Daniyeli, mu rwobo rw’intare |
Igihe Daniyeli yajyanwaga bunyago i Babiloni hamwe n’abandi bayisiraheli, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, yari mu kigero cy’imyaka 18. Imbere ya Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni yagaragaraga nk’umuntu mukuru kandi w’inararibonye nuko ubwo buhanga butuma akundwa na Nebukadinetsari, amugirira icyizere, amugira umwe mu banyacyubahiro b’i bwami anamugira kandi umusobanuzi w’inzozi z’umwami. Ndetse n’igihe igihugu cya Babiloni kigaruriwe n’Abamede n’Abaperisi muri 539 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu, umwami mushya yagumishije Daniyeli ku mirimo ye bitewe n’uko yari yaramamaye hose. Dariyusi, umwami w’abamede, ari na we mwami mushya wari ugiye gukorana na Daniyeli, yashimaga inama ze zari zikenewe cyane. Ariko hashize igihe gito, abanzi ba Daniyeli batangira kumurega ku mwami no kumumwangisha.
Umwami, akurikije akamenyero k’ukuntu imanza zacibwaga, yahatiwe kwemeza ko Daniyeli ajugunywa mu rwobo bashyiragamo intare bakazishonjesha ngo zizashobore kurya abaciriwe urwo gupfa zifite uburakari bwinshi. Ariko kubera icyizere Daniyeli yari afitiye Uhoraho, Uhoraho yaramurokoye, abuza intare kumurya. Ntibyatinze umwami amenya ko Daniyeli yari yarenganye,maze abo bari bamugiriye ishyari abajugunya mu rwobo rw’intare, n’abagore babo n’abana babo. Intare zibasama bataragera hasi mu rwobo, zirabatanyaguza. Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare inshuro ebyiri. Yasobanuriye abami b’i Babiloni inzozi nyinshi zitandukanye, agira amabonekerwa menshi ndetse anakanganye, amenshi kandi yarayasobanuye. We na bagenzi be ari bo Ananiyasi, Azariyasi na Mizayeli bagiye batotezwa kenshi n’abanyababiloni kubera ishyari ariko Uhoraho bakoreraga akabakiza akoresheje ibitangaza bikomeye.
Daniyeli yaranzwe n’ukwemera gukomeye gushinze imizi mu mategeko y’Uhoraho. Uko kwemera kwabereye urugero rwiza abanyababiloni ndetse n’abandi bayahudi bari barajyanywe bunyago hamwe na we. Igitabo cya Daniyeli kitwigisha ibintu byinshi byerekana ukwemera gukomeye Daniyeli yari afitiye Uhoraho, Imana ya Aburahamu, Izaki na Yakobo. Imana y’abasokuruza bacu. Daniyeli, Ananiyasi, Azariyasi na Mizayeli banze kurya ku biryo byatuwe ibigirwamana by’i Babiloni, kandi nyuma y’iminsi 10 batunzwe n’imboga n’amazi bari bameze neza kurusha abandi basore baryaga ku biryo by’umwami nk’uko umwami yari yabitegetse.
Muri 538 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu, umwami mushya, Sirusi, yategetse ko abayisiraheli basubira iwabo kubaka ingoro y’i Yeruzalemu. Ubwo nibwo Daniyeli, wari amaze kuba umukambwe w’ imyaka igera ku ijana, yatahanye n’abandi bayisiraheli. Daniyeli kandi yakoze igikorwa gikomeye cyo kurokora ubuzima bwa Suzana. Uyu yari agiye kwicishwa n’abakambwe babiri babaswe n’ingeso y’ubusambanyi. Bari bamurarikiye ariko uwo mugore arabangira. abo basaza basaziye mu kibi nibo bishwe, Suzana abaho kuko yarenganaga. Daniyeli Yapfuye ashaje cyane.
Aho byavuye:
· DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.139.
· http://voiemystique.free.fr/prophetes_mystiques_daniel_03.htm
No comments:
Post a Comment