Tuesday, August 30, 2022

Mutagatifu Helena, Umugabekazi

Mutagatifu Helena
Helena yasuye ahantu hatagatifu i Yeruzalemu, asaba umwepisikopi waho gucukuza ku gasozi ka Kalvariyo, aho Yezu yabambwe ngo bashakishe umusaraba mutagatifu. Ni we Kiliziya ikesha kuba yarabonye umusaraba mutagatifu Yezu Kristu yabambweho.

Helena yavutse ahagana muri 249, avukira i Derepani muri Bitiniya, avuka mu muryango w’abantu baciye bugufi. Amaze gukura yarongowe n’umutware w’abasirikare b’abanyaroma witwaga Konstansi Klori. Ahagana muri 280 babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Konstantini. Aho uwo mugabo we aherewe intebe y’ubwami bamutegetse kurongora umukobwa ukomoka mu muryango w’abami. Ubwo Helena yahise yisubirira iwabo aribagirana, umuhungu we agumana na se. Konstantini yakuze atera ikirenge mu cya se, aba umusirikare ukomeye kandi ukunzwe cyane n’ingabo. Ubutwari bwe n’ubudakemwa bwamuheshaga ishema, atorerwa kuba umwami w’abanyaroma. Konstantini amaze kwima ingoma yatumije umubyeyi we Helena aramusanga aba atyo umugabekazi w’ubwami bwa Roma. Kuva ubwo Helena yakomeje kubanira neza bose kandi akubaha rubanda rugufi.

Ingoma ya Konstantini yaje irengera abakristu, ibaha agaciro kandi ibasubiza uburenganzira bwabo, Helena agira umwete wo kwigishwa, arabatizwa, yemera ko icyo ubukirisitu butegeka na we azagikurikiza. Nuko Konstantini aca iteka ko Kiliziya ya Yezu Kristu igomba kubahwa mu gihugu cye. Helena yabaye umubyeyi w’imbabare nyinshi kandi ashyigikira Kiliziya ku buryo bwose. Ikuzo rye rindi ni uko ari we Kiliziya ikesha kuba yarabonye umusaraba mutagatifu Yezu Kristu yabambweho. Umuhungu we yakesheje gutsinda, ikimenyetso cy’umusaraba yabonye mu ijuru, ari ibendera rishushanyijeho umusaraba, mu nsi handitseho aya magambo ngo: “ In hoc signo vinces”. Bivuga ngo “muri icyo kimenyetso uzatsinda”.

Ubwo rero ikimenyetso cy’umusaraba cyatumye Konstantini abumba ubwami bw’ingoma yose y’abaromani, Helena rero akaba na we ari cyo yakesheje guhabwa ikuzo ry’ubugabekazi bwabwo, icyo kimenyetso cyarakunzwe cyane kirakundwakazwa. Helena yagiye i Yeruzalemu gusura ahantu hatagatifu. Nuko asaba umwepisikopi waho gucukuza ku gasozi ka Kalvariyo aho Yezu yabambwe ngo bashakishe umusaraba mutagatifu. Kuko nta wigeze ashidikanya ko Konsitantini atari Yezu Kristu yakesheje gutsinda no kwima ingoma ya Roma, ngo ubukirisitu bureke gutotezwa, Kiliziya igire amahoro, maze ikunde igwize umudendezo mu bemera, igire amahoro mu nsi n’amajyambere menshi.

Hakozwe akazi gakomeye cyane mu kuwushaka. Konstantini kandi yahaye nyina uburyo bwose bwo kugira akamaro, amuha ibintu byo kubakisha Kiliziya z’agatangaza zikiriho na n’ubu, n’ibyo gufasha abakene n’imbabare zindi. Nyamara ubwe yakomeje kwibera umuromanikazi woroheje, ucisha make wivanze kandi mu bakobwa baciye bugufi b’i Roma, nta mwirato. Imana yamugororeye itaranamuha ingororano y’iteka, kuko atarapfa, umuhungu we yemeye ubukirisitu na we akabatizwa nyina akiriho. Bavuga ko Helena yaba yaritabye Imana ari ahitwa Nikomediya, ku itariki 18 Knama. Twizihiza mutagatifu Helena ku itariki 18 Kanama.

(Aya mateka yakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Aho wabisanga :

·ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.246-247.

·  ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.p. 230-231.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...