Wednesday, August 17, 2022

Mutagatifu Pasikali, umurinzi w’ibikorwa bishingiye kuri Ukaristiya

Bashatse kumwica, azira kwemera Ukaristiya ; yarashigikiye agaciro nyako k’Ukaristiya, Umubiri muzima, Amaraso mazima n’ukubaho kugaragara kwa Kristu. Yakundaga kumara igihe kirekire ashengereye Ukaristiya, yibereye mu busabane n’Imana (extase).

Pasikali tuvuga ni uwitwa Baylon, umufransisikani w’umurinzi w’ibikorwa bishingiye kuri Ukaristiya, intumwa y‘Ukaristiya (Apôtre de l'Eucharistie). Yavukiye muri Espagne, kuwa 16 Gicuransi 1540. Ababyeyi be Maritini Baylon na Isabelle Jubera bari abahinzi boroheje. Nyina Isabelle yakundaga kumujyana gusenga, Pasikali Baylon akamara amasaha menshi imbere y’ubushyinguro bw’Isakaramentu ritagatufu asenga. Ibyo kandi yabikoraga akiri muto. Igihe abayeyi be bamwohereje kuragira amatungo, na bwo yasengaga aragiye, akiyambaza by’umwihariko Umubyeyi Bikira Mariya. Icyifuzo cyo gusanga abafransisikani cyamujemo afite imyaka 20 y’amavuko, ariko ntibyamukundira kuko atari azi gusoma no kwandika neza. Pasikali, abonye ko bitamukundiye kubana na bo, yahisemo kwibera umushumba hafi y’Abamonaki, kugira ngo igihe yumvise inzogera ibakangurira kuvuga amasengesho, ajye na we asenga mu gihe kimwe nabo bamonaki.

Mu 1564, Pasikali yinjiye mu muryango w’abafransiskani, amara igihe kirekire ashinzwe amarembo ; akamenya abinjiye n’abasohotse. Uwo murimo yawukoranye ubwiyoroshye, ubwitange n’urukundo rutarobanura. Yabura icyo aha ababasuye, akabaha n’akarabo ko mu busitani ariko ntihagire utaha amaramasa. Yatinyaga ko mubo atazimaniye haba harimo Yezu, akaba agiye ubusa. Ati : « Niba habonetse abakene cumi na babiri, hanyuma nkaha icumi gusa, birakwiye gutinya ko muri babiri nasezereye haba harimo Yezu Kristu. (S'il se présente douze pauvres et que je donne à dix, il est bien à craindre que l'un de ceux que je renvoie ne soit précisément Jésus-Christ). Pasikali yabayeho yicisha bugufi, akundwa na benshi bazaga kumugisha inama, akabakira bose kandi neza. Yakundaga kumara igihe kirekire ashengereye Ukaristiya kandi yatwawe buroho, yibereye mu busabane n’Imana (extase). Yabaye inshuti nziza ya Yezu, Mariya n’Isakaramentu, nk’uko biri mu muco w’umuryango we. Mu buyoboke bw’ingenzi buranga Abafransisikani, harimo gushengerera Ukaristiya, kwiyambaza Umwana Yezu n’ubuziranenge bwa Bikira Mariya. (la dévotion à l'Eucharistie, à l'Enfant Jésus et à la pureté de la Vierge Marie).

Pasikali yasimbutse urupfu mu 1576, ubwo abanzi bamuteze ajyaniye inzandiko umuyobozi mukuru w’umuryango wabo witwaga Christophe Cheffontaine. Bamukomerekeje ku rutugu bagambiriye kumwica. Mu byo bamuzizaga, harimo no kuba yarashigikiye agaciro nyako k’Ukaristiya, Umubiri muzima, Amaraso mazima, ukubaho kugaragara kwa Kristu. (Soutenir la valeur réelle de l'Eucharistie, vrai Corps, vrai Sang, et présence réelle du Christ). Ineza y’Imana yatumye ababarira abanzi be, adategereje ko bamusaba imbabazi. Igihe kimwe yavuze ko ‘Umuntu agomba ibintu bitatu kugira ngo agire ubugingo bw’iteka. Agomba kugirira Imana umutima w’umwana, kugirira umuvandimwe umutima wa kibyeyi, no kwigirira umutima uca urubanza.’ « Trois choses sont nécessaires aux hommes pour gagner la vie éternelle. Il leur faut avoir un cœur de fils pour Dieu, un cœur de mère pour le prochain et un cœur de juge pour soi-même ».

Pasikali yitabye Imana kuwa 17 Gicuransi 1592, ari mu rugo rw’abihayimana rwitiriwe Bikira Mariya Umubyeyi wa Rozari, i Vila-real hafi ya Valence mu gihugu cya Espagne. Ni naho umubiri we uruhukiye. Papa Pawulo wa V yamushyize mu rwego rw’Abahire mu 1618, yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu na Papa Alegizandiri wa VIII, kuwa 16 Ukwakira 1690. Tumwizihiza kuwa 17 Gicuransi.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...