Wednesday, August 3, 2022

Mutagatifu Alufonsi Mariya wa Ligori (1696-1787), Umwepisikopi

 

...« Wa si we! kuva ubu ndakumenye. Sinzongera kuba uwawe ukundi ». Yashinze umuryango w’abihayimana b’abasaseridoti, « Abasaseridoti b’Umucunguzi Mutagatifu » (la congregation du Tres Saint Redempteur, Congregatio Sanctissimi Redemptoris).

Ni umutaliyani wavukiye i Napule kuwa 27 Nzeri 1696, akaba uburiza mu bana 8. Alufonsi Mariya wa Ligori yabatijwe ku munsi yavukiyeho, ahabwa izina rya Alufonsi Mariya. Nyina, Ana yahaye abo bana uburere bukwiye kuko yakundaga guasenga cyane, akavuga ishapule kenshi, kandi agahabwa isakaramentu ry’imbabazi buri cyumweru. Ni we wakundishije Alufonsi iby’ubukristu akiri muto, by’umwihariko gukunda no kwizigira Umubyeyi Bikira Mariya. Alufonsi yabaye umuhanga cyane mu mashuri, ataretse no gukomeza kwitagatifuza, agamije gutunganira Imana. Alufonsi yahawe Ukarisitiya bwa mbere afite imyaka 9, nuko aho arangirije amashuri yisumbuye afite imyaka 13, se amutegeka kwiga ibyerekeye amategeko ya gisivili ndetse n’aya Kiliziya. Afite imyaka 17, nibwo Alufonsi yarangije kwiga ibyerekeye amategeko n’ubwunganizi kuwa 21 Mutarama 1713. Icyo gihe ntabwo yari yemerewe kwitwa dogiteri mbere y’imyaka 21 y’ubukure, ariko barabimuha, by’irengayobora.

Alufonsi yambaye umwambaro w’abacamanza afite imyaka 20, ahamya ubunyangamugayo bwe. Mu myaka 10 yakoze uwo murimo, yabaye intangarugero mu bukristu kandi n’usanzwe yari umuntu ukunda ukuri, akazirana n’amafuti. Mu ibyiruka rye, Alufonsi yifuzaga kuba umupadiri, ariko se we yifuzaga kumushyingira umwe mu bakobwa bo mu miryango ikomeye. Ibyo ntibyashobotse kuko Alfonse, afite miyaka 26, yafashe icyemezo cyo kuba umupadiri. Mu 1723, Alfonse yigeze kuba umwunganizi mu by’amategeko, igihe kimwe urubanza ruramugora, kandi yumvaga yarwize neza, bituma umukiriya we aratsindwa. Ibyo byamuteye kuzinukwa ibyo kongera kuba umwunganizi. Ni bwo yavugaga ati: « wa si we! kuva ubu ndakumenye. Sinzongera kuba uwawe ukundi ».

Kuwa 29 Kanama 1723, Alfonse yabwiye se akomeje, ko ashaka kwiha Imana, bituma haza ukutumvikana gukomeye hagati yabo. Kuwa 23 Ukwakira 1723, Karidinali wa Napule, Farancesiko Pinyateli yakiriye Alufonsi mu bitegura kuzaba abasaseridoti, nuko bamwambika imyambaro y’abihayimana. Icyo gihe Diyosezi ya Napule yari itarashinga seminari, nuko Alufonsi yoherezwa kwitoza imirimo y’ubusaseridoti muri paruwasi ya mutagatifu Angelo, agafasha umupadiri mu misa, akigisha abana gatigisimu, akita no ku isuku ya Kiliziya. Abandi basaseridoti b’abahanga bagiye bamwigisha inyigisho za Tewolojiya ya mutagatifu Tomasi wa Akwini, izerekeye kuri Bikira Mariya, banamwigisha kandi inyigisho z’imibanire (Morale) mu gihe cy’imyaka 3. Kuri 23 Ukuboza 1724, yakoreweho umuhango wa Tonsura, yiyemeza kujya aba hafi abaciriwe urubanza rwo gupfa, akabibutsa ko impuhwe z’Imana zitagira umupaka, kandi akabashyingura neza bamaze kwicwa. Yahawe ubudiyakoni kuwa 6 Mata 1726, ahabwa ubupadiri kuwa 21 Ukuboza 1726.

Padiri Alunfonsi, wavukiye mu muryango ukomeye, yabaye umusaseridoti ukunda abakene n’abarwayi, barwaye indwara zidakira. By’umwihariko, mu butumwa bwe yitaye ku bantu bo mu byaro, abashyira Ivanjili. Ntiyagamburujwe n’uko abantu benshi bamutereranye; muri aba, aba mbere bamuhinduye nk’utagira ubwenge, twavugamo se umubyara, bene wabo ba hafi n’inshuti ze. Kuwa 9 Ugushyingo 1732, Padiri Alufonsi Mariya wa Ligori yashinze umuryango w’abihayimana b’abasaseridoti, ngo bamufashe kwitangira rubanda rugufi, wite kuri abo bantu bo mu cyaro. Uwo muryango yawitiriye izina ry’umucunguzi «Abasaseridoti b’Umucunguzi Mutagatifu». (la congregation du Tres Saint Redempteur). Uwo muryango wemewe na Papa Benedigito wa XIV mu 1749. Ababikira b’uwo muryango bo bemewe mu 1750.

Abihatiwe na Papa, Alufonsi yemeye kuba umwepisikopi mu 1762, ayobora diyosezi ye mu myaka cumi n’itanu. Mu buzima bwe, Alufonsi yahawe isakaramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi inshuro 8 kuko hari ubwo yarwaraga, akaremba byo gupfa. Byageze ubwo Papa Piyo VI amuha uburenganzira bwo kwegura ku mirimo y’ubwepisikopi. Mu gihe haburaga imyaka itatu ngo yitabe Imana, muri iyo myaka Alufonsi yagize ibigeragezo byinshi yaterwaga na Sekibi, ikamubuza amahwemo. Ariko yegereje gupfa, yongeye gusubirana amahoro. Alufonsi Mariya wa Ligori yanditse ibitabo byinshi kuri Bikira Bariya no ku byerekeye inyigisho za Kiliziya. Yitabye Imana kuwa 1 Kanama 1787 afite imyaka 91. Yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu 1839. Kwa 23 Werurwe 1871 papa Piyo wa IX yamugize umuhanga wa Kiliziya (Doctor zelantissimus). Tumwizihiza kuwa 1 Kanama.

Ibyagufasha kumenya byinshi:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.222.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique, cyanditswe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.37.
  • https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_alphonse_de_liguori.html
  • http://w2.vatican.va/content/benedict-xvi/fr/audiences/2011/documents/hf_ben-xvi_aud_20110330.html

 

                                                                             

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...