Wednesday, August 3, 2022

Mutagatifu Florenti, Umwepiskopi wa Cahors

Florenti (Florent) yabaye umwe mu bepiskopi ba mbere ba Cahors ahagana mu mpera z’ikinyejana cya kane hagana mu ntangiriro z’ikinyejena cya Gatanu. Iyi Cahors ni umujyi uherereye mu majyepfo y’Igihugu cy’Ubufaransa, wari umujyi ukize kandi wabagamo kwishimisha byo ku rwego rwo hejuru. Mutagatifu Pawulini wa Nole (Paulin de Nole) amutangaho ubuhamya, agashimagiza umutima wicisha bugufi wa Florenti, ingabire y’Imana y’umuhate n’ishyaka ndetse n’imvugo ituje byose byamurangaga. Mutagatifu Pawulini yari inshuti ikomeye ya Florenti, yajyaga amwandikira n’amabaruwa menshi. Imwe muri ayo mabaruwa Pawulini yandikiye Florenti ni iyo mu mwaka wa 405, ubwo yamwandikiraga amushimira nk’inshuti magara ye, kubera umurimo ukomeye w’iyogezabutumwa ry’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu Florenti yakoraga mu bushyo bwa Nyagasani bw’i Cahors yari abereye umushumba.

Iyo baruwa yagiraga iti: “Umunyu w’iyogezabutumwa ugira ugaragaza imbaraga z’inema y’Imana yasesekaje muri roho yawe. Ubereye kuba umushumba uragira intama atazihutaza kandi akamenya ubuziranenge bw’abana b’intama bakiri bato. Umutima wawe ucishije bugufi kandi witangira umurimo wo kuba umurobyi wa roho kuko ari umurimo Nyagassani Imana yagutoreye, nk’uko n’intumwa zitangiye uwo murimo”. Nta bindi byinshi byanditswe ku mwepiskopi Florenti, usibye ubwo buhamya bwamutanzweho na Mutagatifu Pawulini. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Florenti kuwa 4 Nyakanga.

Byakuwe kuri:

  • https://fr.wikipedia.org/wiki/Florent_de_Cahors
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/362/Saint-Florent.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...