Tuesday, August 30, 2022

Mutagatifu Hiyasenti, Umusaseridoti w’umudominikani

…Igihe afashe icyemezo cyo guhunga, yahisemo gutwara Isakaramentu…yumva ijwi rituruka mu ishusho ya Bikira Mariya rimusaba na yo kuyitwara. Nuko atwara Isakaramentu n’iyo shusho. Yitabye Imana kuwa 15 Kanama 1257, nk’uko yari yarabihanuye… 

Mutagatifu Hiyasenti yavukiye mu muryango w’abakomeye w’i Kamiyeni Silaski, muri Polonye, mu 1185. Yabanje kuba Shanuwani, (umwe mu byegera by’umwepisikopi) i Krakovi, yita cyane cyane ku ndirimbo z’Imana. Hanyuma aherekeza i Roma, se wabo wari umwepisikopi. Bahahurira na Mutagatifu Dominiko. Ubwo niho bamusabye kohereza abapadiri be muri Polonye kuhigisha ariko Dominiko abasubiza ko ntabo afite. Nyuma Hiyasenti yasabye Dominiko kwinjira mu muryango we, nuko arangije novisiya arasezerana, hanyuma bamwohereza kwigisha mu gihugu avukamo.

Hiyasenti ageze iwabo, yabanje gutora abasaseridoti bo kuba abadominikani nka we, abakoresha novisiya, ihihe bamaze gusezerana abohereza mu butumwa muri Polonye yose, kimwe na we, ngo bitangive kwigisha. Muri Polonye, Hiyasenti yahubatse monasiteri nyinshi z’abadominikani, bituma Abasaseridoti babuhabwa baba benshi cyane kandi baba koko abantu b’Imana bazi n’ubwenge. Uko niko Polonye yose yagarukiye Yezu ibikesheje inyigisho zitandukanye za Hiyasenti n’iz’abapadiri be. No mu bihugu biyikikije, Hiyasenti yarahigishije, ahubaka monasiteri nyinshi zimufasha gukomeza imizi y’idini ntagatifu. Hiyasenti yakundaga gusenga kandi ntiyihambire ku mitungo y’isi. Bavuga ko nta nzu bwite yagiraga, ahubwo ko yararaga iteka mu kiliziya asenga, yananirwa akajya kuryama aho abonye. Yakunada kandi gusiba no kwibabaza ku buryo bakeka ko byaba byaragezweho na bake.

Yabaye umuntu w’Imana koko, na yo imukoresha ibitangaza bitabarika : gukiza abahanzweho na shitani n’abarwayi b’indwara nyinshi, kuzura abantu n’ibindi byinshi. Igihe kimwe abapagani bitwa aba Taritare barateye, nuko Hiyasenti afata icyemezo cyo guhunga, ahitamo kandi gutwara Isakaramentu ngo batazarisuzuguza. Igihe agiye gusohoka mu kiliziya, nuko yumva ijwi rituruka mu ishusho ya Bikira Mariya rimusaba na yo kuyitwara. Nuko Hiyasenti atwara Isakaramentu n’iyo shusho. Ageze ku mugezi munini wa Boristene, we n’abafurere bari kumwe, babura ubwato bubambutsa. Hiyasenti yarambuye igishura cye ku mazi, nuko bacyambukiraho. Mu buzima bwe Bikira Mariya yamubonekeye inshuro nyinshi. Mutagatifu Hiyasenti yitabye Imana kuwa 15 Kanama 1257, nk’uko we ubwe yari yarabihanuye. Tumwizihiza kuwa 17 Kanama.

Byavuye muri :

·        ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. p.246.

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. P.229-230.

·        http://www.dominicains.ca/Histoire/Figures/hyacinthe.htm

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...