu bihe bikomeye by’amapfa. Ni Papa Lewo wa XIII wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu 1891. Adiriyani wa III yasimbuye Martini wa I wabaye Papa kuva kuwa 16 Ukuboza   882 kugeza kuwa 15 Gicurasi 884, akayobora umwaka umwe n’amezi 4 n’iminsi 29. Yasimbuwe na Sitefano wa V wayoboye imyaka itandatu ; kuva muri Nzeri 885 kugeza Nzeri 891.

Byafufasha kumenya byinshi:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.19.
  4. http://www.histoireetspiritualite.com/religions-fois-philosophie/christianisme/papes-antipapes/pape-saint-adrien-iii.html 

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...