Tuesday, August 30, 2022

Mutagatifu Ludoviko (Louis), umwami w’Ubufaransa

...Yari yarashyizeho itegeko rihanisha abatuka Imana: bagombaga kubakoza ku minwa icyuma cyacaniriwe mu muriro kigatukura… “Abantu barantangaza. Banshinja kuba nkunda isengesho; ariko ndamutse mfashe amasaha menshi yo gukina igisoro, kujya guhiga inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere, babyishimira”.

Uyu Mutagatifu tuvuga ni Ludoviko wa 9, umwami w’Ubufaransa. Yavutse mu 1214, yima ingoma y’Ubufaransa afite imyaka cumi n’ibiri nuko yihatira gutanga urugero rwiza mu bwami bwe, kuba indahemuka no gukunda Imana n’abantu. Ludoviko yabatirijwe i Puwasi (Poissy). Yagiraga umugenzo wo kwibuka iyo batisimu, bikagaragazwa n’uko yajyaga gusinya akandika ngo Ludoviko wa Puwasi. Uko niko yerekanaga ko ingabire ya batisimu ari ingabire imuha kubahwa bisumbyeyo. Ludoviko yakomoye imico myiza kuri nyina Nyina witwaga Blanche de Castille (bishaka kuvuga ngo “uwera w’i Kastiye”). Ni we witaga ku mwana we,akameurera, akamukundisha gutinya icyaha.

Kenshi abantu bamwumvaga avuga ati: « mwana wanjye, nyuma y’Imana, ni wowe nkunda cyane kurusha byose. Ariko umenye neza ko nakwifuza kukubona wapfuye aho kukubona wakoze icyaha kimwe kijyana mu rupfu. » Ni ibyo byateye Ludoviko kurangwa n’imigenzo myiza y’akataraboneka akiri umwana. Iyo migenzo yagaragaye cyane aho amariye kwima ingoma, akarangwa n’ubutabera, ukwiyoroshya, no gukunda gusenga. Abantu bamushinjaga gukunda gufata igihe kinini asenga, Ludoviko agatangara avuga ati: “Abantu barantangaza. Banshinja kuba nkunda isengesho; ariko ndamutse mfashe amasaha menshi yo gukina igisoro, kujya guhiga inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere, babyishimira”. Aho abereye Umwamai Ludoviko yifuzaga mbere na mbere kwimika ingoma y’Imana mu bantu, kuko yumvaga ko ubwo ari bwo buryo buruta ubundi mu bwiza bwamufasha gukomeza ubutegetsi bwe. Yari yarashyizeho itegeko rihanisha abatuka Imana: bagombaga kubakoza ku minwa icyuma cyacaniriwe mu muriro kigatukura.

Umunsi wo kuwa 10 Kamena 1239 wamubereye umunsi mwiza kurusha iyindi. Icyo gihe yinjiye mu murwa we, arangaje imbere abihayimana bari bavuye i Yeruzalemu, bazanye ikamba ry’amahwa ritagatifu rya Yezu Kristu. Amaso ya Ludoviko yari yuzuyemo amarira, kandi akaba nta nkweto yari yambaye mu birenge bye.  Muri iyo minsi, yarwaye indwara ijya kumwica, akira ku buryo bumeze nk’igitangaza. Yumvise ijwi ryamubwiraga ngo ajye kurwana intambara ntagatifu yo kubohoza ahantu hatagatifu, maze ntiyazuyaza araryumvira. Ludoviko yagiye kuri urwo rugamba, arurwana bikomeye ku buryo babonaga ko ari umurwanyi w’igihangange. Muri iyo myaka y’ingoma ye, abakristu batabaraga bajya kurwanya abafataga nabi ahantu hatagatifu Yezu yabaye bakabuza n’abashakaga kuhagenderera.

Izina rye ry’umwami w’umukristu yararyubahishije cyane. Ndetse n’abayisilamu (sarrasins) bigeze kumufata mpiri, bamumarana igihe kirekire, ariko batangazwaga n’ukuntu yari akomeye ku kwemera kwe, n’ubutwari bwe. Asubiye mu Bufaransa, Ludoviko yibanze cyane ku kurushaho guhindura Ubufaransa ingoma nkirisitu kandi ikomeye. Ludoviko yakundaga gufata iya mbere mu gukemura amakimbirane yavukaga hagati y’abami b’i Burayi. Yari umuntu ukoresha ukuri muri byose no kuri bose, kandi akamenya gufata neza ingabo ze, akazirengera kandi akaba n’umutabazi uharanira amahoro mu gihugu cye. Mu rukundo rwe n’umugore we, Ludoviko yabaye intangarugero mu kugaragaza urukundo rw’abashakanye.  Yitabye Imana kuwa 25 Kanama 1270 ageze i Tunisi muri Tuniziya y’ubu, yicwa n’icyorezo. Yari agiye ku rugamba rutagatifu rwo kubohoza Yeruzalemu. Yari amaze imyaka 40 ku bwami bw’Ubufaransa. Tumwizihiza kuwa 25 Kanama.

AHO BYAVUYE :

  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA.Ed. de l’Imprimerie de Kabgayi, 2e ed.Nzeri 2015.p.237.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.318
  • https://fr.wikipedia.org/wiki/Louis_IX
  • http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_louis_ix.html.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...