Thursday, July 28, 2022

Tumenye Mutagatifu Arisene Mukuru, Umumonaki

 

Imana yamuhisemo, imuhunda imigenzo myiza myinshi. Yari afite ingabire yo kurira kubera ibyaha bye n’iby’isi. Kubera amarira ye menshi, ingohe ze zari zarashizeho.

Arisene yavukiye i Roma mu muryango w’abasenateri, mu mwaka wa 354. Umuryango yavutsemo bari abakristu. Mutagatifu Damasi ni we wamuhaye Ubudiyakoni. Amaze kugira imyaka 29 Arisene ni we witaga ku myigire y’abana, Honoriyusi na Arikadiyusi, b’umwami Tewodoze, icyo gihe amashuri nk’ay’ubu ntiyabagaho. Abana babahaga umuntu umwe akaba ari we ubigisha ubumenyi butandukanye bwo mu ishuri. Papa Damasi ni we waba waramuhaye umwami ngo ajye yigisha abana b’umwami akabigishiriza mu murwa mukuru w’umwami w’abami wa Roma wari i Konstantinopule.  Abo bana yabigishije imyaka itandatu. Nyuma, uwo murimo yawusezeyeho ahitamo kujya kwibera umumonaki mu butayu bwa Alegisandiriya mu Misiri.

Nyuma y’urupfu rw’umwami Tewodoze ajya kwibera umumonaki i Sete hafi y’aho mutagatifu Yohani bahimbye izina rya Gikuri yiberaga. Arisene yamaze imyaka igera kuri mirongo itanu aba wenyine mu butayu bw’ahitwa Sete mu Misiri. Yari afite ingabire yo kurira kubera ibyaha bye n’iby’isi. Aho mu butayu, Imana yamuhisemo, imuhunda imigenzo myiza myinshi. Amaze kuba umumonaki, Arisene yabayeho mu buzima bwo kwigomwa no kwibabaza, ku buryo bavuga ko mu byo yigomwe harimo umunani munini yahawe na se wari umusenateri. Nk’uko abandi bakurambere b’abamonaki babagaho mu butayu, Arisene na we yabonaga ko kameremuntu ari inyantege nke cyane. Yabonaga ko kugira ngo umuntu atere imbere mu butagatifu, agomba kugira amahame agenderaho amufasha kwimenya no kwigenzura, kandi akarushaho kugira inyota y’ubutagatifu. Ni we wakunze kuvuga ko abantu batagombye kuvuga amagambo batatekerejeho, bagakunda umutuzo kandi bagakunda kwiga no kwigishwa.

Arisene yaranzwe cyane no kwibanda ku kwibera wenyine no kwibabaza ku buryo bunyuranye. Yakundaga gusenga ategeye Imana amaboko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Agafu gake k’ingano yahabwaga ngo kazamutunge umwaka wose, karasagukaga agahaho n’abakene. Ikimuvugwaho cyihariye ni ya mpano yo kurira kenshi, nubwo yari yariyemeje kwifata no kwibabaza igihe cyose. Yaririraga ibyaha bye, akaririra kandi ibyaha by’abigishwa be ba kera, abahungu b’umwami Tewodoze yigeze gutoza ubuhanga: yaririraga ibyaha bya Arikadiyusi ndetse n’ibisazi bya Honoriyusi. Bavuga ko kubera amarira ye menshi, ingohe ze zari zarashizeho.

Ahagana mu mwaka wa 434, igihe abanyamusozi (barbares) bateye igihugu cyabo bakagera i Sete (Scété), Arsene yagombye guhunga, ava aho muri uwo mwiherero we, ajya kwibera ku rutare runini ruri i Trowe, hafi y’umujyi wa Alegisandiriya. Bavuga ko kandi n’ubwo yari afite ukwibabaza gukomeye, yagiraga n’urugwiro rukomeye. Yari akomeye ku mugenzo w’ubumanzi, akanashishikariza abigishwa be kudakinisha uwo mugenzo kuko byatuma babura imbaraga zo kwirinda ubusambanyi. Yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 450. Agiye gupfa yavugishije ukuri avuga ko afite ubwoba bw’urupfu, ariko igihe cyo gupfa kigeze, yigendeye afite amahoro rwose, afite n’ukwizera Imana gukomeye. Twizihiza mutagatifu Arisene kuwa 19 Nyakanga.

AHO BYAVUYE

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. p.200.
  2. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.65
  3. https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1532/Saint-Arsene.html
  4. https://viechretienne.catholique.org/saints/2768-saint-arsene

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...