Wednesday, August 3, 2022

Mutagatifu Tewofili w’i Roma, Uwahowe Imana

...Nyagasani arabatara, umuriro bajugunywemo ntiwagira icyo ubatwara, bawusohokamo ari bataraga nk’aho batigeze bakorwaho n’umuriro...

Habayeho abatagatifu benshi bitwa ba Tewofili. Uwo twizihiza kuwa 23 Nyakanga, ni uwahowe Imana mu bihe by’itotezwa rikomeye rya Kiliziya, ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani, wategetse kuva mu mwaka wa 284 kugeza muri 305. Ntibyoroshye kumenya igihe nyako yavukiye. Ikizwi ni uko yari umusirikare w’ubwami bwa Roma, akaba yarapfanye n’abandi basirikare, bose hamwe bari 15. Undi uvugwa cyane muri abo ni Trofime. Muri icyo gihe batotezwaga, ku ngioma ya Diyoklesiyani, kuba umukristu byari icyaha gikomeye. Kuko ubukristu butihishira, igihe kimwe abapagani bamenye ko abo basirikare ari abakristu, barabafafata babazana imbere y’ubucamanza bw’ahitwa Lisiya (Lycia). Nuko igihe bageze imbere y’urubanza, nta mususu, bemeza bose ko ari abakrisu, ko nta yindi Mana ibaho, ahubwo ko Imana Nyakuri ibaho ari imwe gusa, ko ari Se wa Yezu Kristu, kandi ko bemera Nyagasani umwe gusa: Yezu Kristu.

Babategetse gutura ibitambo ibigirwamana, ariko ntibabikora. Bamaze kwanga kwihumanyisha gutura ibitambo ibigirwamana, bagabizwa abagome ngo babashinyagurire. Tewofili na bagenzi be babanje kubatera amabuye, batangira kubababaza no kubashinyagurira bikabije. Nyuma y’ibyo babavuna amaguru hanyuma babajugunya mu muriro. Ubuvunyi bw’Imana burabagoboka, Nyagasani arabatara kandi aranabakomeza, umuriro bajugunywemo ntiwagira icyo ubatwara, bawusohokamo ari bataraga nk’aho batigeze bakorwaho n’umuriro, ahubwo barushaho gusingiza Yezu Kristu. Abo babashinyaguriraga bananiwe kwemeza abo bakristu kwihakana Kristu, kandi bumvaga ntako batagize. Bumvise ko bamwaye, niko gufata icyemezo cyo kubaca imitwe. Tewofili, Trofime hamwe n’izindi ntwari cumi n’eshatu Zipfa zityo, zihowe kwemera Yezu Kristu. Twizihiza mutagatifu Tewofili w’i Roma kuwa 23 Nyakanga.

Aho byavuye:

  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.481.
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/7691/Saints-Trophime-et-Theophile.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...