Saturday, August 13, 2022

Mutagatifu Lawurenti (+258), Uwahowe Imana

Yabwiye umucamanza ati: “Uruhande rumwe rwahiye neza noneho ni muhindukize mukarange n’urundi niba mushaka ko umwami aza gufungura inyama zihiye neza uyu munsi.”

Mutagatifu Lawurenti rero yabaye umumaritiri w’i Roma kandi ubutwari yagize bwatumye yamamara cyane i Roma n’ahandi henshi muri Kiliziya Gatolika. Kandi yari asanzwe akunzwe mu bakristu b’i Roma. Kuba yaramamaye cyane ari umudiyakoni, kandi Roma yari ifite abapapa, abepisikopi, abapadiri benshi bahowe Imana, ni uko Imana yabyigiriyemo ishaka ko ahabwa ikuzo. Ubwo Imana ifite impamvu yayo. Iryo kuzo n’icyubahiro abakristu b’i Roma bari bamufitiye byatumye bamutoraho umurinzi wa gatatu wa Roma. Abarinzi bayo ba mbere bombi ni abatagatifu Petero na Pawulo. Nimwumve rero uko badutekerereza ubumaritiri bwe.

Lawurenti yari umudiyakoni i Roma ku ngoma ya papa Sigisti wa II n’iy’umwami Valeriyani. Yari ashinzwe umutungo wa Kiliziya i Roma. Nuko Valeliyani atangiye gutoteza cyane abakristu, Papa Sigisite ategeka Lawurenti guha abakene ibyo Kiliziya yari itunze byose. Nuko Lawurenti arabikora. Nuko bafata Papa bajya kumwica. Bamujyanye ahurira mu nzira na Lawurenti. Nuko Lawurenti ati: “urajya he mubyeyi wanjye usize umwana wawe? Urajya he musaseridoti w’Imana usize umudiyakoni wawe?nta gitambo waturaga Imana tutari kumwe.” Sigisiti ati: “Singusize mwana wanjye, Imana irashaka ko urwana urugamba rukomeye kandi ukagira intsinzi ikomeye, maze ukazankurikira nyuma y’iminsi itatu.

Igihe rero umwami Valeriyani atoteje abakristu akica Papa Sigisti wa II n’abadiyakoni be, icyo gihe Lawurenti baramuretse kuko bashakaga ko abanza kwerekana ibintu Kiliziya itunze. Nuko bahamagara Lawurenti ngo yerekane ibintu Kiliziya itunze. We rero abasaba iminsi itatu ngo ajye kubikorakoranya maze abibereke. Ubwo Lawurenti aragenda akoranya abakene bose b’i Roma n’indushyi z’aho, abazanira umucamanza mukuru w’i Roma aramubwira ati: “dore ibyo mwantumye ndabibazaniye. ngiyi imari Kiliziya itunze. Uzabwire umwami abamenye kuko ubundi ari twe twabitagaho none ubu twe tukaba dutabariye Kristu.” umucamanza mukuru rero wari wizeye kubona ibintu byinshi bitabarika, uburakari buramwegura, maze si ukurakara arabisha; diyakoni afatwa ubwo.

Bavuga ko babanje kumukubita ibiboko bigashwanyaguza umubiri we, nyuma bakamufunga. Ageze mu buroko, bavuga ko yahinduye umusirikare ukuriye abarinzi b’uburoko witwaga Hipolite, akanahumura impumyi. Bamuvanye mu buroko, bamuzana imbere y’ubucamanza, bamurambika ku gitanda cy’ibyuma, batangira kumushinyagurira bikomeye bakoresheje ibyuma. Ubwo ni bwo umusirikare witwaga Romani wari urinze aho, abonye umumalayika ahanagura amaraso n’ibyuya by’iyo ntwari Lawurenti, yahise ahinduka umukirisitu, na we bahita bamwica ahowe Imana. Munsi y’icyo gitanda, bacanyemo umuriro, batangira kumutwika umubiri wose buhoro buhoro bamukaranga.

Bavuga ko yabwiye umucamanza ati: “uruhande rumwe rwahiye neza noneho ni muhindukize mukarange n’urundi niba mushaka ko umwami aza gufungura inyama zihiye neza uyu munsi.” Bavuga ko Muri ubwo bubabare bukaze bw’umuriro, Lawurenti yaherekaniye ubutwari bukomeye bushingiye ku kwemera kwe gushyitse. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu. Umubiri we uri muri Bazilika yamwitiriwe. “Basilica san Lorenzo” i Roma. Tumwizihiza ku itariki 10 kanama. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

 Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.220-221. 
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015.P.235.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...