Wednesday, August 3, 2022

GIKONGORO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi

Inyandiko ya Diyosezi ya GIKONGORO yo kuwa 19/07/2022 yasinyweho n’umushumba wayo Myr. Celestin HAKIZlMANA, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2022-2023, ariko ntiyerekana igihe ntarengwa cyo gutangira imirimo ku bahawe ubutumwa bushya. Hari abatumwe mu muri serivisi rusange za Diyosezi, abatumwe kongera ubumenyi, abatumwe kuyobora Amaparuwsi, n’abatumwe abatumwe kuyobora ibigo by’amashuri. Hari kandi abafasha umushumba wa Diyosezi mu buyobozi bwayo, mu Nteko Ngishwanama (Collège des Consulteurs) no mu Nama yita ku bukungu (Conseil pour les Affaires Economiques) bya Diyosezi. Zombi zihuriiye kuri aba bazigize : Umushumba wa Diyosezi, Igisonga, Umunyakigega wa Diyosezi, Umuyobozi wa Caritas, Ushinzwe uburezi gatolika n’Abayobozi ba doyennes uko ari 3.

A.   ABATUMWE MURI SERVISI RUSANGE

Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy’umwepiskopi. Padiri Padiri Emmanuel HARERIMANA ni umunyamabanga wa Diyosezi. Padiri Jean NDAGIJIMANA ni Omoniye wa Gereza ya NYAMAGABE, umunyakigega wa Diyosezi. Ni umwalimu (Professeur Visiteur) mu Nyakibanda kimwe na Padiri Jean de Dieu MUTUYlMANA (Professeur resident), ayoboye kandi Serivisi y’imishinga, akaba yungirijwe na Padiri Emmanuel HARERIMANA. Padiri Callixte KALISA ayoboye ibiro bishinzwe ubwigishwa. Padiri Eulade INTWARI NSANZUBUHORO ni umuyobozi wa Centre Diocésain de Pastorale St Pierre. Padiri Emmanuel HARERIMANA ashinzwe OPM. Padiri Félicien HATEGEKIMANA yahawe Caritas, ubutabera n’amahoro. Ni we omoniye (aumônier diocésain) w’Abalejiyio n’inkambi ya KIGEME. Padiri François-Xavier KABAYIZA ashinzwe uburezi Gatolika n’ubugenzuzi bw’imiryango y’abihayimana.

 B.    Abatumwe kuyobora paruwasi n’Ingoro ya Bikira Mariya i KIBEHO :

  1. Paruwasi ya KIBEHO na Doyenne ya KIBEHO: Padiri Jean de Dieu HAGUMAMAHORO, akuriye kandi, ku rwego rwa Diyosezi, urugaga rwa Mutagatifu Visenti wa Pawulo (Conférence de St Vincent de Paul)
  2. Paruwasi ya MUSHUBI na Doyenne ya Kaduha : Padiri Pancrase EKYENSERIKORA
  3. Paruwasi ya GIKONGORO na Doyenne ya Cyanika : Padiri Anicet KABENGERA, unashinzwe abanyamutima (aumônier diocésain de Ligue du Sacré-Cœur de Jésus)
  4. Paruwasi ya BISHYIGA : Padiri Gervais TWINOMUJUNI
  5. Paruwasi ya BUSANZE : Padiri Védaste NSABlMANA
  6. Paruwasi ya CYANlKA : Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA, ushinzwe Abasaveri ku rwego rwa Diyosezi
  7. Paruwasi ya GATARE : Padiri Faustin SEKABIBI, unashinzwe Mouvement Eucharistique des Jeunes ku rwego rwa Diyosezi
  8. Paruwasi ya KADUHA : Padiri Emmanuel MUTETESHA
  9. Paruwasi ya KIRAMBI : Padiri Bernard KYORIBONA
  10. Paruwasi ya KITABI : Padiri Gaspard NKURIKIYIMANA
  11. Paruwasi ya KIZIMYAMURIRO : Padiri Lucien NSABIMANA
  12. Paruwasi ya MASAGARA : Padiri Alphonse NAMAHORO
  13. Paruwasi ya MBUGA : Padiri Jean Marie Vianney UWIZEYEYEZU
  14. Paruwasi ya MUGANZA : Padiri Faustin MPORWIKI
  15. Paruwasi ya NYARUNYINYA : Padiri François NSHIMIYIMANA, wungirijwe na Padiri Alexandre RURANGWA, umunyakigega wa Paruwasi, akaba na Omoniye ku rwego rwa Diyosezi wa JOC / JOCF, JEC na MTCL.
  16. Paruwasi ya RUHERU : Padiri Jean Claude KAMARAMPAKA
  17. Paruwasi ya RURAMBA : Padiri Calliste KALISA
  18. Sanctuaire de KIBEHO iyobowe na Padiri François HARERIMANA, sac (Recteur de la Communauté et Recteur du Sanctuaire Marial de Kibeho), wungirijwe na Padiri Jean Pierre GATETE, sac (Vice-Recteur et Chapelain au Sanctuaire de Kibeho).

 C.   ABATUMWE KUYOBORA IBIGO BY’AMASHURI

  1. Petit Séminaire Saint Jean Paul II de Gikongoro iyobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, yungirijwe na Padiri François-Xavier KABAYIZA ushinzwe amasomo na Padiri Calliste SENANI, ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri. Padiri Jean d'Amour BARAHIRA ashinzwe umutungo wa Seminari. Ashinzwe kandi Ubuhuzabikorwa bw’imiryango y’agisiyo gatolika (M.A.C.) n’Ivugururwa muri roho Mutagatifu (Renouveau Charismatique) ku rwego rwa Diyosezi.
  2. G.S. de Musebeya iyobowe na Padiri Felix TUYISHIME
  3. G.S. Notre Dame de la Paix iyobowe na Padiri Jean Claude NSHIMIYIMANA, akaba anashinzwe Abasukuti n’abagide ku rwego rwa Diyosezi.
  4. G.S. de Gatare iyobowe na Padiri Eugene NIYONIZEYE
  5. G.S. St Jean Bosco de Kaduha iyobowe na Padiri Festus MUTAGANDA
  6. G.S. Marie Merci iyobowe na Padiri Aphrodis MUGENZI

D. Diyosezi ya GIKONGORO ifite abapadiri bari mu butumwa bunyuranye mu mahanga.

Ababa mu Butaliyani : Padiri Joseph SAGAHUTU, Padiri Joseph NAYIGIZIKI, Padiri Jean Baptiste NSEKANABANGA, na Padiri Réverien SINGAYINTUMWAYIMANA. Ababa muri Belgique : Padiri Damien YIRIRWAHANDI na Padiri Alexis NDINDABAHIZI. Padiri Ildéphonse IRANGABIYE na Padiri Jean Baptiste SHUMBUSHO baba muri Espagne. Ababa muri France ni Padiri Fidèle NIYOMANA, Padiri Severin MUNYANTARAMA na Padiri Pascal NSHIMIYIMANA. Padiri Damien NIYOYIREMERA ari muri Suisse, Padiri Jean Bosco IYAMUREMYE ari muri Canada, Padiri Lambert ULINZWENIMANA ari muri USA na Cornelius KAYEMBA SSEWANTE uba Uganda.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...