Krisitina ni umwe mu bahowe Imana bakiri bato cyane, wakomotse ku babyeyi bari batuye i Bolsena mu Butaliyani, bakaba abapagani batemera na gato. Kirisitina yari yaragize amahirwe yo kuba umukristu kandi agakunda Imana bikomeye. Ntiyihanganiye gukomeza kubona amashusho y’ibigirwamana iwabo basengaga, yari akoze muri zahabu na feza. Mu bwitange n’ukwemera gushyitse yari afite, yahisemo kuyafata arayamenagura maze ibisate byayo abigabagabanya indushyi n’abakene. Icyo gihe, Mutagatifu Kirisitina yari umwana ufite imyaka igera ku icumi.
Ibyo ababyeyi be babibonyemo sakirirego, ntibabyihanganira. Se witwaga Urubano, akaba yari umuromani, yari umutware w’intara. Yakundaga ibigirwamana cyane, amaze kumva ko Kristitina yamenaguye bya bigirwamana, yararakaye cyane birenze imivugirwe. Afata Kirisitina, aramukubita, kandi umubiri we awutanyagurisha ibyuma bifite amashami ameze nk’inzara z’inyamaswa. Abayobozi batandukanye bagerageje kumwica urubozo ariko akabananira. Krisitina ntiyakanzwe n’ubwo bugome se yamugiriye, ahubwo yari afite amahoro yo mu mutima kandi akaguma atoragura hasi inyama zomokaga ku mubiri we akazereka se wari uri kumutanyaguza, akaba yari yahindutse nk’igisimba.
Se abonye adapfuye, amushyira ku kigeragezo cyo kumutwika, na bwo Kristina ntiyapfa. Se ajya kumufungira mu buroko nuko Umumalayika w’Imana aza mu buroko amuvura ibyo bikomere. Se agerageza noneho kumuroha mu kiyaga cyari hafi aho, amuziritse ibuye ku ijosi, ariko Malayika w’Imana ntiyatuma Kristina arohama ahubwo amuzana ku nkombe y’ikiyaga. Ibyo byatumye se arakara cyane, bukeye bw’aho basanga se yapfiriye ku buriri yarayeho. Iyo ntara bahise bayiha undi mutegetsi, na we aza afite ubugome bukabije bwo guhorera urupfu rwa se wa Kristina. Yafashe Kristina amuryamisha mu ngunguru irimo amavuta yatuye. Uwo mukobwa amaze gukora ikimenyetso cy’umusaraba, ubushyuhe bw’amavuta ntacyo bwamutwaye. Bamukoreye n’ibindi byinshi ngo apfe ntiyapfa. Bamujyanye mu nzu y’ikigirwamana cyitwaga Apolo. Kristina akimara kwinjira muri iyo nzu, icyo kigirwamana cyahise gishwanyagurika, maze uwo mutware wari uri aho ngaho ahita yikubita hasi arahwera. Abapagani bagera ku bihumbi bitatu bahise bahinduka, uwo munsi, kubera icyo gitangaza, bakira ukwemera kwa gikirisitu.
Intwari Kristina bamutwaye ku mucamanza wa gatatu, uyu akaba yari afite ishyaka ryo guhorera urupfu rw’aba ngaba bamubanjirije. Yafashe Kristina amujugunya mu itanura ryaka umuriro ukaze cyane arimaramo iminsi itanu ntakibazo cy’ububabare yahuye na cyo. Abagome bari bashinzwe kumwica urubozo babuze uko bamugenza, bamushyira mu buroko bwarimo inzoka nyinshi z’impiri, ariko ntizagira icyo zimutwara. Bamuciye ururimi ariko akomeza kuvuga nta kibazo. Nyuma y’aho, bamuhambiriye ku nkingi bamurasa imyambi kugeza igihe apfiriye. Yaba yarapfuye ahagana mu mwaka wa 300, ku ngoma y’umwami Diyokilesiyani. Papa Mariselini ni we wayoboraga Kiliziya. Kirisitina yaba yarapfiriye hafi y’ikiyaga cyitwa Bolisena mu ntara ya Tosikane. Tumwizihiza kuwa 24 Nyakanga.
Aho byavuye:
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.214.
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.203.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.117.
- https://magnificat.ca/cal/fr/saints/sainte_christine.html
- http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-christine-de-rome-ou-de-bolsena-vierge-et-martyre-c-300-fete-le-24-juillet.htm
No comments:
Post a Comment