Inyubako ya Cathédrale St Michel |
1.
PARUWASI YA RULINDO
Paruwasi ya Rulindo ni yo ihiga izindi mu
mavuko, bitya ikaza imbere no mu kwibaruka abihayimana benshi. Yashinzwe kuwa
26 Mata1909, iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi ubohora imbohe. Igizwe n’amasantarali 6
na Sikirisale
7 zose za Santarali ya Rulindo. Ikaba imaze kubyara amaparuwasi
nka Byumba (1938), Rwankuba (1947), Nyagahanga (1947), Rushaki (1952), Bungwe
(1954), Rutongo (1955), Rwesero (1959), Kabuye (1961), Muyanza (1961), Burehe
(1962), Shyorongi (1967), Muhura (1969), Ruli (1970) na Rukomo (1980). Ni
Paruwasi yavukiyemo imiryango y’abihayimana ibiri, ariyo INSHUTI Z’ABAKENE
n’ABAJA BA MARIYA. Umubikira wambere uvuka i Rulindo ni Ni Sr. M.Huberta +
(KARUGANDA Modesta), hagaheruka Sr. MUKESHIMANA Bernadette. Imaze kubyara ababikira 44, abapadiri 35 n’abafureri
5.
2.
PARUWASI YA NYAMATA
Ku mwanya wa kabiri hari Nyamata yashinzwe
mu 1957, ikaragizwa Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa. Iyi Paruwasi yibarutse
Paruwasi ya Ruhuha mu 1971, Rilima mu 1973 na Nkanga mu 2012. Ubu igizwe n’amasantrali
13 na Sikirisali 1. Ituwemo n’imiryango y’Abihayimana igera kuri 6, ikaba iri
mu mwaka wa 65 (1957-2022), ifasha abakristu mu kwitagatifuza. Iyi Paruwasi ni
iya kabiri mu kugira ababikira benshi. Umubikira wa nyuma ni Sr. Yacine
DUSABIMANA, na ho uwubuhawe mbere ni Sr.
Mariane MUKANTAGENGWA.
Imaze kugeza ababikira 40, abapadiri 14 n’abafureri
5.
3.
PARUWASI YA SHYORONGI
Ku mwanya wa gatatu haza Paruwasi ya Shyorongi,
yashinzwe ku wa 27 Nyakanga 1967, ikitirirwa Bikira Mariya
Utabara abakirisitu. Ibarizwa mu Karere k’icyenurabushyo Buriza-Bumbogo. Paruwasi
shyorongi ihana imbibi na Paruwasi zikurikira: Paruwasi
Rulindo, Muhondo, Kabuga (Diyosezi ya Kabgayi), Rutongo na Paruwasi y’umuryango
mutagatifu. Paruwasi ishingwa, yahawe amasantarali atatu ya Paruwasi ya
Rulindo; Nkanga, Nyabuko na Rwahi ndetse n’ane yo muri Paruwasi y’umuryango
Mutagatifu: Shyorongi, Kanyinya, Rutonde na Nyundo. Umupadiri bwite wa Diyosezi
wayiyoboye bwa mbere ni Mgr Michel RWABIGWI (1976-1979). Paruwasi
ya Shyorongi ituwemo n’Imiryango
y’abihayimana 2: Abapenitentes ba Mutagatifu Fransisiko wa
Assize n’Inshuti z’abakene.
Amakuru ari ku rubuga rwa Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Paruwasi imaze kubyara abapadiri 3, abasemirari bakuru 2, abafureri 2, Ababikira 21 n’abandi bakiri mu irerero. Ariko ababikira bagaragzwa ni 14: Santarali ya Nkanga, iya Mboza na Nyabuko; buri Santrali ifite umubikira 1, Shyorongi yabyaye ababikira 9 bose baba mu bapenitente ba Mutagatifu Francisco w’Asizi naho Rwahi ibyara ababikira 2 mu gihe Kanyinya itarabyara uwhihayimana, yaba umufureri, umubikira cyangwa se umupadiri. Ikindi ni uko mu masantarali ayigize batagaragaza iya Rutonde, iboneka mu masantarali 7, Paruwasi Shyorongi yatangiranye.
4.
PARUWASI YA KABUGA
Iri ku mwanya wa kane hari Paruwasi ya Kabuga yashinzwe kuwa 01 Kamena 2003, ku munsi mukuru w’Asensiyo, iragizwa Kristu Nyirimpuhwe, ihabwa umuryango w’Abapadiri b’Abapalotini. Ihana imbibi na Paruwasi ya Ndera mu majyaruguru n’iburengerazuba, hakaba Paruwasi ya Masaka, mu majyepfo hari Paruwasi ya Musha na Kigarama iri mu burasirazuba. Mu 2010, havutse Ingoro y’Impuhwe z’Imana y’i Kabuga. Imiryango y’abiyeguriye Imana ikorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuga ni 6; Abapalotini, Ababikira b’Abamalayika, Les Sœurs de la Sainte Famille d’Helmet, Les Sœurs de l’Assomption, Ababikira b’Umubyeyi ugira Inama Nziza n’Abenebikira. Abiyise “Intwarane za Yezu na Mariya” bahafunguye urugo kuri Pasika ya 2017, bakaba bagikurikiranwa. Paruwasi ya Kabuga ifite ababikira 14 mu bihayimana 17 yabyaye. Bavuka mu masantarali abiri muri ane ayigize. Muyumbu iherereye mu karere ka Rwamagana, yabyaye abihayimana 16, barimo ababikira 13, abafureri 2 n’umupadiri 1. Santarali ya Ruhanga, yabyaye sikirisali ya Gakenyeri, n’umubikira witwa Drocella Mukashyaka (Caritas Christi). Kabuga na Mbandazi.
5.
PARUWASI YA MUSHA
Ku mwanya wa gtanu haza Paruwasi ya Musha yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo yashinzwe 1969, ikomotse kuri paruwasi ya Rwamagana. Iri mu karere k’ikenerabushyo ka MASAKA. Mu Majyaruguru, hari ikiyaga cya Muhazi kiyitandukanya na Paruwasi Rwamiko, Muhura na Kiziguro zo muri Diyosezi ya Byumba. Mu Majyepfo hari Paruwasi ya Kigarama, mu Burasizuba hari Paruwasi ya Rwamagana, mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Ndera, na Kabuga. Mu mwaka wa 2008, Paruwasi ya Musha yari igizwe n’amasantarali 7 nyuma yo kubyara Paruwasi ya Kigarama; ubu igizwe n’amasantarali 4. Santarali ya Musha fite amasukurusale ane, ariyo: Musha, Duha, Cyimbazi na Rutoma. Santarali Gahengeri ifite amasukurusale abiri; Runyinya na kibare. Santarali Janjagiro na Santarali Nyagasambu. Paruwasi ya Musha ituwemo n’imiryango y’abihayimana ibiri: Umuryango w’ababikira b’umwana Yezu (les sœurs de l’enfant Jésus) n’Umuryango w’ababikira b’Inshuti z’abakene. Paruwasi ya Musha imaze kubyara ababikira 10, abapadiri 10 n’umfureri 1.
.......................................................Izindi nkuru..................................................................
Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :
Mutagatifu Alufonsi , Mutagatifu Matilida , Mutagatifu Jisela , MutagatifuFransisko , Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,
Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),
Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».
Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).
No comments:
Post a Comment