Nyuma Brijita n’umugabo we bakajya bakora ingendo ntagatifu nyinshi ndetse bagera n’i Kompostela muri Hispaniya. Nyuma y’urwo rugendo Ulfu yumvikanye n’umugore yinjira mu bamonaki ba Alvastra. Aha niho yaguye kuwa 12 Gashyantare 1334, Brijita umugore we amuri iruhande. Icyo gihe Brijita yari afite imyaka 42. Brijita yagumye muri monasiteri ya Alvastra abigiriwemo inama n’umuyobozi we wa roho maze n’umuhungu we Benedigito aza kuhinjira aba umumonaki mu 1346. Brijite yabonekewe na Yezu. Amutegeka gushinga umuryango w’abihayimana witwa “umuryango w’Imana umukiza’’ (l’ordre du Très Saint Sauveur, ordre des religieuses du Saint-Sauveur, « les Brigittines »). Monasitere ya mbere yubatswe i Vadstena, Brijita ubwe aba ariwe uyobora imirimo y’ubwubatsi. Uyu muryango ukurikiza itegeko rya mutagatifu Benedigito.
Mu 1349, brijita yongeye kubonekerwa na Yezu amutegeka kujya i Roma, ahagera mu 1350. Nyuma y’umwaka, umukobwa we Gatarina yakundaga cyane na we amusanga yo. Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Gatarina yagumanye na nyina Brijita i Roma, bamaranye imyaka 23 yose. Nyuma bombi bakorana urugendo rutagatifu i Yeruzalemu. Mu gihe Brijita yari i Roma abapapa bo biberaga mu ngoro Avinyo (Avignon) mu Bufransa, guhera mu 1309. Brijita yaravugaga rikijyana mu bayobozi ba Kiliziya kubera ko yari umugore uharanira byuzuye ubutagatifu kandi akubahwa na bose.
Brijita yagerageje inshuro nyinshi kugarura aba papa i Roma, nuko kuwa 16 ukwakira 1367 icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa. Papa Urubani V agaruka i Roma ariko by’igihe gito kuko yaje kwisubirira Avinyo kuwa 17 Mata 1370, kubera imvururu zari i Roma. Aho rero ni ho yaguye. I Roma Brijite yarahababariye abitewe nuko abapapa bari baranze kuhaba. Yashengurwaga cyane n’imyifatire mibi y’abapadiri, abihayimana, n’abepisikopi b’icyo gihe. Koko rero abenshi mu bapadiri bahabwaga ubupadiri bishakiraga gusa kugira ubuzima bwiza. Brijita yaguye i Roma kuwa 23 Nyakanga 1373, umukobwa we Gatarina atahana umurambo wa nyina muri Suwede. Brijita yashunguwe muri monasiteri ya Vadstena kuwq 5 Nyakanga 1374, aherekejwe n’abapadiri, abafurere, n’ababikira bo mu muryango w’Imana Umukiza yari yarashinze. Brijita yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 7 ukwakira 1391. Tumwizihiza kuwa 23 Nyakanga.
AHO WABISANGA:
· ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.212-213.
· ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.202-203.
No comments:
Post a Comment