Sunday, July 17, 2022

Antoni Mariya Zakariya, umubyeyi w’Aba ‘barnabites’

Antoni Mariya Zakariya
...inyigisho ze zuje ubwitonzi, zigakurura imitima ya benshi ziyiganisha ku Mana. Abajyaga kumwumva bati: “nimuze tujye kumva Malayika w’Imana”. 

Antoni Mariya Zakariya yavutse mu 1502, avukira mu muryango ukize cyane w’i Kerimoni mu Butaliyani. Antoni akiri uruhinja, ise yapfuye bitunguranye, icyo gihe nyina wa Antoni-Mariya yari afite imyaka 18 maze yita cyane ku burere bwa Antoni, amutoza imigenzo myiza, ya gikristu bituma Antoni atangira gufasha abakene akiri mu mashuri abanza. Yakundaga kwigomwa ibiryo n’imyambaro ye, akabifashisha abakene, bimukurura imigisha ndetse n’ingabire nyinshi. Antoni yabaye umusaseridoti mu 1528. Mbere yaho yabanje kuba umuganga afite imyaka 22. Kuba umuganga ntibyamubijije gusabana n’Imana, no ku ishuri yitaga ku buzima bwa roho ; iye ndetse n’iza bagenzi be. Yakusanyaga abana batereranywe n’ababyeyi babo, akabigisha gatigisimu nta kiguzi abatse. Aho abereye umupadiri, inyigisho ze zari zuje ubwitonzi, zigakurura imitima ya benshi ziyiganisha ku Mana ku buryo abajyaga kumwumva bagendaga bavuga bati: “nimuze tujye kumva Malayika w’Imana”. Yamaraga igihe kinini atanga isakaramentu rya Penetensiya.

Antoni ari mu cyiciro cy’abapadiri b’abataliyani bateguye inama nkuru ya Kiliziya mu gihugu cyabo yabereye i Trente. We na bagenzi be, bihase cyane ibyerekeye ivugururwa ry’ubusaseridoti n’iyogezabutumwa mu bihugu. Ni we kandi wabanjirije mutagatifu Filipo Neri gushyiraho imibereho mishya ya gisaseridoti y’abapadiri ba Diyosezi. Bene abo bapadiri batandukanye n’abamonaki, ntibanakora n’amasezerano yabiyeguriye Imana. Ni abasaseridoti baba muri paruwasi, bagasezerana kumvira umwepisikopi, uriho n’uzamusimbura. Antoni Mariya Zakariya yakomeje kwiyumvamo igitekerezo cyo gukoranyiriza hamwe abapadiri bafite inyota yo kwitagatifuza babaho gikene, bafasha abantu kujijuka, kurwanya ubunebwe no kutiroha mu maraha y’icyo gihe. Mu 1530, i Milano, yashinze umuryango w’abapadiri, awuragiza mutagatifu Pawulo kuko yakundaga kumwiyambaza byumwihariko kandi Papa yari yaramwemereye gushinga umuryango w’abihayimana maze akawita “abapadiri ba Mutagatifu Pawulo”. Yawuhaye intego yo « kwitanga utizigamye, no kujya ku rugamba utagombye umushahara n’ingemu ».

Ishyaka Antoni yari afitiye Inkuru Nziza yarikomoraga ku gukunda kwigana Mutagatifu Pawulo. Umuryango yashinze, kubera ko abawugize bari batuye hafi ya Kiliziya yitiriwe mutagatifu Barnaba, baje kwitwa « Ababarnabite », ariko uwo muryango yawuragije Mutagatifu Pawulo ngo awubere urugero n’umurinzi. Wemewe na Kiliziya mu 1533. Antoni yashinze undi muryango w’abihayimana b’abakobwa, abita Ababikira b’Ababamalayika ba mutagatifu Pawulo, (les angeliques de saint Paul). Bari bashinzwe kwita ku myigire y’abakobwa b’abakene no kwita ku myambaro ya liturjiya. Antoni Mariya Zakariya yapfuye, kuwa 5 Nyakanga mu 1539, afite imyaka 37, azize umunaniro yatewe no kwitangira kwamamaza Inkuru Nziza. Amaze guhabwa isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi n’Ukarisitiya, Antoni yigendera mu mahoro, yisangiye Uwo yeguriye ubuzima bwe bwose. Umubiri we uruhukiye muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Barnaba i Milano. Yagizwe umutagatifu mu 1897. Tumwizihiza kuwa 5 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri uyu mutagatifu :

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.196.
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.188-189.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.
  4. http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/saint-antoine-marie-zaccaria-pretre-fondateur-de-la-congregation-des-clercs-reguliers-de-saint-paul-dits-barnabites.html 

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

No comments:

Post a Comment

Mu mwaka umwe nk’Umwepiskopi wa Kabgayi

Umwaka urashize Diyosezi ya Kabgayi ibonye Umwepiskopi mushya. Hari kuwa 02 Gicurasi 2023, ubwo Nyirubutungane Papa Francis yatoye Padiri Ba...