Wednesday, August 17, 2022

Mutagatifu Eliyasi, umukarumeli witangiye ubumwe bwa Kiliziya

Mutagatifu Elyasi tuvuga ni uwitwa Kuriakose Eliyasi Chavara (Cyriaque-Élie Chavara,) uzwi mu bihayimana nka Kuriakose Eliya w’Umuryango Mutatagtifu (Kuriakose Elie de la Sainte Famille). Yavukiye mu Buhinde, kuwa 10 Gashyantare 1805, atabaruka mu 1871. Ni umukarumeli, washinze imiryango ibiri y’Abihayimana; Abakarumeli ba Mariya utagira inenge n’ababikira b’Umubyeyi wa Karumeli, (les Carmes de Marie Immaculée et les sœurs de la Mère du Carmel). Mu mibereho ye, yakundaga Ukaristiya, akayivomamo imbaraga mu butumwa bwe, kandi aharanira ko n’abandi bayikunda kuko ari isoko y’imbaraga n’ubumwe mu bakristu. Gukunda Ukaristiya byamuhesheje kuba intumwa yayo (apôtre de l'Eucharistie), aho yakoreye ubutumwa hose.

Kuriakose Chavara ni mwene Iko (Kuriakose) Chavara na Mariam Thoppil, bari abakristu gatolika ba Kiliziya yo mu Buhinde (Église catholique syro-malabare) yaje kwiyunga kuri Kiliziya Gatolika y’i Roma. Nkuko byari umuco w’aho yavukiye, yabatijwe ku munsi wa munani avutse, ahabwa izina rya Kuriakose, risobanura Cyriac. Yinjiye mu iseminari abifashijwemo n’uwari padiri mukuru wa paruwasi ya Mutagatifu Yozefu mu 1818. Yahawe ubupadiri kuwa 29 Ugushyingo 1829, maze yitangira ubutumwa yashinzwe, burimo no kwigisha mu iseminari yizemo. Kuwa 8 Ukuboza 18855, nibwo yakoze amasezerano, hamwe na bagenze icumi, yo kwiyegurira Imana mu muryango w’Abakarumeli (Carmes déchaux). Kuvo ubwo yitwa Kuriakose Eliya w’Umuryango Mutatagtifu.

Mu 831, Eliyasi yashinze umuryango w’abihayimana kavukire w’abahungu (Carmes de Marie-Immaculée), afatanije n’abapadiri Malpan Thomas Porukara na Malpan Thomas Palackal. Mu 1866, afatanije n’umufureri w’umumisiyoneri ukomoka mu Butaliyani, Léopold Beccaro, yashinze ishami ry’abakobwa ; Umuryango w’Umubyeyi wa Karumeli (la Congrégation de la Mère du Carmel). Imiryango yashinzwe na Eliyasi Chavara yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ikenurabushyo, mu gutanga uburezi busanzwe no kwigisha gatigisimu, gushinga ibigo byita ku bakene n’abari mu minsi ya nyuma y’ubuzima n’ibindi byinshi.

Iyi miryango yafunguye imiryango henshi muri Afurika no mu Burayi, uhereye mu 1970. Abakarumeli ba Eliyasi Chavara (Carmes de Marie-Immaculée) bagize uruhare mu kuvugurura uburyo bwo kwitagatifuza muri Kiliziya ya Malabar, binyuze mu gushyiraho imyiherero ngaruka mwaka y’abasaseridoti n’iy’abakristu no gushinga amaseminari ategura abazavamo abasaseridoti. Eliyasi Chavara yagize uruhare runini mu mavugurura ya liturujiya muri Kiliziya y’iwabo (liturgie syro-malabare) ; mu itunganywa ry’amasengesho akoreshwa muri liturujiya, karindari n’andi masengesho yemewe na kiliziya.

Eliyasi, umurinzi w’ubumwe bwa Kiliziya y’iburengerazuba n’iya Roma

Mu mateka ya kiliziya i Kerala mu buhinde, Kuriakose Chavara ntazibagirana. Bimwe mu byo yahanze, harimo imiryango y’abiyayimana kavukire ; uw’abahungu mu 1831 n’uw’abakobwa mu 1866. Yashinze ishuri ryambere ahitwa sanskrit mu 1846, atangiza bwa mbere ikigo gatulika gishinzwe gusohora ibitabo. Ni we wambere watunganije igitabo cy’amasengesho avugwa n’abihayimana (East Syrian Breviary, bréviaire syriaque oriental). Yateguye karindali ya liturujiya ya kiliziya ya Malabar mu 1862. Mu 1864, yahaharaniye uburezi bwa rubanda (l'éducation populaire) kandi afata iya mbere mu gusaba abagatolika gushinga ibigo by’amashuri muri buri paruwasi. Mu 1869, Eliyasi yatangije ikigo cyambere giharanira inyungu rusange, kiganije gufasha abantu (institution de bienfaisance du Kerala).

Kuriakose Eliyasi Chavara yaharaniye ko kiliziya y’iburengerazuba (église syro-malabare) ikomeza kunga ubumwe na Roma. Hari mu 1861, ubwo yari igisonga cy’arikiyepiskopi wa Verapolly, akarwanya ukwitandukanya gushingiye ku myemerere y’ubuyobe bwa Nestorius kwari muri Kiliziya yabo. Mu buzima bwe bwose, yaharaniye ko Kiliziya y’iwabo yivugurura, igahorana ubumwe n’ukwemera gutunganye, yunze ubumwe na Kiliziya ya Roma. Eliyasi Chavara yanditse inyandiko zinyuranye, zirimo n’imivugo, akebura abakristu ashinzwe n’imiryango itandukanye y’abakristu. Muri zo nyandiko twavuga nk’iyitwa ‘ Isezerano ry’umubyeyi ukunda. (Testament d'un Père aimant). Kuriakose Eliyasi Chavara yitabye Imana kuwa 3 Mutarama 1871, i Koonammavu. Yashyizwe mu rwego rubanziriza urw’Abahire kuwa 7 Mata 1984, hatangazwa ko uwo mugaragu w’Imana akwiye kubahirwa ubutwari n’imigenzo myiza byaranze ubuzima bwe. Ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cy’Ubuhinde, mutagatifu Yohani Pawulo wa II yamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 8 Gashyantare 1986. Papa Fransisiko yamwanditse mu gitabo cy’Abatagatifu kuwa 23 Ugushyingo 2014. Tumwizihiza kuwa 3 Mutarama.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...