Wednesday, August 3, 2022

Mutagatifu Sitefano, Papa wahowe Imana

Yabujije abapadiri kugenda mu nzira bambaye imyambaro ya liturujiya. Bamujyanye mu ngoro y’ikigirwamana cy’intambara ngo agiture igitambo, arabyanga, umutingito uhirika cya kigirwamana, unasenya ingoro yacyo.

Uwo tuvuga ni Sitefano wa I, umunyaroma wavukiye mu muryango w’imfura z’aba Yuliya, akaba umupapa wa 23 wa Kiliziya gatolika. Ni we wasimbuye Papa LUSIYUSI wa I, kuwa 12 Gicurasi 254. Itorwa rye ryabereye muri Kiliziya yo munsi y’ubutaka (catacombe) yitiriwe mutagatifu Kalisiti, atorwa n’abapadiri hamwe n’abadiyakoni, bakikijwe n’imbaga y’abakristu. Ku gihe cye, habanje kubaho agahe gato k’agahenge mu itotezwa, hakaba hari ikibazo cy’impaka cyaterwaga n’uko hari abakristu batishimiraga kongera kwakira bagenzi babo bari barahakanye Imana mu gihe cy’itotezwa rikomeye ryari ryadukanywe n’umwami Desi.

Uko kwifuza kongera kwakirwa ku bakristu bari barahakanye Kristu byazanye umwuka mubi ku bakrisu batabyumvaga neza, cyane cyane ab’iburasirazuba ndetse n’abo muri Afurika. Papa Sitefano I yemeraga ko abakristu n’ n’abihayimana bahakanye Kristu kugira ngo barokoke itotezwa, bakongera kwakirwa muri Kiliziya, nyuma yo kwisubiraho bakemera icyaha cyabo kandi bakakihana. Ibyo bibazo byombi: icy’abakristu basanzwe bifuza kugaruka muri Kiliziya hamwe n’icy’abasaseridoti bahakanye bakaba bifuza kugaruka muri Kiliziya, byagombaga kubonerwa umuti n’umuyobozi wa, Kiliziya. Papa Sitefano ntiyahise yakira muri Kiliziya abepisikopi babiri bo mu gihugu cya Hisipaniya barokotse itotezwa ry’abakristu ari uko berekanye icyemezo (certificat) cy’uko batuye ibigirwamana by’abapagani ibitambo, ndetse n’umwepisikopi wa Arlesi wari waragiye mu idini ry’icyaduka ryazanywe n’uwitwa Novasiyani wo mu Bufaransa.

Ku bwe, Sitefano wa I yashakaga ko abagarukiramana bose, ari abari baragiye mu yandi madini, n’abari barahakanye, bakwakirwa kimwe: abari barabatijwe mw’izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, kabone n’ubwo baba barabatijwe muri ubwo buryo batisimu bayiherewe mu madini ; bagombaga kuramburirwaho ibiganza bakakirwa, bakanahabwa ugukomezwa. Kiliziya zo mu bihugu by’Iburasirazuba n’izo muri Afurika zo zashakaga ko, abo babatirijwe mu yandi madini yayobye, bakongera kubatizwa. Papa Sitefano ntiyumvaga neza impamvu izo Kiliziya zitumvira ibyo ategetse byose. Nguko uko ukutumvikana gukomeye kwavutse hagati ya Papa Sitefano wa I n’umwepisikopi Sipiriyani w’i Karitaje ku buryo byageze aho Papa ashaka kumufungira amasakaramentu. Igihe itotezwa ryongeye gukomera, Papa Sitefano yatumijeho abapadiri be, ashishikariza abakristu gukomera ku kwemera kwabo, kandi akomeza kwigishiriza muri bwa buvumo bw’imva z’abamaritiri.

Umunsi umwe, Abapagani baje kumufata, bamujyana mu ngoro y’ikigirwamana cy’intambara cyitwaga Marisi (Mars) kugira ngo agiture igitambo, nuko arabyanga. Umutingito w’isi uraza, uhirika ishusho ya cya kigirwamana, unasenya ingoro yacyo. Icyo gitangaza gituma abapagani bamutotezaga bahunga, na we yisubirira muri bwa buvumo abakristu bahungiragamo, akomeza kwigisha.  Igihe kimwe ari gutura igitambo cy’ukarisitiya, abasirikare b’umwami w’abami baraje, bamuca umutwe. Abapadiri nibo batwaye umurambo we, bamushyingura mu buvumo bw’abahowe Imana (catacombe) bwitiriwe mutagatifu Kalisiti. Hari kuwa 2 Kanama 257. 

Mu myaka itatu yamaze nka Papa, yagize akamaro kanini. Yandikiye abepisikopi bo muri Aziya ndetse na Sipiriyani, ababwira ko batagomba guhindura akamenyero keza ka Kiliziya, kuko iyo hari akamenyero keza katangijwe n’Intumwa kagakurikizwa igihe cyose kandi kagakwira hose, uwo muco mwiza uba uyobowe na Roho Mutagatifu, umuvugizi, We uzahora ayobora Kiliziya mu kuri kose.  Kandi ku ngoma ye, benshi mu banyacyubahiro b’i Roma bahindutse abakristu. Papa Sitefano wa I ni we wabujije abapadiri kugenda mu nzira bambaye imyambaro ya liturujiya. Twizihiza Mutagatifu Sitefano wa I kuwa 2 Kanama.

Ibyagufasha kumenya byuinshi kuri Papa Sitefano wa I:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.227.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.174.
  • http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/aout/saint-etienne-ier-pape-et-martyr-257-fete-le-02-aout.html 
  • https://fr.wikipedia.org/wiki/%C3%89tienne_Ier_(pape)
  • http://www.introibo.fr/02-08-St-Etienne-I-pape-et-martyr  

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...