Wednesday, August 3, 2022

Mutagatifu Kamili wa Lellis, umugaragu w’abamugaye (1550-1614)

Kamili ni umutaliyani wavukiye mu karere ka Naple mu 1550, akaba umwana w’umusirikare kandi ufite imbaraga nyinshi. Ibi byatumaga yumva ko na we agomba kuzaba umusirikare. Ighe kimwe yohotse mu ngeso mbi zo gukina urusimbi bimuviramo uburwayi, abandi bamumara ku two yari afite twose. Mbse yarakinnye kugeza n’ubwo atanze imyambaro yari yambaye, agasigara atunzwe no gusabiriza. Aho abatware be babimenyeye baramwirukana, nuko aza gusaba akazi k’ubuyedi aho bubakaga mu bafaransisikani. Imico y’abo bantu b’Imana ituma ahimduaka, asaba ndetse no kuba umumonaki, barabimwemerera. Naho ariko ntiyahatinda, bamusezerera kuko atari afite amagara yo kuba yashobora imiruho yabo.

Nuko ajya i Roma mu bitaro by’indembe. Asaba kuba umuforomo, barabimuha. Ahageze aritanga rwose; imirimo iruhije n’iyo abandi bangaga, aba ari we uyikora yose, kandi akayikorana ibyishimo n’urukundo rwinshi. Yabanje kuba umuforomo udakorera igihembo muri ibyo bitaro, hanyuma abumbira hamwe bagenzi be bari bahuje umugambi. Ni bo babaye ishingiro ry’umuryango w’abagaragu b’abamugaye twakwita “abakamili”,(Camillians or Clerics Regular, Ministers to the Sick, Clerci Regulari Ministeri Infirmaribus), wari ufite icyicaro hafi ya kiliziya ya mutagatifu Madalena. Igihe yari muri ibyo bitaro byitiriwe mutagatifu Yakobo, umurinzi w’abarwayi bafite indwara zidakira, ni bwo yisubiyeho agarukira Imana, biturutse ku gahinda n’ibyago yabonaga ku barwayi. Acengewe n’ijambo rya Yezu ngo: “nari ndwaye maze uransura”, yafashwe n’urukundo rudasanzwe rw’izo mbabare.

Kuba ariko atari umusaseridoti biramubabaza cyane, kuko yabonaga ko ageragereza imibiri yabo ariko ntacyo ashoboye kuri Roho zabo. Kuva ubwo yigira inama yo kwigira ubusaseridoti, atangira afite imyaka 38. Imana ibimufashamo, arabuhabwa, avuga misa ye ya mbere kuwa 10 Kamena 1584. Noneho, akorera abarwayi yitanze rwose. Abonye bimaze iminsi atabahagije, yigira inama yo kurema umuryango w’abasaseridoti bavura abarwayi, abita “Abafureri b’ibitaro”. Ubu ariko izina ryabafashe ni irya “Bene Kamili.” Yabahaga urugero rwo gukorera Imana n’abarwayi nta kwinuba na guke. Kamili yaje kurwara indwara z’igifu n’izumutwe n’izindi ziterwa n’amaraso avirira mu myanya imwe y’umubiri kimwe n’indwara z’uruhu zindi, ntibyamubuza kuzenguruka mu bitaro, areba icyo buri wese akeneye, akihanganira n’abarwayi barwaranye umushiha. Yakundaga kuvuga ngo: “icyampa umutima wagutse nk’isi”. Yitabye Imana kuwa 14 Nyakanga 1614. Yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 29 Kamena 1746. Papa Lewo XIII yamugize umurinzi w’abaforomo n’uw’ibitaro.

Aho wavana andi makuru kuri uyu mutagatifu:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.204-205.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.197.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.105.

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...