Saturday, August 13, 2022

Diyosezi ya Kabgayi, ubutumwa mu byiciro binyuranye

Bazilika Nto ya Kabgayi
Amateka ya Diyosezi ya Kabgayi, twavuga ko atangirana n’ishingwa ry’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda (Apostolic Vicariate of Ruanda), kuwa 25 Mata 1922, ikuwe ku gice cy’amajyaruguru y’intara y’iyogezabutumwa ya Kivu. Kuwa 14 Gashyantare 1952, intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda yagabanijwemo iya Kabgayi n’iya Nyundo, hanyuma kuwa 10 Ugushyingo 1959, intara y’iyogezabutumwa ya Kabgayi igirwa Arikidoyosezi. Kabgayi yasubijwe ku rwego rwa Diyosezi kuwa 10 Mata 1976, ubwo Nyirubutungane Papa Paul VI yatangaje iteka yise  «Cum Venerabiles», rishinga Arikidoyosezi ya Kigali. Musenyeri Visenti  Nsengiyumva wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yahise atorerwa kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Abayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva yashingwa

  1. Myr. Léon-Paul Classe, M. Afr, (Vicaire Apostolique du Ruanda): yayoboye Kuva kuwa 10 Mata 1922 ageza kuwa 31 Mutarama 1945.
  2. Myr. Laurent-François Déprimoz, M. Afr., Umwepiskopi wungirije (Vicaire Apostolique Coadjuteur du Ruanda) kuva mu 1943 kugeza mu 1945. Yayoboye (Vicariat Apostolique du Ruanda) kuva kuwa 31 Mutarama 1945, ageza kuwa 14 Gashyantare 1952. Yayoboye, nk’umushumba, Vikariyati (Vicariat Apostolique de Kabgayi) kuva kuwa 14 Gashyantare 1952 kugeza kuwa 15 Mata Ukuboza 1955.
  3. Myr. André Perraudin, M. Afr., (Vicaire Apostolique de Kabgayi) kuva kuwa 19 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 10 Ugushyingo 1959. Arikiyepiskopi wa Kabgayi kuva kuwa 10 Ugushyingo 1959 kugeza kuwa 10 Mata 1976, hanyuma aba umwepiskopi ufite izina rya Arikiyepiskopi (personal title) kugeza kuwa 07 Ukwakira 1989.
  4. Myr. Thaddée Nsengiyumva, Umwepiskopi wungirije (Coadjutor Vicar Apostolic) kuva mu 1987 kugera mu 1989. Yabaye Umushumba wa Diyosezi kuwa 07 Ukwakira 1989, ageza kuwa 06 Kamena 1994.
  5. Padiri André Sibomana  yabaye umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique)  kuwa 11 Ugushyingo 1994, ageza kuwa 13 Werurwe 1996.
  6. Myr. Anastase Mutabazi, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 13 Werurwe 1996 kugeza kuwa 10 Ukuboza 2004.
  7. Myr. Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 21 Mutarama 2006 kugeza none. 

Inyandiko ya Diyosezi ya KIBGAYI yo kuwa 20 /07/2022, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka w’ikenurabushyo 2022-2023, ikagaragaza kandi ko abatumwe ahashya batarenza kuwa 25 Kanama 2022 bataragera aho batumwe.

A.ABATUMWE MURI SERIVISI Z’UBUYOBOZI (SERVICE ADMINISTRATIF)

Padiri Celse HAKUZIYAREMYE, ni igisonga cy’umwepiskopi gishinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo. (Vicaire épiscopal chargé de la coordination de la Pastorale) naho Padiri Silvère KOMEZUSENGE akaba igisonga cy’umwepiskopi gishinzwe abasaseridoti n’abaseminari. (Vicaire épiscopal chargé du Clergé et des Séminaristes). Padiri Joseph Emmanuel KAGERUKA yatumwe kuba umunyamabanga wa Diyosezi (Chancelier), akaba ashinzwe n’abiyeguriye Imana. Padiri Jean de Dieu HAGENIMANA ni umunyamabanga w’umwepiskopi (Secrétaire de l'Eveche), ushinzwe no gutegura imihango iyoborwa n’umwepiskopi (Cérémoniaire) na ICT.

B.    BAMWE MU BAHAWE UBUTUMWA MURI SERIVISI RUSANGE

Umunyakigega mukuru wa Diyosezi ni Padiri Eugene DUSHIMIMANA, akaba yungirijwe na Padiri Joseph NZASINGIZIMANA, umuyobozi wa Hotel Saint-André na Padiri Prosper NIYONAGIRA, uyoboye imprimerie ya Kabgayi. Mu bandi babarizwa muri serivisi za Economat General, harimo Padiri Jean Paul NDIKURYAYO, umuyobozi wungirije wa Hotel Saint-André, unashinzwe Lumina Kabgayi na Padiri Vincent HABYARIMANA ushinzwe iby’amategeko (service juridique). Padiri Innocent MUTABAZI yahawe kuyobora Karitasi, naho Padiri Germain HABIMANA ashingwa uburezi gatolika n’ibiro bishinzwe ubwigishwa.

C.  ABAHAWE UBUTUMWA MURI SERIVISI ZIHUZA AMADIYOSEZI

  1. Padiri Fidele MUTABAZI ni umuyobozi wa Kinyamateka
  2. Padiri Ephrem SENANI ni umuyobozi wa Radio Maria Rwanda
  3. Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI ni umunyamabanga wa komisiyo yabepiskopi ishinzwe urubyiruko (Commission Episcopale pour la jeunesse), akaba omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu
  4. Padiri Telesphore NYANDWI TORINGABO ni umurezi i Kabgayi (Formateur Resident, Grand Seminaie Philosophicum Kabgayi).

D.   ABATUMWE KUYOBORA PARUWASI

  1. Paruwasi ya Byimana izayoborwa na Padiri Emmanuel NZAMURAMBAHO
  2. Paruwasi ya Cyeza izayoborwa na Padiri Aloys MUNYANSANGA
  3. Paruwasi ya Gihara izayoborwa na Padiri Jean Damascène HABIMANA MATABARO
  4. Paruwasi ya Gitarama izayoborwa na Padiri Anatole NIYITANGA
  5. Paruwasi ya Gitare izayoborwa na Padiri Alexis MUTABAZI, CM
  6. Paruwasi ya Kabacuzi izayoborwa na Padiri Prudence BICAMUMPAKA, umuyobozi wa OPM
  7. Paruwasi ya Kabgayi izayoborwa na Padiri Celse HAKUZIYAREMYE
  8. Paruwasi ya Kabuga izayoborwa na Padiri Sylvain SEBACUMI.
  9. Paruwasi ya KAMONYI izayoborwa na Padiri Jean de la Croix GASAGURE
  10. Paruwasi ya Kanyanza izayoborwa na Padiri Justin NZABANDORA
  11. Paruwasi ya Karambi izayoborwa na Padiri Venuste HARERIMANA
  12. Paruwasi ya Kayenzi izayoborwa na Padiri Innocent BUREGEYA
  13. Paruwasi ya Kibangu izayoborwa na Padiri Augustin KAGABA
  14. Paruwasi ya Kinazi izayoborwa na Padiri Emmanuel SINDAYIGAYA
  15. Paruwasi ya Kigoma izayoborwa na Padiri Alexandre UWIZEYE
  16. Paruwasi ya Kivumu izayoborwa na Frère Mathias KULE OFM
  17. Paruwasi ya Kizibere izayoborwa na Padiri Edmond HATEGEKIMANA
  18. Paruwasi ya Mugina izayoborwa na Padiri Jean Bosco BIZIMANA
  19. Paruwasi ya Musambira izayoborwa na Myr. Anaclet PASTEUR
  20. Paruwasi ya Mushishiro izayoborwa na Padiri Marcellin DUSABUMUREMYI
  21. Paruwasi ya Muyunzwe izayoborwa na Padiri Jean Bosco HAKIZIMANA
  22. Paruwasi ya Ngamba izayoborwa na Myr. Alphonse RUTAGANDA
  23. Paruwasi ya Ntarabana izayoborwa na Padiri Alexis NZIRAKARUSHO
  24. Paruwasi ya Nyabinoni izayoborwa na Padiri Silvère MUNYANDINDA
  25. Paruwasi ya Nyabinyenga izayoborwa na Joseph MANIRAGUHA
  26. Paruwasi ya Nyarusange izayoborwa na Padiri Silas NGERERO
  27. Paruwasi ya Nzuki izayoborwa na Padiri Donatien UWIZEYIMANA
  28. Paruwasi ya Ruhango izayoborwa na Padiri Dominique BIKORIMANA SAC
  29. Paruwasi ya Ruyenzi izayoborwa na Padiri Jean Pierre RWAMISARE, MIC 

E.    ABATUMWE KUYOBORA IBIGO BY’AMASHURI

  1. ICK (Institut Catholique de KABGAYI) : Iyobowe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA (Vice chancelier), yungirijwe na Padiri Fidele DUSHIMIMANA (Vice chancelier, adjoint chargé des affaires academiques) ndetse na Padiri Jean Marie Vianney SAMARWA (Vice chancelier, adjoint chargé de I' Administration et des finances). Padiri Protais MUSABYIMANA ni umuyobozi ushinzwe ubukungu (Directeur Financier).
  2. Iseminari Nto ya Kabgayi izayoborwa na Padiri lrenee MUDAHERANWA, yungirijwe na Padiri Pater RUKUNDO ushinzwe amasomo. Umucungamutungo ni Padiri Gustave NAYITURIKI. Padiri Jean Berchmans GASASIRA yatumwe kwita kuri roho (Pere Spirituel).
  3. College Saint Jean Nyarusange iyobowe na Padiri Sixbert BYINGINGO, ushinzwe imyitwarire ni Jean Baptiste TURIKUMWENIMANA
  4. College Saint Ignace de Mugina iyobowe na Padiri Jean Claude NSENGIYUMVA, ushinzwe imyitwarire ni Padiri Felix MAJYAMBERE
  5. College Sainte Marie Reine Kabgayi iyobowe na Padiri Innocent MUVUNYI: ushinzwe imyitwarire ni Padiri Theoneste NSENGIYAREMYE.
  6. Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi iyobowe na Padiri Jean d'Amour MAJYAMBERE, ushinzwe amasomo ni Padiri André MBARUSHIMANA
  7. College Saint Dominique Savio/ECOSE Musambira iyobowe na Padiri Faustin NSENGIYUMVA
  8. Ecole technique de Gitumba iyobowe na Padiri Pie NYANDWI
  9. Saint Joseph NZUKI TVET iyobowe na Padiri Gerard HAKIZIMANA
  10. GS Notre Dame de Kibeho Nyabinyenga iyobowe na Padiri Anselme NDIKUMANA
  11. College notre Dame Consolatrice de Ntarabana iyobowe na Padiri Jean de Dieu NGABOYAMAHINA
  12. Father Ramon Kabuga TVET School iyobowe na Padiri Edmond Marie RUDAHUNGA CYIZA.

1 comment:

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...