Paruwasi Sainte famille |
1.
PARUWASI YA RULINDO
Yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi ubohora imbohe. Iri mu karere nkenurabushyo ka Buliza-Bumbogo, ikaba
yarashinzwe n’Abapadiri Bera boherejwe na Musenyeri Hiriti kuwa 26/4/1909.
Yashinzwe nyuma ya Misiyoni ya Kabgayi (1906). Ihana imbibi mu majyaruguru
na Paruwasi ya Rwankuba (Kigali) na Paruwasi ya Nemba (Ruhengeri). Mu
majyepfo hari Paruwasi ya Shyorongi. Iburasirazuba hari
Paruwasi ya Muyanza, Paruwasi ya kinihira (Byumba) na Paruwasi ya Rutongo
(Kigali) naho mu burengerazuba hakaba Paruwasi Rwankuba na
Paruwasi Muhondo. Igizwe n’amasantarali 6; Santarali ya Rulindo ifite Sikirisale 7,
Santarali ya Gashinge ifite Sikirisale 2, Santarali ya Ruhondo, iya Tare, iya Murambi
n’iya Gitabage. Iyi Paruwasi ibarizwamo imiryango y’abihayimana 6, irimo
n’ibiri yahavukiye ariyo INSHUTI Z’ABAKENE n’ABAJA BA MARIYA.
Padiri Martini (umupadiri wera) ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere imihamagaro muri Rulindo kuko yohereje bwambere abajya kwiha Imana. Yohereje Noel Ryarakabije, wabaye Padiri wa mbere muri Rulindo, na bagenzi mu iseminari ntoya ya Kabgayi, yohereza Ildephonse Rutangangabo muri novisiya y’aba Freres Joséphistes, na Alphonsine yoherezwa mu Benebikira i Rwaza. Abapadiri Bera basimbuwe n’abapadiri b’abanyarwanda mu 1926. Padiri Aloys Bigirumwami ahoherezwa nka Padiri wungirije mu 1932. Paruwasi ya Rulindo yibarutse andi maparuwasi menshi ubu ari no mu yandi madiyosezi: Byumba (1938), Rwankuba (1947), Nyagahanga (1947), Rushaki (1952), Bungwe (1954), Rutongo (1955), Rwesero (1959), Kabuye (1961), Muyanza (1961), Burehe (1962), Shyorongi (1967), Muhura (1969), Ruli (1970), Rukomo (1980), Quasi Paroisse ya Gitabage (2018). Paruwasi ya Rulindo ni yo ihiga izindi mu mavuko, bitya ikaza imbere no mu kwibaruka abihayimana benshi. Yabyaye Abapadiri 35, Ababikira 44 n’Abafureri 5. Umusaseridoti uza ku mwanya wa ni 35 ni Padiri Richard, wabuhawe ku cyumweru tariki ya 17/07/2022, akaba uwambere uvuka muri Santaarali ya Ruhondo. Uumubikira wa 44 ni Sr MUKESHIMANA Bernadette.
2.
PARUWASI
Y’UMURYANGO MUTAGATIFU
Ni iyo mu karere nkenurabushyo ka Saint Michel. Mu Burasirazuba bwayo ihana imbibi na Paruwasi ya Gikondo na Kicukiro, mu Burengerazuba hakaba Paruwasi ya Shyorongi. Mu Majyepfo hari Saint Michel na Paruwasi Cyahafi, naho mu Majyaruguru hari Paruwasi Kabuye na Kacyiru. Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya aturwa Imana mu ngoro, nibwo Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder bayishinze, ku wa 21 Ugushyingo 1913. Bayiragiza Bikira Mariya, bati: « Turasaba Umubyeyi Mutagatifu ngo azarinde kandi arengere uyu Muryango Mutagatifu dutangije i Kigali ». Iyi Paruwasi (Misiyoni) yashinzwe ikurikirana n’iya Kansi (1910) ya diyosezi ya Butare. Yeguriwe abapadiri ba Diyosezi mu 1962. Ifite amasantarali 4 : Santarali Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho ya Jali yashinzwe na Myr Nikodemu NAYIGIZIKI mu 1972. Santarali Mutagatifu Dominiko Gatsata yashinzwe mu 1978, itangizwa n’abapadiri bera bayobowe na Padiri Dominiko Male. Santarali Mutagatifu Yohani Bosco yashinzwe mu 1987 na Santarali Sainte Famille.
Kuva yashingwa, yibarutse izindi paruwasi 12 : Rutongo (1955); Nyamata (1957); Kabuye (1961) ; impanga eshatu ari zo Kicukiro, Mutagatifu Mikayile na Masaka (1963). Paruwasi Nyamirambo (1964) ; Shyorongi 1967 ; Ndera (1970) ; Gikondo (1976) ; Gishaka (1992) na Kacyiru (2004).
Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu ibarizwamo Imiryango y’Abihaye Imana 11 (Abapadiri, ababikira n’Abafureri). Mu bapadiri 110 bayihawemo ubutumwa, 2 muri bo babaye Abepiskopi. Abo ni Myr Aloys Bigirumwami (+) wanayihawemo ubutumwa (1931-1932) na Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, wayibereye Padiri mukuru (1992-2000). (Myr Aloys Bigirumwami ni we mwirabura wa mbere wabaye umwepiskopi muri Koloni mbirigi ; Kongo, u Burundi n’u Rwanda, n’umunyafrika wa 3 wari ubaye umwemiskopi mu mateka ya kiliziya gatolika muri Afrika. Yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo kuwa kuwa 14 Gashyantare 1952, ahabwa Ubwepiskopi kuwa ya 01 Kamena 1952.)
Mu bandi bahavuka bayitumwemo harimo : Padiri KABARIRA Viateur (+), niwe musaseridoti wa mbere mu bapadiri bavuka muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu. Yabaye Padiri wungirije wayo (1962-1963). Ni umwe mu bahanzi ba kera bahanze ibihangano birata umuco nyarwanda. Padiri MVUYEKURE Rémy wabaye Padiri mukuru (2005-2013-). Uyu ni umuhanzi, akaba n’umuririmbyi w’indirimbo z’Imana. Myr UWUMUKIZA Casimir wabaye Padiri wungirije (1999-2000) na Padiri mukuru mu 2004. Ubu ni igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali. Mu bandi batahavuka, harimo Myr Nicodème Nayigiziki (Padiri mukuru, 1967-1976), Igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Padiri Bernardin Muzungu (Padiri wungirije, 1966- 1968), uyu ni umwanditsi ukomeye w’amateka nyarwanda.
Uyu ni umwaka wa 109, Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu itagatifuza imbaga y’Imana. Imaze kubyarira Kiliziya abasaseridoti 24, harimo Myr SEKAMONYO Raphaël (+) washinze umuryango w’ABIZERAMARIYA mu 1956 (ababikira gusa), waje kwakira n’abahungu bashaka kuba abafuareri mu mu 2011. Myr TWAGIRAYEZU Callixte (+), Myr HAKIZIMANA Célestin, umushumba wa diyosezi ya Gikongoro na Myr UWUMUKIZA Casimir, igisonga cya Arikiyepiskopi wa. Yabyaye kandi Ababikira 4, harimo Sr Immaculée UWAMARIYA, washinze Umuryango “Famille Espérance (FAES)”, ngo umuryango wubakirwe ku ndangagaciro za gikristu, bityo urugo rurusheho kuba ijuru rito ku isi. Umusaseridoti uza ku mwanya wa 24 ni Padiri BIGIRIMANA Jean Claude wabuhawe mu 2017. Umubikira uza ku mwanya wa 44 ni Sr Marceline URUKUNDO.
3. PARUWASI YA RWANKUBA
Yaragijwe Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya (Coeur Immaculée de Marie). Iherereye mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo. Yashinzwe kuwa 15/08/1947, ibyawe na Paruwasi ya Rulindo. Icyo gihe zitwaga Misiyoni. Ibyo birori byitabiriwe n’Umwami Karoli MUTARA RUDAHIGWA. Muri ibyo birori, umwe mu bapadiri batangiranye na Misiyoni, yashyikirijwe impano igenewe Miaiyoni na Emerisiyana MUKANKUSI, umubyeyi wa Batisimu w’Umugabekazi Radegonde : Amatasses 6 na sou-tasses, Amasafuriya 3, Amasahani 3, Amakanya 6, Ibiyiko 6 n’ibirahure 3. Banamwemereye bidatinze bazazana n’ibiribwa.
Paruwasi ya Rwankuba ifite amasantarali arindwi: Santarali Mutagatifu Fransisko w’Asizi Rwankuba, Santarali Mutagatifu Gregori Umunyabitangaza Rushashi, Santarali Bikira Mariya Utasamanywe icyaha Bumba, Santarali Mutagatifu Mikayire Coko, Santarali Mutagatifu Yozefu, Urugero rw’Abakozi Muyongwe, Santarali Mutagatifu Pawulini Huro, na Santarali Mutagatifu Lawurenti Nganzo. Paruwasi Rwankuba ihana imbibi na Paruwasi ya Rulindo iri Iburasirazuba, mu majyaruguru hari Paruwasi ya Mbogo, mu Burengerazuba hakaba Paruwasi ya Munyana na Paruwasi Muhondo n’iya Ruli ziri mu majyepfo. Mu 2008: Paruwasi Rwankuba yibarutse Paruwasi Mwamikazi w’Amahoro Muhondo; mu 2011: yibarutse Paruwasi Mutagatifu Tadeyo Munyana, naho mu 2017, yibaruka Paruwasi Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 Mbogo.
Mu bayoboye Rwankuba, harimo Padiri BERENGUER Amat washinze Umuryango w’Abaja ba Mariya na TWAGIRAMUNGU Valens, ukora ikiganiro ‘UMUTAGATIFU TWIHIZIHA NONE’, cya Radio Mariya Rwanda. Mu bandi bayikoreyemo ubutumwa, harimo Myr Phocas NIKWIGIZE, wabaye wabaye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri (30/11/1968-5/01/1996), na Myr Eulade RUDAHUNGA, bombi bitabye Imana. Paruwasi ya Rwankuba ibarizwamo imiryango itatu y’Abihaye Imana: Umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo, Inshuti z’abakene n’Abaja ba Mariya yombi yahavukiye. Paruwasi ya Rwankuba yabyaye abasaseridoti 16 babimburiwe na Francois RUBANZANGABO na Raphael GASHUGI, bombi babuhawe mu 1972. Uyu Gashugi yayitumwemo mu 1973. Amakuru ari ku rubuga rw’Arikidiyosezi, ntagaragaza umubare w’ababikira n’abafureri bavuka muri iyi Paruwasi. Rwankuba : Umusaseridoti uza ku mwanya wa 16 ni Padiri Faustin DUSHIMIYIMANA wabuhawe mu 2015.
4. PARUWASI YA NYAMATA NA PARUWASI YA RULI
A. PARUWASI YA NYAMATA
Iba mu Karere k’Ikenurabushyo ka ka Bugesera. Yashinzwe mu 1957, iragizwa Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa. Mu 1971 yibarutse Paruwasi ya Ruhuha, mu 1973 yibaruka Rilima naho mu 2012 yibaruka Nkanga. Ihana imbibi n’amaparuwasi ya Ruhuha, Rilima, Masaka, Kicukiro, Nyamirambo na Mugina yo muri Diyosezi ya kabgayi. Ifite amasantrali 13 na Sikirisali 1: Santarali Nyamata yashinzwe mu 1957, Santarali Musenyi yashinzwe mu 1967, Santarali Kagasa yashinzwe mu 1971 ibyawe na Santarali Nyamata. Santarali Mwogo yashinzwe mu 1968 ari Sikirisale. Yabaye Santarali muri Mutarama 2007. Santarali Rukora yashinzwe mu 1974, Santarali Nyagihunika yashinzwe mu 1976, icyo gihe abakristu bamviraga Missa cyangwa umuhimbazo munsi y’igiti cy’umunyinya. Kiliziya ya mbere yubatswe mu 1979, iza kwagurwa mu 1988. Santarali ya Ntarama yashinzwe mu 1977, Santarali Gitwe, yatangiye mu 1983 ari Sikirisale ya santrali Nyamata, igirwa Santarali mu 1999. Santarali Kibungo yashinzwe kuwa 27 Nyakanga 1983, Santarali Muyenzi yashinzwe kuwa 16 Kanama 1986, Santarali ya Cyeru, mu 1989 nibwo yagizwe santarali, Santarali Rulindo yashinzwe kuwa 15 Ugushyingo 2002, Hari kandi Santarali Murama na Sikilisali Kigusa, ya Santarari ya Nyagihunika, yubatswe mu 1991 itahwa mu 1992.
Iyi paruwasi icumbikiye imiryango y’Abihayimana igera kuri 6 : Abasaleziyani b’imitima mitagatifu, Ababikira b’abahosipitaliyeri ba mutagatifu Marita, Ababikira ba BENEBIKIRA, Ababikira b’Urukundo rwa Yezu na Mariya, Ababikira b’Ingoro y’Urukundo n’Abafureri ba mutagatifu Gaburiyeli. Uyu ni umwaka wa 65 (1957-2022), Paruwasi ya Nyamata ifasha abakristu mu kwitagatifuza. Paruwasi ya Nyamata yabyaye abahayimana (abasaseridoti, abafureri n’Ababikira) benshi bagera kuri 59 : Abasaseridoti 14, harimo Myr Antoine KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, Myr Anaclet MWUMVANEZA, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo na Myr Anaclet PASTEUR. Yabyaye kandi Abafureri 5 n’Ababikira 40, bose bitagatifuriza mu miryango inyuranye yemewe na Kiliziya. Nyamata, Umusaseridoti uza ku mwanya wa 14 ni Padiri Sylvère SITAMWITA wabuhawe mu 1992. Umubikira wa 40 ni Sr. Yacine DUSABIMANA naho umufureri wa 5 ni Fr. Innocent KALIMWABO.
B. PARUWASI MUTAGATIFU DOMINIKO YA RULI
Iherereye mu Karere k’Ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo. Yahoze ari Santrali ya Paruwasi Rwankuba, ikaba yarashinzwe nka Paruwasi kuwa 01 Kamena 1970. Ihana imbibi n’amaparuwasi akurikira : mu majyaruguru hari Rwankuba na Munyana, mu Burasirazuba hari Muhondo, mu Majyepo hari Paruwasi Ngamba na Kayenziya za diyosezi ya Kabgayi, mu Burengerazuba hari Kanyanza na Ntarabana za Diyosezi ya Kabgayi. Paruwasi ya Ruli igizwe na Santrali 5 : Santrali Musagara, Mbirima, Munanira, Gitonde na Santrali Ruli igabinijemo amasikirisali 5 : Sikirisali Ruli, Ngozi, Kabagenda, Gihande na Gikingo. Paruwasi ya Ruli ibamo Imiryango 2 y’Abihaye Imana ; abadominikani (Les Sœurs Dominicaines de l’Annonciation) n’Incuti z’abakene. Kuva yashingwa, yanyuzemo abapadiri batandukanye. Mu bayitumwemo nka Padiri Mukuru twavugamo : Padiri Twagiramungu Valens (2008-2010), Myr Muvandimwe Jean Claude (1999- 2008) na Padiri Rushigajiki Jean Pierre (2010-2015). Mu gihe cy’imyaka 47, Paruwasi Ruli yarimaze, yibarutse abapadiri bageze kuri 14 ; harimo NIYITEGEKA Celse wigeze guhabwa ubutumwa bwo kuyobora gahunda za Radio Mariya Rwanda. Ruli, umuapadiri uza ku mwanya wa 14 ni Padiri NSABIREMA Egide. Amakuru ari ku rubuga rw’Arikidiyosezi, ntagaragaza umubare w’ababikira n’abafureri bavuka muri iyi Paruwasi.
5. PARUWASI MUTAGATIFU KAROLI LWANGA YA NYAMIRAMBO
Ni imwe mu zigize Akarere k’Ikenurabushyo ka Saint Micheli. Paruwasi Mutagatifu Karoli Lwanga ya Nyamirambo yashinzwe kuwa 2 Nyakanga 1964, Izina rya Karoli Lwanga yarihawe burundu mu mpera z’umwaka wa 1969. Ihana imbibi na Paruwasi zikurikira : Gikondo na Saint Michel mu Burasirazuba, Cyahafi na Rutonde mu majyaruguru, Butamwa na Kicukiro mu majyepfo y’uburengerazuba na Diyosezi ya Kabgayi mu burengerazuba. Nyuma y’ivuka rya Paruwasi ya Butamwa kuwa 17 Gicurasi 2015, Paruwasi Nyamirambo yasigaranye amasantarali 6 (eshatu mu gice cy’umugi n’eshatu mu gice cy’icyaro); Santarali Mutagatifu Yohani Mariya Muzeyi Nyamirambo, Santarali Mutagatifu Andereya Kaggwa Kimisange, Santarali Mutagatifu Yozefu Mukasa Rugarama, Santarali Mutagatifu Matiyasi Mulumba Karama, Santarali Mutagatifu Nowa Mawaggali na Santarali Mutagatifu Kizito Nyakabanda, ifite n’abakristu basenga mu rurimi rw’igiswayire. Imiryango y’abihaye Imana ikorera muri Paruwasi Nyamirambo ni 13 (Abasaseridoti, Ababikira n’Abafureri). Abapadiri bavuka muri Paruwasi ya Nyamirambo ni 11. Umusaseridoti uza ku mwanya wa 11 ni Padiri SEBAGABO SHEMA Jérôme. Amakuru ari ku rubuga rw’Arikidiyosezi, ntagaragaza umubare w’ababikira n’abafureri bavuka muri iyi Paruwasi.
Izindi Paruwasi zikurikira izavuzwe hejuru mu kugira abasaseridoti benshi :
1. MUSAHA: abapadiri 10, ababikira 10 n’umufureri 1
2. KABUYE: abapadiri 10 n’ababikira 7
3. RUTONGO: abapadiri 8, ababikira 1 n’abafureri 2
4. MASAKA: abapadiri 8 n’ababikira 7
5. CATHEDRALE SAINT MICHEL: abapadiri 8
6. KICUKIRO: abapadiri 6 na SHYORONGI ifite abapadiri 5, ababikira 15 n’umufureri 1
.......................................................Izindi nkuru..................................................................
Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :
Mutagatifu Alufonsi , Mutagatifu Matilida , Mutagatifu Jisela , MutagatifuFransisko , Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,
Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),
Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».
Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).
No comments:
Post a Comment