Tuesday, August 30, 2022

Mutagatifu Monika, umubyeyi wa mutagatifu Agustini

Yavukiye mu mujyi wa Tagaste (muri Alijeriya y’ubu) mu mwaka wa 332. Yavutse ku babyeyi b’abakristu, kandi mu buto bwe kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye Imana adasize na bagenzi be. Monika yari umwana wumvira ababyeyi be, n’igihe amaze gukura, yakomeje kubumvira, yemera gushyingiranwa n’umuhungu iwabo bamuhitiyemo. Uwo ni Patrisi w’i Tagaste, wagiraga umwaga cyane, ariko Monika akagira icyizere cyo kuzamugeza ku bukristu buhamye. Monika yakundaga kwihangana, akirinda guhariranya n’umugabo we, akirinda gukora ibyo umugabo we yanga kandi akamenya kumwitwaraho kuko uwo Patrise bakekaga ko yajyaga mu bandi bagore. Monika yabaye urugero rwiza mu babyeyi b’abakristu. Bagenzi be yababaniraga neza, akabagira inama igihe bashyamiranye n’abagabo babo, akababwira ko “ na bo bagomba kwikosora kandi bakamenya amagambo bavugana n’abagabo babo”. Maze inama abahaye zigatuma ingo zifite umwiryane zisubirana ituze.

Monika we iyo yashakaga kugira inama umugabo we, yarebaga igihe gikwiriye, umugabo we atuje, na we akamwegerana umutuzo. Benshi mu bagore Monika yagiriye inama, bagaragaje ko kubera izo nama ze, bashoboye kumvikana neza n’abagabo babo, nyuma ndetse bakajya baza kubimushimira. Monika yari umukristu mwiza, agahangayikishwa no kugeza abo mu rugo rwe ku bukristu butunganye. Mu bana yabyaranye n’umugabo we, Agusitini ni we wamuteraga impungenge cyane kuko yikundiraga amaraha. Nyamara ku ngabire y’Imana, Agusitini yarahindutse, avamo umutagatifu ukomeye. Monika yahoraga asabira Agusitini, n’amarira menshi, kuva mu ngeso mbi no mu madini y’ibyaduka y’icyo gihe. N’igihe Agustini amutorotse akajya mu Butaliyani, yamukurikiyeyo n’agahinda kenshi. Monika yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kwitagatifuza, ashimishwa cyane no kubona umwana we Agustini agarukira ukwemera, agahabwa batisimu bari kumwe.

Monika ni umugore wumvikanaga n’umugabo we ndetse na nyirabukwe, akabaho akwirakwizaga urukundo n’amahoro mu bantu ; abavandimwe, inshuti n’abaturanyi. Monika yahinduye Nyirabukwe arabatizwa kandi ntiyongera uwo mubyeyi ntiyongera kugirira ishyari umukazana we Monika. Ubugwaneza n’ubwitagatifuze bwe byatumye umugabo we ayoboka Imana yemera kubatizwa vuba kandi ahinduka umukristu w’indakemwa, areka ingeso mbi ze. Monika yakundaga kujyaga mu misa buri munsi ndetse akita no ku barwayi. Inshingano zo kwita ku rugo rwe yazikoraga neza, cyane cyane kwita ku burere bw’abana be batatu. Monika yaguye mu maboko ya Agustini, bageze ku cyambu cya Ostia mu Butaliyani. Hari mu mwaka wa 387, ubwo bavaga mu Butaliyani bagarutse iwabo muri Afrika. Twizihiza Mutagatifu Monika kuwa 27 Kanama.

Aho byavuye:

·   ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p. 254-255.

·  ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.p.238-239.

·   DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.364.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...