Sunday, July 17, 2022

MUTAGATIFU MARIYA GORETTI, Uwahowe Imana -1902)

 

… ashaka kumufata ku ngufu...amutera icyuma inshuro nyinshi zigera kuri 14... ati: “Yego rwose, kubera urukundo rwa Yezu, ndamubabariye. Nifuza ko yazansanga muri Paradizo. Imana nimubabarire kuko njye ubwanjye nari namubabariye”.

Mariya Goretti ni Umutaliyani wavutse kuwa 16 Ukwakira 1890, avukira mu rusisiro rutoya rwitwa Korinalido (Corinaldo). Izina ry’umuryango ni Goretti, akaba yarabatijwe Mariya. Goretti kandi bamwitaga Marietta, naho Nyina akitwa Assunta. Umuryango we bari abakene bitungiwe n’isuka. Se yapfuye mu 1899, yishwe na malariya, asize abana batandatu. Icyo gihe, uyu Goretti wari uzi ubwenge akiri muto, yafashije nyina kurera barumuna be, akaba umwana ushiritse ubute, ukunda gufasha nyina mu mirima kugira ngo haboneke ikibatunga. Mariya Goretti ntiyari yarize ndetse n’amashuri abanza, kuko ishuri ryari kure kandi ari n’umukene. Yakundaga kuvuga ishapule ya buri munsi, agakundaga cyane isakaramentu ry’Ukarisitiya. Yagaragaje ubutagatifu akiri muto cyane. Mu kigero cy’imyaka 12, amaze guhabwa ukaristiya ya mbere, ni ho yafashe icyemezo gikomeye, yiyemeza kuzira ubusugi bwe aho guhemukira Imana, aba atyo umwe mu bahowe Imana bakiri bato.   

Hari umusore witwa Alegisanderi Serenelli wari ufite imyaka 20, bari baturanye ndetse ari n’inshuti, yakunze kujya amwinginga cyane ngo amukoreshe ingeso mbi ariko Mariya Goretti akamutsembera. Kuwa 5 Nyakanga 1902, ahagana ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, igihe ababyeyi bari bagiye kure gushaka aho basesha ingano, uwo Alegisanderi yaje asanga Mariya Goretti ari wenyine, ashaka kumufata ku ngufu. Mariya Goreti avuza induru ati: « muvandimwe, Alegisanderi nibishaka biduteranye, menya rwose ko ntashobora gucumura ku Mana kuko ari jye ari na we twese Imana yazaturoha mu muriro w’iteka ». Goretti yirwanyeho cyane nuko Alegisanderi abonye ko yamunaniye, arabisha, amutera icyuma inshuro nyinshi zigera kuri 14. Abaturanyi bumvise induru baje gutabara, bajyana Mariya Goretti mu bitaro by’ahitwa Nettuno. Ni na ho yapfiriye ku munsi ukurikiraho, amaze guhabwa ukarisitiya bwa nyuma.

Mbere yo kumuha isakaramentu ry’ukarisitiya, umupadiri yibukije Mariya Goretti urupfu rwa Yezu ku musaraba, amwibutsa icumu ryo wa musirikare w’umuromani yatikuye Yezu, amwibutsa n’ukwicuza kw’igisambo cyari kibambanywe na Yezu. Hanyuma amubaza niba ababariye Alegisanderi wamugiriye nabi. Mariya Goretti asubiza atazuyaje ati: “Yego rwose, kubera urukundo rwa Yezu, ndamubabariye. Nifuza ko yazansanga muri Paradizo. Imana nimubabarire kuko njye ubwanjye nari namubabariye”. Nuko bigeze ku munsi ukurikiyeho, kuwa 6 Nyakanga 1902, ahagana ku isaha ya saa cyenda n’iminota 45 z’amanywa, arapfa. Alegisanderi Serenelli yaciriwe urubanza rwo gufungwa imyaka 30. Yafunguwe mu 1929 nyuma y’imyaka 27 maze mu 1934, asubira i Korinaldo, aho nyina wa Mariya Goretti yakoraga kuri paruwasi. Alegisanderi yamusabye imbabazi akomeje, nuko nyina wa Goretti abyemera avuga ati: « Imana yarakubabariye, na Mariya Goretti wanjye yarakubabariye, nanjye ndakubabariye ».

Amaze guhabwa imabazi, ku munsi ukurikiyeho, bombi bicarana hamwe mu Kiliziya, bumva Misa kand bahabwa umubiri wa Kristu. Ibi byabereye igitanagaza abakristu babibonaga, batangazwaga cyane n’uko nyina wa Goretti na Alegisanderi wamuhekuye bicaranye.  Kuwa 27 Mata 1947, mu birori byo gushyira Mariya Goretti mu rwego rw’abahire, ndetse no kuwa 24 Kamena 1950, igihe Papa Piyo XII yashyiraga Mariya Goretti mu rwego rw’abatagatifu bahowe Imana muri Kiliziya Gatolika, nyina wa Goretti na Alegisanderi bari kumwe. Kugeza Icyo gihe agirwa umutagatifu, abari baramwiyambaje yari amaze kubakorera ibitangaza binyuranye bigera hafi kuri 40. Uyu Alegisanderi wari warahanditse, yaje kwinjira mu muryango w’abiyeguriye Imana b’abafaransisikani ariko baba mu buzima busanzwe. Nuko agakora imirimo yo mu busitani bw’abo bihayimana b’abapadiri bo mu muryango w’abakapusini (Capucins mu gifaransa). Yapfiriye mu kigo cy’abihayimana cy’i Macerata, kuwa 6 Gicurasi 1970, afite imyaka 87. Twizihiza mutagatifu Mariya Goretti kuwa 6 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri mutagatifu Mariya Goretti:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.197.
  • Assunta Goretti, Giovanni Alberti, Ed. La Stella del mare, 2007, p. 274.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.338.
  • L'Osservatore Romano, 1991, n.41 p.9.
  • https://viechretienne.catholique.org/saints/27-sainte-maria-goretti  
.......................................................Izindi nkuru..................................................................

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...