Sunday, July 17, 2022

Tumenye Mutagatifu Tiyeri, Uwihayimana

Tiyeri yari umwana w’umutware witwaga Markardi wari azwiho guhohotera abagenzi. Igihe cyo gushyingirwa cyegereje, Tiyeri yiyumvisemo ko afite umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Umugeni bari bushyingiranwe, we ntiyifuzaga kumva Tiyeri amubwira iby’uwo muhamagaro wundi afite, kwiha Imana. Bagiye kugisha inama mutagatifu Remi, na we yemeza ko Tiyeri afite undi muhamagaro, kandi ko nta n’icyabibuza, dore ko ugushyingiranwa kwabo kutari kwakabaye. Mutagatifu Remi yahereyeko afata icyemezo cyo kugumana Tiyeri, naho umugeni we agasubira mu muryango avukamo. Nyuama yo guhabwa ubusaseridoti, Tiyeri yashinze urugo rw’abihayimana b’abamonaki, ku musozi wa Hori, hafi ya Remusi, aba ari we urubera umuyobozi (abbé) wa mbere. Icyamushimishije uwo musaseridoti wa Kristu ni ukubona se umubyara afata icyemezo cyo guhinduka no gutunganira Imana, na we akaza kwiha Imana muri icyo kigo cyayoborwaga na Tiyeri.

Muri icyo kigo cya mutagatifu Tiyeri, cyari mu ishyamba ryo ku musozi wa Hori, Tiyeri yabagamo yitagatifuza, akora imirimo isanzwe y’ubuhinzi, kandi akanasenga cyane. Ubwo buzima bwihishe kandi buhumura ubutagatifu ni bwo bwakuruye abantu benshi baza kwiha Imana, baba muri icyo kigo. Imana yamuhunze ingabire nyinshi zirimo no gusengera abarwayi bagakira. Abantu benshi barwaye bazaga bamugana, akabasengera bagakira. Bavuga ko Tiyeri yaba yarakijije ijisho ry’umwami Tiyeri wa I w’Ubufaransa, umuhungu w’umwami Klovisi. Bagakekaka ko yaba ari yo mpamvu abami b’abafaransa bakimara kwimikwa, bari bafite akamenyero ko kujya gusangira n’abamonaki ba mutagatifu Tiyeri. Uwo muhango wamaze imyaka myinshi ndetse na nyuma y’urupfu rwa mutagatifu Tiyeri. Mutagatifu Tiyeri yitabye Imana mu mwaka wa 533, ashyingurwa n’abepiskopi batatu bo muri diyosezi zo hafi aho ndetse n’umwami Tiyeri wa I. Twizihiza mutagatifu Tiyeri kuwa 1 Nyakanga.

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...