Wednesday, August 17, 2022

« Mama Teberenakulo », Ewufaraziya w’Umutima Mutagatifu wa Yezu

Yakunze kumara igihe kinini ashengerera Isakaramentu Ritagatifu, bituma bagenzi be bamuhimba akazina ka « Mama Teberenakulo ». Ni umwe mu ntumwa z’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu, (apôtre de l'Eucharistie). Ni uwagatandatu mu bahinde banditswe mu gitabo cy’abatagatifu.

Ewufaraziya Eluvathingal yavukiye mu buhinde, kuwa 17 Ukwakira 1877, atabaruka kuwa 29 Kanama 1952, aba mu rugo rwabo (couvent Sainte-Marie d'Ollur). Ni umukarumeli wo mu muryango w’Ababikira b’Umubyeyi wa Karumeli (Sœurs de la Mère du Carmel), wavukiye mu buhinde, ushinzwe na mutagatifu Kuriakose Elias Chavara, ukaza kwihuza n’umuryango usanzweho wa Karumeli (l'Ordre du Carmel), washinzwe mu kinyejana cya XII. Ni mwene Cherpukaran Antoni na Kunjethy, akaba imfura mu muryango wari wifashije. Yabatijwe kuwa 25 Ukwakira 1877, yitwa Rose Eluvathingal. Nyina Kunjethy yari umukristu ufite ishyaka, amutoza kujya mu misa no kuvuga Rozari Ntagatifu. Afite imyaka 10 yize mu ishuri ryayoborwaga n’umuryango w’abakarumeli washinzwe n’abatagatifu Kuriakose Elias Chavara na Léopold Beccaro. Uko akura, Rose akarushaho kuryoherwa n’icyifuzo cyo kwibera umwe mu babikira b’Umubyeyi wa Karumeli, ariko Se akamwifuriza gushyingirwa mu muryango ukize wari muri ako karere. Rose Eluvathingal yihanganiye uko kudashigikirwa na Se, kugeza uwo mubyeyi we ahindutse, akemera no kumuherekeza ubwo yajyaga mu rugo rw’abihayimana.

Kuwa 10 Gicuransi 1897, nibwo Rosa yakiriwe mu muryango w’ababikira b’Umubyeyi wa Karumeli mu gice bita « postulat », anahabwa izina rishya, Ewufraziya w’Umutuma mutagatifu wa Yezu (Euphrasie du Sacré-Cœur de Jésus). Yatangiye igice bita noviciat kuwa 10 Mutarama 1898. Ewufraziya yakundaga kurwaragurika, kuburyo bitari bigishobotse ko yabana n’abandi mu rugo rw’abihayimana. Abamukuriye bari hafi kumwirukana, Imana iramugoboka. Ewufraziya w’Umutuma mutagatifu wa Yezu yameje ko Igihe kimwe arembye, yabonekewe n’Umuryango Mutagatifu, ukamukiza ku buryo bw’igitangaza. Yakoze amasezerano y’abihayimana kuwa 24 Gicuransi 1900, ubwo hatangwaga ubumugisha ku rugo rwabo rwari i Ollur, urugo yabayemo ubuzima bwe bwose bw’uwihayimana.

Mu butumwa yahawe harimo kunguriza umwigisha w’aba ‘novices’, hanyuma mu 1904, aharirwa uwo murimo (maîtresse des novices) kugeza mu 1913, atorewe kuyobora urwo rugo (Supérieure du couvent de Sainte-Marie). Izo nshingano azibamo kugeza mu 1916. Ababikira bagenzi be bahamije ko Ewufraziya yari afite impano idasanzwe yo kwita ku barwayi bari mu gihe cya nyuma, akabasha kubategurira urupfu rubategereje. Benshi mu bo yavuye, bahamije ko mu mutima we hari harimo urukundo rwihariye rw’abarwaye indwara zandura nka kolera n’igituntu n’izindi. Ewufraziya yakundaga kwiyambaza Umutima Mutagatifu wa Yezu, agakunda kwiyambaza Bikira Mariya. We ubwe yavugiye ko ubwo yari afite imyaka 9 yabonekewe na Bikira Mariya, bituma yiyemeza kutazigera ashyingirwa no kwegurira Imana ubuzima bwe bwose. Yakunze kandi kumara igihe kinini ashengerera Isakaramentu Ritagatifu, bituma bagenzi be bamuhimba akazina. Bamwita « Mama Teberenakulo, Mère tabernacle ». Umuryango we ufite ubutumwa mu byiciro bibiri : gusenga no gufasha abakene, kwita ku burezi no ku buzima. (Mission de prière et de contemplation, mais aussi d'aide sociale aux plus pauvres, d'actions de santé ou d'éducation).

Ewufraziya yitabye Imana mu 1952. Yashizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 3 Ukuboza 2006, bikorwa na Karidinali Varkey Vithayathil, arikiyepiskopi mukuru wa Kiliziya yo mu hinde (église syro-malabar) mu izina rya Papa Benedigito. Ni nyuma y’uko kuwa 5 Nyakanga 2002, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yemeje ko akwiye kubahwa « Vénérable ». Umubiri we uruhukiye i Ollur, muri shapeli y’urugo rw’umuryango we, rwa Mutagatifu Mariya. Ni Papa Fransisko wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu ku 23 Ugushyingo 2014, ku munsi umwe na Kuriakose Elias Chavara. Ewufaraziya ni umuhinde wa gatandatu mu banditswe mu gitabo cy’abatagatifu. Kiliziya imuhimbaza kuwa 29 Kanama.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...