Umugabo witwaga Ewustashe wakiraga imisoro y’ako karere yagiye mu rugendo rwa kure, asigira umugore we Ewufrosine amafaranga ya Leta. Ako karere ka Toskane kari kugarijwe n’ingabo z’abanzi, uwo mugore arayahisha yanga ko bayamutwara. Muri iyo minsi afatwa n’indwara itunguranye, maze arapfa, kandi ntawe yari yabwiye aho yahishe ya mafaranga. Aho umugabo agarukiye, ashaka amafaranga arayabura, nuko hafatwa icyemezo cyo kumwica urubozo hamwe n’abana be. Yigiriye inama yo kujya kureba Donati ngo amufashe. Donati yagiye kumva y’uwo mugore, asenga asaba ko ijwi ry’uwo mugore ryamusobanurira aho amafaranga aherereye. Aravuga ati : “Ewufrozine, nkurahije Roho Mutagatifu ngo utubwire aho washyize amafaranga.” Nuko ijwi risohoka mu mva riravuga riti : “Amafaranga nayashyize mu butaka imbere y’umuryango”. Nuko baragenda bayasanga aho.
Hashize iminsi, umwepisikopi Satire arapfa, inama y’abapadiri b’iyo diyosezi itorera Donati kumusimbura. Mutagatifu Gerigori avuga ko umunsi umwe, abakristu bari mu misa bari guhazwa ku mubiri n’amaraso bya Kristu, umudiyakoni ari kubahaza ku maraso ya Kristu, abapagani binjira muri Kiliziya bahirika umudiyakoni bamutura hasi, n’inkongoro irameneka, nuko umudiyakoni biramubabaza cyane n’abakristu biba baje mu Misa biba uko. Donati atoragura ibimanyu by’inkongoro nuko arasenga maze arongera arabiterateranya inkongoro isubirana iforomo yayo ya mbere y’uko imeneka. Abapagani babibonye bose barahinduka barabatizwa. Kuwa 4 Gashyantare 362, Umwami w’abami Yuliyani yatanze itegeko ryo gutoteza abakristu no gusubira mu bupagani. Donati yaje gufatwa ku itegeko ritanzwe na Perefe w’umujyi wa Arezzo, witwaga Kadrasiyani. Nuko kuwa 7 Kanama 362 acibwa umutwe. Twizihiza Mutagatifu Donati kuwa 7 Kanama.
Ahandi wasanga bimwe mu mateka ye:
· DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.151.
No comments:
Post a Comment