Monday, August 8, 2022

Mutagatifu Inosenti wa I, papa wa 40 uhereye kuri Simoni Petero

Ni umupapa wa 40 uhereye kuri Simoni Petero, wasimbuye Papa Anasitazi. Yavukiye ahitwa Albano hafi ya Roma. Atorerwa kuba Papa kuwa 21 Ukuboza 401. Igihe yari Papa, muri 410, umujyi wa Roma watewe n’Alariki w’Umugoti, maze ingabo zisahura byinshi. Inosenti wa I yarwaniriye intebe ya Petero, yereka abanyaroma b’Iburasirazuba n’ab’Iburengerazuba ko intebe ya Papa, i Roma, nk’umusimbura wa Petero Mutagatifu, ariyo nkuru kandi ko igomba kubahirizwa. Papa Inosenti yahanganye n’ubuyobe bw’umupadiri witwaga Pelaje, arengera Yohani Kirizositomu wari umerewe nabi n’abazanaga ubuyobe muri Kiliziya. Ubuzima bwa gisore bwa Inosenti ntibuzwi cyane. Igihe yari ku ntebe y’ubushumba bwa Kiliziya, ibikorwa bye byarigaragaje cyane mu gihe ubwami bwa Roma yo mu gice cy’iburengerazuba bwagendaga busenyuka.

Igihe Alariki n’ingabio ze banjiye mu mujyi wa Roma, hari mu bihe by’intambara n’amahoro make. Papa Inosenti yari yagiye i Ravene kuganira n’umwami w’abami Honoriyusi ku byerekeye gushyiraho uwo mutware w’umu Goti ngo ayobore ingabo z’igihugu. Icyo gihe, ubuyobozi bwa Leta bwajyaga bwinjira muri Kiliziya ngo butange amategeko, cyangwa se buhindure inzego, kandi byari bihabanye n’amategeko ya Kiliziya. Izo ntambara ni zo zatumaga buri mwepisikopi asa n’uwigenga kuko hatabonekaga uko bahererekanya umurongo wa Kiliziya uturutse kwa Papa. Mu gukemura izo mpungenge, Papa yabonaga ko Kiliziya ikwiye ubutegetsi bukomeye, butishingikirije amaboko ya Leta. Uko gushyiraho umurongo uhamye muri Kiliziya byari byaratangiwe n’abapapa babanjirije Inosenti aribo Anasitaze I, cyane cyane Sirise, bihabwa imbaraga na Papa Inosenti I.

Papa Inosenti yashyigikye ubumwe hagati y’abepisikopi bo mu bwami bw’abaromani bw’iburengerazuba n’abo mu gice cy’iburasirazuba, ategeka ko ibibazo by’imyemerere n’inyigisho za Kiliziya Gatolika byajya biganirirwaho i Roma akaba ariho hafatirwa imyanzuro yubahirizwa na Kiliziya y’isi yose. Icyo gihe ni naho yafatiye icyemezo cyo guca inyigisho z’ubuyobe zazanywe na Pelaje, ashyigikira imyanzuro y’inama nkuru ya Kiliziya yo muri Afurika y’amajyaruguru yabereye i Karitaje muri 416. Inosenti wa I Yatsuye umubano n’umwami w’abami wayoboraga ubwami bwa Roma y’Iburasirazuba, agirana imibanire myiza n’uwayoboraga Kiliziya y’Iburasirazuba wari ufite icyicaro i Konsitatinopoli (Patriarche de Constantinople), ariko yanga kugabana na we ubuyobozi bwa Kiliziya.

Muri icyo gihe Ewudogisiya (Eudoxie), umwamikazi w’Iburasirazuba yatoteje cyane Yohani Krizositomu, kugeza n’aho amwirukanye mu gihugu, yamuzizaga ko adashyigikiye ubuyobe bw’uwitwa Ariyusi, akaba akomeje gukomera ku murongo mwiza wa Kiliziya. Papa yagerageje kurwana kuri Yohani Krizositomu muri 403, ariko umwamikazi anangira umutima. Ni we washyizeho urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya byahumekewemo n’Imana. Urwo rutonde ni rwo abitabiriye Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Taranti    bifashishije. Papa Inosenti wa I yapfuye kuwa 12 Werurwe 417. Tumwizihiza kuwa 28 Nyakanga.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...