Wednesday, August 17, 2022

Yohani Mariya Viyani, intumwa y‘Isakaramentu Ritagatifu

Ni urugero n’umuvugizi w’Abasaseridoti, intumwa y‘Isakaramentu Ritagatifu (Apôtre de l'Eucharistie). Agihabwa ubupadiri ntiyari yemerewe gutanga Penetensiya kuko hari inyigisho atari yararangije…

Yohani Mariya Viyani yavukiye i Daridili (Dardilly) hafi y’umujyi wa Liyo (Lyon) mu Bufaransa, kuwa 8 Gicurasi 1786, atabaruka kuwa 4 Kanama 1859. Yakomokaga mu muryango w’abakristu, utunzwe n’ubuhinzi busanzwe. Nyina umubyara yakundaga gusenga kandi akabitoza umuhungu we. Yohani Mariya Viyani ubwe yigeze kuvuga ati : « Imana ni Yo yabanje kunyigisha gusenga, ariko undi ukurikiraho mu kunyigisha gusenga ni mama wanjye ». Ataratangira amashuri abanza, yabanje gufasha ababyeyi be gukora imirimo y’ubuhinzi, akaba n’umushumba w’amatungo bari batunze. Akiri muto, Yohani Mariya Viyani yarangwaga n’ubwitonzi no guhugukira iby’Imana; agakunda Bikira Mariya kandi akita ku bakene. Yahawe ukarisitiya ya mbere mu 1799, afite imyaka 13. Afite imyaka 17, yabwiye nyina witwaga Mariya Belize ati : “Ndashaka kuyobora roho z’abantu ku Mana”. Se yarwanyije uwo mushinga mu gihe cy’imyaka ibiri kuko yabonaga mu rugo rwabo hakenewee andi maboko yo kubafasha imirimo yo mu rugo. Ku myaka 19, nibwo Yohani Mariya Viyani yatangiye amashuri abanza. Afite imyaka 20 ni bwo yatangiye kwitegura kuzaba umupadiri, agatozwa na Padiri Bale (Balley) wari padiri mukuri wa Ekili (Ecully). Hari byinshi atafataga mu mutwe, ariko akagira ukwizera, agakunda kandi kujya gusengera ku mva ya Mutagatifu Faransisiko Regis. 

Abayobozi b’iseminari nto y’ahitwa Veriyeri (Verrieres), bavugaga ko Yohani Mariya Viyani yari umuswa muri Filozofiya, ku buryo we bamwigishaga mu gifaransa, ku mugoroba, kuko ikilatini cyari cyaramunaniye. Kubera iyo mpamvu, abo bayobozi bamusimbukishije umwaka w’amasomo y’ubugenge (physique) bitewe n’uko babonaga atabishobora, bahita bamujyana kwiga Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Irene wa Liyo. Mbere y’uko bashyira Yohani Mariya Viyani mu iseminari nkuru, abamwakiriye bamukoreye raporo bavuga bati: “ubumenyi bw’uyu musore w’umunyacyaro ni buke cyane, kandi kugira ngo ashobore gufata mu mutwe ibyo yiga biramugora cyane”. ISeminari nkuru yishingiye kumutangaho byose, kuko ababyeyi be bari baranze kugira ifaranga bamutangaho. Ageze mu iseminari nkuru, Yohani Mariya Viyani yananiwe n’amasomo, nuko hafatwa icyemezo cyo kumusubiza kwa padiri mukuru wa paruwasi avukamo, ariko padiri Bale amurwanaho. Yashoboye kumvisha abashinzwe seminari ko Yohani Mariya Viyani afite ingabire yo gukunda isengesho no gusabana n’Imana, kandi ko ibyo bihagije kugira ngo birengagize ubuswa bwe bwo mu ishuri. 

Yohani Mariya Viyani, umusaseridoti wa Nyagasani 

Igihe cyo kumuha ubupadiri kigeze, abayobozi b’iseminari babanje gushidikanya mu kumwemerera; bavuga ko ari umuswa cyane, ko nta kintu azi. Raporo yashyikirijwe igisonga cy’umwepisikopi w’i Liyo, padiri Kuplo (Couplon), nuko arababaza ati: “Viyani akunda isengesho ? Azi kuvuga ishapule ? Akunda kwambaza Bikira Mariya ?” Nuko bamusubiza ko ari intangarugero mu gusenga. Padiri Kuplo ati : « Ndamwakiriye, ingabire y’Imana izamufasha mu bindi bisigaye ! » Yohani Mariya Viyani yahawe ubupadiri na Musenyeri Simoni kuwa 13 Kanama 1815, babumuhera mu Iseminari Nkuru ya Grenoble. Ubutumwa bwambere yahawe nk’umupadiri, ni ukuba muri Paruwasi ya Ekili, ari Padiri wungirije padiri Bale (Balley), wa wundi wamurwanyeho akamurengera. Ajya kuba Padiri wungirije, ntiyari yagahawe uruhushya rwo gutanga isakaramentu ry’imbabazi kuko hari ibice bimwe by’inyigisho atari yararangije. Igihe aboneye urwo ruhusa, abakristu benshi baramuyobotse ngo abafashe kwiyunga n’Imana, ahanini kubera inyigisho ze zabakoraga ku mutima. Nyuma y’urupfu rwa Bale, Yohani Mariya Viyani yoherejwe i Arsi mu 1818 ngo ahayobore nka Padiri Mukuru, arahatinda cyane, aba ari naho arangiriza imibereho ye yo ku isi. 

Yohani Mariya Viyani, Padiri mukuru wa Arsi w’Indashyikirwa 

Igihe Padiri Yohani Mariya Viyani yari atangiye ubutumwa muri Paruwasi ya Arsi, padiri Kurbo (Courbon) yaramubwiye ati : « Nshuti yanjye, muri iriya paruwasi nta rukundo rw’Imana rwinshi ruharangwa, genda uruhajyane ». Arisi ntiyari yakabaye paruwasi ku buryo bwuzuye, yari nka Santarali ituwe n’ingo nka 200. Yabaye paruwasi ku buryo bwuzuye mu 1821. Yohani Mariya Viyani yasengaga cyane, agafataga ifunguro inshuro nke, agasinzira gake, kandi agahora yishimye. Ageze i Arisi ntiyatinze kubona ko abaho badohotse cyane, abandi bagata ukwemera ! yakanguye ukwemera kw’abakristu baho kwari kwarasinziriye, akabikora abigisha ariko cyane cyane akabagandura akoresheje isengesho n’imibereho ye ya buri munsi.

Yihatiye gusura abakristu no kubaba hafi. Yashishikarije abakristu guhazwa buri ku cyumweru, umuco utari umenyerewe mu bakristu. Yashinze umuryango wa rozali (Confrérie du Rosaire), azirikana ko umunyabyaha uwubamo ashobora gucungurwa ku bw’amasengesho ya bagenzi be. Yongeye kureshya abakristu, Kiliziya ayigira nziza, ashinga ikigo cy’amashuri y’abakobwa, n’imfubyi zikaboneraho, kandi abakene akabitaho cyane. Arisi ntihazaga abakristu bahamye gusa, hari n’abazaga baje kwiyumvira gusa inyigisho ze no gusenga hamwe na we ; hazaga n’abapagani, n’abatemera, ibirara n’ibyomanzi ; abo bose kandi bagataha bahindutse, bakaba abakristu bazima, babikesha ingabire y’Imana ibashitseho imunyuzeho. Yohani Mariya Viyani yihatiye guhindura abakristu be, abatoza umuco wo gukunda Ukaristiya n’Umubyeyi Bikira Mariya. Ni yo mpamvu ari umwe mu batagatifu bubahirwa kuba intumwa z‘Isakaramentu Ritagatifu, (Apôtre de l'Eucharistie).

Ubwo Viyani yageraga i Arsi, abaho, inkumi n’abasore, bari bafite umuco wo kubyina mu tubari twari na hafi ya kiliziya. Yarabirwanije cyane, uwo muco w’abakundana, bumvaga ko bagomba kumenyena byimbitse mbere yo kubana, bakamenyanira mu tubyiniro ugenda ucika. Usigara muri bake binangiye, gusa bakajya babikorera kure ya kiliziya. Viyani yavugaga ko Abantu binjira mu kabyiniro basiga umumalayika murinzi wabo ku rugi kandi ko asimburwa na Shitani. Akavuga ko amashitani aba ahari ku bwinshi kuruta ababyina. « Voyez, mes frères, s'écriait-il, voyez ! les personnes qui entrent dans un bal laissent leur ange gardien à la porte. Et c'est un démon qui le remplace ; en sorte qu'il y a bientôt dans la salle autant de démons que de danseurs ». Yohani Mariya Viyani yabaye indashyikirwa mu kuyobora Paruwasi. Yayoboye Paruwasi imwe mu myaka 41, ayiyobora uko bikwiye, asohoza neza inshingano ze.

Yohani Mariya Viyani, Intangarugero mu gutanga Isakaramentu ry’Imbabazi.

Yohani Mariya Viyani yatangaga Penetensiya mu masaha agera kuri 16 ndetse na 18. Akaritanga afasha abantu kwicuza neza, akabatinyura kuvuga ibyaha byabateraga isoni, bigatuma bagenda bafite amahoro kandi bishimye. Yari afite ingabire yo gusoma no kwerekwa ibyaha umuntu yakoze, akabyibagirwa cyangwa agatinya kubivuga. Ibi nibyo byatumye abantu b’isi yose bagana i Arisi, kugira ngo bajye kumusaba Penetensiya, bigatuma kandi Viyani atabona umwanya w’ikiruhuko, ndetse akabaho atabona nuko arya, kubera umubare w’abantu benshi bamuganaga kugira ngo abunge na Kristu. Bidatinze, inkuru yamamaye hose ko Viyani afite ingabire idasanzwe yo gutanga Isakaramentu rya Penetensiya ; abakristu benshi bagaturuka hirya no hino mu gihugu no mu mahanga baje mu rugendo rutagatifu no kugira ngo Padiri Viyani abafashe guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi n’amahoro y’umutima. 

Yohani Mariya Viyani, Urugero mu gukiza abantu hifashishijwe Ukaristiya 

Padiri Yohani Mariya Viyani ni urugero rwiza rw’abasaseridoti mu gukiza roho z’abantu, binyuze mu Gitambo cy’Ukaristiya no gushengerera. Nubwo muri icyo gihe Viyani yari afite ibigeragezo byinshi ndetse n’amashitani yazaga kumutera no kumurwanya ku buryo bweruye, yahoraga yizeye kuronka imbaraga mu rukundo rw’Imana n’urwo agirira abantu. Icyifuzo cye cyari kimwe rukumbi : “ Kurokora roho z’abantu”. Yohani Mariya Viyani yabaye umupadiri uvoma imbaraga mu gushengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, akahakura imbaraga zo kwitangira abazaga mu rugendo rutagatifu aho i Arisi, atibagiwe n’abakristu ba paruwasi ye. Yabaye koko umuhuza mwiza w’abantu n’Imana, Intumwa ishikamye y’Ukaristiya, bituma paruwasi ya Arisi ihinduka umurwa wa Nyagasani, ihuriro ry’abifuza kugororokera Imana n’abanyotewe kuyimenya. Imibereho ya Yohani Mariya Viyani nka Padiri Mukuru wa Arsi yagiye irangwa n’ibidasanzwe : ibitangaza by’Imana (faits surnaturels, miracles) nko gukira kw’abarwayi, ituburwa ry’ingano, kubonekerwa no guhishurirwa (clairvoyance ou intuition). Hari kandi n’ibidasanzwe bitewe na Shitani (faits préternaturels, infestations diaboliques), yitaga « le grappin ».

Yohani Mariya Viyani yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 4 kanama 1859, amaze imyaka 73. Ni Papa Piyo wa X wamushyize mu rwego rw’abahire kuwa 8 Mutarama 1905. Mu 1925, Papa Piyo wa XI yamushyize mu rwego rw’abatagatifu, amugira umurinzi wa ba padiri bakuru bose mu 1929. Mu kubaha Yohani Mariya Viyani, Kiliziya zisaga 18 zaramwitiriwe mu bihugu byo mu migabane itandukanye. Hari ahantu henshi hafashe amazina ye n’aho yabaye hahindutse umurwa uhamye wa Nyagasani, Ingoro yaho ikaba yitabwaho n’umuryango w’Ababenedigitini b’Umutima Mutagatifu b’ i Montmartre. (Congrégation des Bénédictines du Sacré-Cœur de Montmartre). Imibare yo mu 2010 ihamya ko Arsi (Ars-sur-Formans) isurwa n’abantu bagera 500 000 ku mwaka. Mu bahasuye, harimo na Myr Angelo Roncalli wari intumwa ya papa mu Bufransa, waje kuba papa Yohani XXIII. Yahasuye mu 1945 naho papa Yohani Pawulo wa II, ahasura mu 1986.

Ku isi, hari n’abantu benshi bahisemo kwitwa cyangwa kwita izina Yohani Mariya Viyani. Muri abo harimo abihayimana benshi n’ababaye abasaseridoti nka we, benshi cyane. Muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, na yo ifite benshi, twavuga nka :

1.     Myr Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo

2.     Myr Jean Marie Vianney GAHIZI, wayoboye Catholic University of Rwanda (ANNUAIRE ECCLESIASTIQUE 2016 - 2017)

3.     Padiri Jean Marie Vianney HODALI wayoboye Paruwasi zitandukanye nka Mukungu (2013), Nyundo

4.     Padiri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU wamunirije mu Bubiligi (Doctorat Théologie Pastorale) / ubutumwa bwa 2013, Nyundo, yanabaye umunyamabanga wa Caritas-Rwanda (ANNUAIRE ECCLESIASTIQUE 2016 - 2017)

5.     Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU, ocd, uyoboye Paruwasi ya GAHUNGA / Ruhengeri

6.     Padiri Jean Marie Vianney NSABIMANA uyoboye Paruwasi ya MUGOMBA / Cyangugu

7.     Padiri Jean Marie Vianney NIZEYIMANA, SAC ; ayoboye Ingoro ya Yezu Nyir’impuhwe muri Paroisse ya Ruhango/ Kabgayi

8.     Padiri Jean Marie Vianney SAMARWA, umuyobozi wungirije wa ICK ushinzwe ubutegetsi n’imari, KABGAYI 

9.     Padiri Jean Marie Vianney UWIZEYEYEZU uyoboye Paruwasi ya MBUGA / Gikongoro

10. Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA wayoboye Paruwasi ya Gahanga, Kigali

11. Padiri Jean Marie Vianney GAKWANDI, umupadiri wa Kigali uri mu masomo muri Espagne

12. Padiri Jean Marie Vianney GAKINDI wayoboye Paruwasi ya Karenge, Kigali n’ahandi. Ubu (2022-2023) ari mu masomo mu Butaliyani.

13. Padiri Jean Marie Vianney DUSHIMIYIMANA uyoboye Paruwasi Katederali ya Byumba

14. Padiri Jean Marie Vianney NIYIZURUGERO, Vikeri wa Paruwasi ya Rukomo / Byumba

15. Diyakoni Jean Marie Vianney NDINDIRIYIMANA, Byumba 

Abasaseridoti, kimwe n’abandi bihayimana, bitiriwe Yohani Mariya Viyani ni benshi cyane ku isi. Tuwizihiza Mutagatifu Yohani Mariya Viyani kuwa 4 Kanama, buri mwaka.

Inyandiko zifashishijwe

·        Annuaire Ecclesiastique 2016-2017, Edition du Secrétariat Général de la Conférence Episcopale du Rwanda

·        Inyandiko z’amadiyosezi zivuga uko abasaseidoti bazakora ubutumwa mu mwaka 2022-2023 : Kabgayi, Ruhengeri, Gikongoro, Cyangugu, Byumba na arikidiyosezi ya Kigali

·        http://www.diocesekibungo.com/rw/2021/08/04/mutagatifu-yohani-mariya-viyani-urugero-numuvugizi-wabasaseridoti/

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...