Wednesday, August 3, 2022

Tumenye Umuhire Shariloti w’Izuka

I Mouy muri Diyosezi ya Beauvais, mu gihugu cy’Ubufaransa, ni ho yavukiye kuwa 16 Nzeri mu 1715. Ana Mariya Fransiska Madalina Touret (Anne-Marie Franҫoise Madeleine Touret) ni we waje kwitwa Umubikira Shariloti w’Izuka (Sœur Charlotte de la Résurrection). Se yitabye Imana Ana Mariya akiri muto maze agorwa no kubana n’undi mugabo nyina yaje gushaka. Ana Mariya Fransiska Madalena Touret, yinjiye mu muryango w’abihayimana ba Carmel w’i Compiègne ubwo yari afite imyaka 21. Muri uyu muryango niho yaherewe izina rishya; Umubikira Shariloti w’Izuka. Akigera muri uwo muryango yabanje gushingwa umurimo wo kuvura bagenzi be, akawukorana umurava ku buryo n’umubiri we wagaragazaga ko yananiwe cyane.

Igihe hatangiye impunduramatwara ya politiki (Revolution Franҫaise) mu 1789, urugo rw’ababikira rwa Karumeli rw’i Compiègne rwari rurimo ababikira bagera kuri 21 bayobowe na Shariloti w’Izuka. Ababikira 18 muri bo bajyanwe ku rubuga aho bagombaga kwicirwa, hakurikijwe iteka ryaciwe kuwa 13 Gashyantare 1790 ryo gukuraho imiryago y’abihayimana bafata umwanya munini wo gusenga. Abo bihayimana bari basabwe gusohoka muri monasiteri zabo bagasubira iwabo, ariko ba babikira bo biyemeje kuguma mu rugo rwabo, bakaharokokera cyangwa se bagapfira muri iyo nzu ntagatifu. Mu 1792, umukuru wa bo, ari we Shariloti w’Izuka, yabagiriye inama yo kwemera kwitangaho igitambo kugira ngo amahoro y’Imana Yezu Kristu yazanye ku isi asesekare kuri Kiliziya no kuri Leta.

Kuwa 14 Nzeri 1792, nibwo abo babikira babasohoye muri monasiteri yabo. Babajyanye mu bigare bazirikiye inyuma amaboko maze bageze aho bagombaga kubakuriramo Shariloti abura uko amanuka ava muri icyo kigare. Abishi babo babiri bamuhubura muri icyo kigare nabi, akubita hasi isura, ihinduka inguma nsa. Mu kugerageza guhaguruka, Shariloti yashimiye abo bishi be bagiye gutuma aba umumaritiri. Barabatwaye maze babacira urubanza rwo gupfa kuwa 17 Nyakanga 1794 kuri sitade y’igihugu mu mujyi wa Paris. Babashyinguye i Picpus, mu mva rusange iri mu busitani bw’abihayimana. Shariloti na we yari muri abo babikira bishwe bahowe kwemera Yezu Kristu. Shariloti w’Izuka yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Piyo wa X, kuwa 27 Gicurasi 1906. Kiliziya Gatolika yizihiza Umuhire Shariloti w’Izuka kuwa 17 Nyakanga.

Ibyagufasha kumenya byinshi:

  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1522/Bienheureuse-Charlotte.html
  • https://fr.wikipedia.org/wiki/Charlotte_de_la_R%C3%A9surrection
  • https://oise.catholique.fr/archives/rubriques/droite/art-culture-et-foi/notre-histoire/temoins-dhier/bienheureuse-charlotte/bienheureuse-charlotte
  • https://croire.la-croix.com/Saints/Sainte-Charlotte

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...