Monday, August 8, 2022

Diyosezi ya KIBUNGO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi

Inyubako ya  Katedarali ya kibungo

Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 ni we washinze Diyosezi ya Kibungo, kuwa 5 Nzeri 1968. Nyiricyubahiro Myr. Sibomana Yozefu, atorerwa kuyibera Umushumba, akaba yari asanzwe ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, kuva kuwaa 21 Kanama 1961. Myr. Sibomana Yozefu yageze i Kibungo kuwa 28 Ukuboza 1968, ku munsi ukurikiyeho yimikwa ku ntebe y’ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo n’uwari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr. Ameliyo Pogi (Mgr Amelio Poggi). 
 

Abepiskopi bayoboye Diyosezi ya Kibungo kuva yashingwa

  1. Myr. Yozefu SIBOMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nzeri 1968 kugeza 5 Nyakanga 1992.
  2. Myr. Ferederiko RUBWEJANGA, Umwepiskopi wa Diyosezikuva kuwa 5 Nyakanga 1992 kugeza kuwa 28 ukwakira 2007.
  3. Myr. Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuwa kuwa 28 Ukwakira 2007 kugeza kuwa 29 Mutarama 2010.
  4. Myr. Tadeyo NTIHINYURWA, Umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique) ya Kibungo, kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013.
  5. Myr. Antoni Karidinali KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuva kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, yimikwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali. Ni umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique), kuva icyo gihe kugeza ubu.

Inyandiko ya Diyosezi ya GIKONGORO yo kuwa 21 /07/2022, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2022-2023, ikagaragaza kandi ko abahawe ubutumwa bushya batagomba kurenza kuwa 29 Kanama2022 bataragera aho batumwe.

A.   ABATUMWE MURI SERIVISI RUSANJYE

Myr Oreste INCIMATATA ni igisonga cy’umwepiskopi, ashinzwe no guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo. (Vicaire General Delegue et Coordinateur de la Pastorale). Ashinzwe kandi komisiyo y’umuryango n’iy’amashuri gatolika, akaba na omoniye w’aba Soeurs Trappistines. Padiri Thomas NIZEYE yahawe ubunyamabanga bwa Diyosezi (Chancelier), OPM, akaba na omoniye wa Petites Servantes de Marie. Padiri Gaston KANYARWANDA ababwamo inshingano (Attaché á la chancellerie), akaba na omoniye w’ibitaro bya Kibungo. Umunyakigega mukuru wa Diyosezi ni Padiri Aimable NDAYISENGA, akaba yungirijwe na Padiri Joseph SIBOMANA, umuyobozi wa Centre Pastoral St. Joseph. Padiri Felicien MUJYAMBERE yahawe kuyobora Karitasi hamwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro

B.    Amaparuwsi ya doyenne ya KIBUNGO  

  1. Paruwsi ya BARE izayoborwa na Padiri Donatien NIYONSENGA
  2. Paruwsi ya GAHARA izayoborwa na Padiri Noel NIZEYIMANA
  3. Paruwsi ya KANSANA izayoborwa na Padiri Janvier MUTWARASIBO, omoniye wa Mouvement des Laics Missionnaires de la Charite.
  4. Paruwsi ya KIBUNGO izayoborwa na Padiri Gerard MANIRAGABA, unashinzwe urubyiruko muri Diyosezi
  5. Q.P. REMERA uyishinzwe ni Padiri Herbert HABUMUREMYI
  6. Paruwsi ya RUKOMA izayoborwa na Padiri Jean Claude RUBERANDINDA, unayoboye komisiyo ya diyosezi y’ubwigishwa
  7. Paruwsi ya ZAZA izayoborwa na Padiri Cesar BUKAKAZA

C.   Amaparuwsi ya doyenne ya RWAMAGANA

  1. Paruwsi ya GISHANDA izayoborwa na Padiri Egide MUTUYIMANA.
  2. Paruwsi ya KABARONDO izayoborwa na Padiri Aristide NTAMPUHWE, abifatanye no gushingwa ubumwe bw’amadini n’amatorero (œcuménisme) muri Diyosezi 
  3. Paruwsi ya MUKARANGE izayoborwa na Padiri Jean d'Amour TUMUSENGE
  4. Paruwsi ya MUNYAGA izayoborwa na Padiri Evode NSABIMANA
  5. Q.P. NY AKABUNGO uyishinzwe ni Padiri Pierre Celestin AKINGENEYE
  6. Paruwsi ya RUKARA izayoborwa na Padiri Védaste TUYIRAMYE
  7. Paruwsi ya RUHUNDA izayoborwa na Padiri Jérémie SHYAKA
  8. Paruwsi ya RWAMAGANA izayoborwa na Padiri Eugene TWIZEYIMANA

D.   Amaparuwsi ya doyenne ya RUSUMO

  1. Paruwsi ya GASHIRU izayoborwa na Padiri Richard NIYOYITA
  2. Paruwsi ya KIREHE izayoborwa na Padiri Narcisse BUTERA
  3. Paruwsi ya KIYANZI izayoborwa na Padiri Emmanuel NTEZIRYAYO
  4. Paruwsi ya MUSAZA izayoborwa na Padiri Emmanuel MUGIRANEZA
  5. Paruwsi ya NYARUBUYE izayoborwa na Padiri Jean Bosco GASASIRA
  6. Paruwsi ya RUKIRA izayoborwa na Padiri Jean de Dieu UWIRAGIYE
  7. Paruwsi ya RUSUMO izayoborwa na Padiri Felicien BUREGEYA

E.    IBIGO BY’AMASHURI

  1. Iseminari Nto ya Zaza izayoborwa na Padiri Gaetan KAYITANA (Omoniye wa Petits Serviteur de Marie), yungirijwe na Padiri Kizito RUTEBUKA ushinzwe amasomo. Umucungamutungo ni Padiri Alexandre NKOMEJEGUSABA. Padiri Jean Baptiste RUTAGARAMA yatumwe kwigisha mu iseminari
  2. Groupe Scolaire de Bare izayoborwa na Padiri Jean Damascène MANIRAHO
  3. TTC ZAZA izayoborwa na Padiri Jean Paul NSHIMIYIMANA, omoniye w’Ababikira b’inyigisho za gikristu (Sœurs de l'lnstruction Chrétienne)
  4. Lycée St Marcel de Rukara izayoborwa na Padiri Jean UWIZEYE, uyoboye komosiyo ya Bibiliya muri Diyosezi
  5. G.S Kirehe izayoborwa na Padiri Egide SANGWA
  6. Lycée de Rusumo izayoborwa na Padiri Phocas KATABOGAMA, omoniye w’abasaveri muri Diyosezi
  7. Groupe Scolaire de Kabare izayoborwa na Padiri Daniel BAHATI MUNANIRA, unashinzwe iby’imihamaro muri Diyosezi (Pastorale des Vocations). Ushinzwe imyitwarire ni Padiri Napoléon UWIMANA.

F.    ABAHAWE UBUTUMWA BWO KONGERA UBUMENYI

  1. Padiri GATA NAZI Athanase na Padiri GITONGANA Viateur biga mu Butaliyani
  2. Padiri MULINZI Didace na Padiri TUMUABUDU Gilbert biga muri Belgique
  3. Padiri KAGIMBURA Oscar na Padiri NTAWIZERA Fidèle biga muri Espagne
  4. Padiri UWITONZE Joseph na Padiri HAKIZIMANA Félicien biga muri Allemagne
  5. Padiri NDAZIGARUYE Anicet yiga muri France

G. Abakorera ubutumwa (Pastorale) mu mahanga

  1. Padiri MUZERWA Anselme, Padiri Albert MPAMBARA na Padiri BUCYANA Luc baba mu Busuwisi (Suisse).
  2. Padiri Jules Olivier MUSABE, Padiri J. Népomucene NTEZIMANA na Padiri Jean Baptiste GAKUMBA baba mu Bufaransa (France).
  3. Padiri Félicien MBONIGABA, Padiri Dominique HABIYAKARE na Padiri Aloys MURWANASHYAKA baba muri Espagne.
  4. Padiri Ignace KANYEGANA, Padiri Oscar MUREKEZI, Padiri Pierre Claver NKUSI na Padiri Jean Leonard NKURUNZIZA baba mu Bubiligi (Belgique).
  5. Padiri RUHUMULIZA Claudien aba mu Butaliyani (Italie).

1 comment:

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...