Wednesday, August 17, 2022

Umuhire Petero Vigne, umwogezabutumwa w’Ukaristiya

…agenda yamamaza Ivanjili, asoma za Missa, atanga penetensiya, yigisha abakristu gushengerera, no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya, bakurikije urugero rwa Mutagatifu Fransisko Rejisi. Yashinze umuryango w’Ababikira b’Isakaramentu Ritagatifu...

Kuwa 20 Kanama 1670, ni bwo Petero Vigne yavukiye i Privas -France- mu muryango w’abacuruzi, avuka mu bihe bikomeye by’ingaruka z’intambara zishingiye ku iyobokamana, hagati y’abagatulika n’abaporotesitanti. Ku myaka 11 y’amavuko, padiri mukuru yatunguwe n’ukwitagatifuza kwa Petero, wakundaga gusenga kandi akubaha cyane Ukaristiya. Petero ntiyashamadukiye iby’isi nk’abandi bahungu bo mu kigero cy’ubugimbi, ahubwo yakomeje kuzirikana ku gaciro k’Ukaristiya mu buzima bwe, kandi agakunda kuyihabwa kenshi.

Mu 1690 nibwo yatangiye Iseminari, ahabwa ubupadiri kuwa 18 nzeri 1694. Mu butumwa bwe bwa gisaseridoti, Petero Vigne yumvise ko hari ahandi ahamagarirwa ; kuba umwogezabutumwa rwagati mu bakene n’aboroheje. Iki cyifuzo cyatumye yinjira mu muryango w’abalazarisite (Lazaristes) b’i Lyon, kugira ngo abashe kwihugura ku bijyane no gufasha abakene (les missions populaires) kandi yegukire kumenyesha rubanda Inkuru Nziza, arusanze hirya no hino mu mijyi no mu nsisiro. Ku bushake bwe, yasabye abamukuriye ko bamwemerera, akaba umwogezabutumwa mu buryo butuma adahama hamwe (missionnaire itinérant), nuko mu 1706, asezera abalazarisite, amara imyaka isaga 30, agenda yamamaza Ivanjili mu bice binyuranye, asoma za Missa, atanga penetensiya, ari nako yigisha abakristu gushengerera Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya, bakurikije urugero rwa Mutagatifu Fransisko Rejisi.

Mu 1714, Petero Vigne yubatse inzira y’umusaraba mu gace kitwa Boucieu-le-Roi, ngo afashe abakristu kuzirikana ku isangira ry’Intumwa no ku bubabare bwa Nyagasani Yezu, bakajya bayikoresha kuwa Gatanu Mutagatifu. Yari yarahageze mu 1712. Ni ho yashingiye umuryango w’Ababikira b’Isakaramentu Ritagatifu (sœurs du Saint Sacrement de Valence) mu 1715, ubwo abakobwa ba mbere bahabwaga umwambaro w’abihayimana kuwa 30 Ugushyingo. Bagombaga guhora basimburana mu gushengerera Yezu mu Ukaristiya kandi bakaba kivandimwe. Bagombaga no kwita ku murimo wo gushinga ibigo by’amashuri, kwigisha urubyiruko, bakanafasha abaje mu rugendo nyobokamana mu nzira y’umusaraba gusenga no kuzirikana uko bikwiye. Amasezerano ya mbere muri uwo muryango yabaye kuwa 8 Nzeri 1722.

Petero Vigne agaze ahitwa Burzet mu 1715, na ho yahamamaje Ivanjili, ahagarura umugenzo wo gukora inzira y’umusaraba wari utagikorwa n’abakristu. Yakundaga cyane Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu. Kubera urwo rukundo, yaje gusaba kwinjira mu muryango b’Abogezabutumwa b’Isakaramentu Ritagatifu. Kuwa 25 Mutarama 1724, nibwo yakiwe muri uwo muryango w’abasaseridoti. Ibyo birori byabereye i Valence. Hagati aho, mu 1719, padiri Petero Vigne yashinze undi muryango w’aba Pénitents (la confrérie des Pénitents Blancs), usenywa n’impinduramatwara yabaye mu Bufaransa, ikabangamira bikomeye Kiliziya. Padiri Petero Vigne yitabye Imana kuwa 8 Nyakanga 1740, ashiramo umwuka asenga Imana, asoza atyo inyigisho yatangaga i Rencurel. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II washyize Petero Vigne mu rwego rw’Abahire kuwa 3 Ukwakira 2004. Tumwizihiza kuwa 8 Nyakanga.

· Mu bandi bihayimana bafatwa nk’intumwa z‘Ukaristiya (apôtres de l'Eucharistie), harimo :

Karidinali Gaspard Mermillod (Gaspard Mermillod, évêque de Lausanne-Gènève). Yavukiye i Carouge mu Busuwisi, kuwa 22 Nzeri 1824, apfira i Roma kuwa 23 Gashyantare 1892. Yari imfura mu bana 6 ba Yakobo Mermillod na Pernette Mégard, umuryango w’abacuruzi b’imigati. Mu bavandimwe be, hari murumuna we, Claude Mermillod, (père Alfred) wabaye uwihayimana na mushiki we umwe wabaye umubenedigitini. Gaspard yahawe ubupadiri mu 1847. Yabaye umwepisikopi, ubwo Papa Piyo wa IX yashingaga intara y’iyogezabutumwa (vicariat apostolique) ya Genève, akamugira umushumba wa Lausanne na Genève. Yagizwe Karidinali na Papa Lewo wa XIII mu 1890, aba uwa kabiri mu bakaridanali bavuka mu Busuwisi. Myr. Gaspard Mermillod yagize uruhare mu ishingwa ry’ishami rya Tewologiye Gatolika muri Kaminuza ya Fribourg. Icyo gihe yashakaga ko iba Kaminuza Gatolika yigenga ariko ntibyamukundira. Hari mu 1889. Kubera gushaka gusubizaho Diyosezi Gatolika mu murwa wa Calvin, Myr. Gaspard Mermillod yabaye izingiro ry’ukutumvikana hagati ya Leta n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Byatumye mu 1873 yirukanwa mu gihugu. Yongeye kugaruka mu Busuwisi mu 1883, ubwo habaga ubwumvikane butewe n’itorwa rya Papa Lewo wa XIII.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...