Roza yavukiye i Lima mu gihugu cya Peru cy’ubu, kuwa 30 Mata mu 1586. Ni muri Amerika y’epfo. Ni umwana wa 10 mu bana ba Gaspari Floresi na Mariya wa Oliviya. Roza yabatijwe Izabela. Abaturanyi ni bo bamwise “Roza” kuko yari mwiza kandi akaba umwana uteye imbabazi. Umunsi umwe ubwo yasengaga yatwawe, Bikira Mariya yaramuboneye, aramubwira ati: “Ndifuza ko witwa Roza wa Bikira Mariya.” Mbese ni nkaho yamwise ururabo rwa Bikira Mariya. Roza yiberaga iwabo abafasha imirimo yo mu rugo no kubona ikibatunga kuko yakoraga umwuga wo kuboha, bikinjiza amafaranga. Kuva akiri muto, n’ubwo, umuryango wabo wari ukize cyane kandi ukamurera mu mudabagiro mwinshi, Roza yari yarimenyereje kwigomwa ibintu bimwe na bimwe, n’igihe amaze gukura yabonaga ko iby’isi ari ubusa, bityo nyibimutware umutima.
Ababyeyi baje guhura n’amakuba, ibyabo birayoyoka maze barakena ariko Roza ntiyabyitaho ; kuko umutima we wari utakitaye ku mukiro w’isi. Yari amaze igihe kinini yimenyereje kubaho gikene abigirira ubukirisitu no kwihata ubutagatifu, akomeza uwo murongo na nyuma y’uko imari y’ababyeyi be ibagarukiye. Roza yinjiye mu muryango w’abihayimana b’abadominikani afite imyaka 20, nuko ajya mu gice cy’abihayimana bibera mu isi, mu buzima busanzwe. (Le Tiers-Ordre dominicain, ou Fraternités laïques dominicaines). Roza yakundaga cyane mutagatifu Gatarina w’i Siyena. Ni we yari yarafasheho urugero mu kwitagatifuza kwe. Mu buzima bwe nk’umubikira, Imana yamuhaye umusaraba, abantu baramutoteza ariko akomeza kwiturira iwabo aho yari afite akazu gato yiberagamo wenyine. Roza yasohokaga aho yabaga agiye gufasha abarwayi n’abandi bantu bari mu kaga cyane cyane abacakara, nk’uko Gatarina w’i Siyena yabigenzaga.
Muri ako kazu kandi Roza yakiriragamo abantu b’indushyi z’ubwoko bwose. Icyamushenguraga umutima ni uko intumwa z’Ivanjili zidashishikariraga kuyigeza aho itaragera kandi nanone akababazwa n’uko abapadiri b’abadominikani bata igihe ku mpaka z’urudaca ku nyigisho za tewolojiya aho kujya kwamamaza Ivanjili aho itaragera muri rubanda. Mu mibereho ye yose, Roza yaranzwe no kwitangira abatishoboye, agasenga cyane, akigomwa byinshi kandi akavura abarwayi kugeza na we akurijeho kurwara. Roza yitabye Imana ku munsi wa Baltoromayo Intumwa, mu 1617.
Aho byavuye:
· ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.251-252.
· ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.p.235-236.
· DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.439.
No comments:
Post a Comment