Thursday, July 28, 2022

Bonavantura, Umwepisikopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya

Yohani Fidenza yiswe Bonavantura amaze kwinjira mu muryango w’abafransisikani. Ni umutaliyani wavukiye i Banyoregiyo (Bagnoregio) mu 1221. Mu busore bwe yari yaratwawe n’imibereho ya mutagatifu Fransisiko wa Asizi. Amashuri ye yayigiye i Parisi mu Bufaransa nuko mu 1243, yinjira mu muryango w’abafransisikani, anakomereza amashuri ye aho i Parisi. Arangije amashuri, yabaye umwarimu muri kaminuza y’i Parisi. Aho ni ho yasobanuriye iby’igitabo yanditse kivuga “akayira kageza roho y’umuntu ku Mana”. Kugera mu 1255, yabaye umwarimu w’icyamamare muri kaminuza y’i Parisi uzwiho ubuhanga buhanitse. Ubwo buhanga yanabugaragaje kandi mu bitabo bitagatifu, yihata cyane kumenya kubisobanura, abigeraho ku buryo buhanitse kandi bubisobanura neza. Ariko ntiyaheraga muri ibyo by’ubwenge gusa. Ahubwo mbere na mbere ukwitagatifuza by’ukuri ni cyo yari ashyize imbere kurusha byose.

Agatunganira Imana abifashijwemo ahanini no gukurikiza inama abakuru be b’umuryango bamugira. Bonavantura yaranzwe iteka no kwicisha bugufi, kubanira neza bagenzi be no kutagira irari ry’umukiro w’iby’isi. Mutagatifu Tomasi w’Akwini wari inshuti ye akaba umuhanga mu nyigisho za Kiliziya, ntiyatinye kwerura avuga ko imibereho ya Bonaventura imugaragazaho ubutagatifu. Imyifatire ye iboneye ni na yo yatumye bagenzi be bamutorera kuba umukuru w’umuryango w’abafransiskani. Icyo gihe yari akiri muto, afite imyaka 36 gusa.

Yayoboye uwo muryango imyaka 22, awuha intambwe ikataje mu gukurikiza Ivanjili. Muri icyo gihe kandi henshi mu bihugu by’Uburayi bakunze kumusaba kujya aza kubaha inyigisho. Mu 1273 Papa yamutoreye kuba kardinali n’umwepisikopi wa Albano. Abari bamuzaniye ubutumwa barumiwe basanze yoza amasahane bagenzi be bafunguriyeho kandi nyamara ari we wari umukuru w’umuryango w’abafransiskani bose. Mu 1274, Papa yamwohereje kumuhagararira mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Liyo (Lyon) mu Bufaransa. Iyo nama ahanini ni we yakesheje gutunganya neza kandi vuba imirimo yayo myinshi. Mu ijoro ryo kuwa14 rishyira kuwa 15 Nyakanga 1274, ni bwo Bonaventura yitabye Imana, iyo nama iri hafi gusoza imirimo yayo. Twizihiza Mutagatifu Bonaventura kuwa 15 Nyakanga.

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.205-206. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.p197-198.
  2. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.94
  3. http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_bonaventure.html/
  4. https://fr.wikipedia.org/wiki/Bonaventure_de_Bagnoregio

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...