Saturday, August 13, 2022

Ruhengeri, hatanzwe ubutumwa mu byiciro binyuranye

Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri
Abapadiri 25 bahawe ubutumwa bwo kwiga, na ho 16 batumwa kuyobora za Paruwasi muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ni Papa Yohani wa XXIII washinze iyi Diyosezi kuwa 20 Ukuboza 1960. Kuva ubwo kugeza ubu, yayobowe n’abashumba batanu : Myr. Bernard Manyurane (1960 - 1961), Myr. Yozefu Sibomana (1961 - 1968), Myr. Phocas Nikwigize (1968 - 1996), Myr. Kizito Bahujimihigo (1997 - 2007) na Myr. Vincent Harolimana, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuva mu 2012.  Inyandiko ya Diyosezi ya Ruhengeri yo kuwa 12/07/2022 yasinyweho n’umushumba wayo Myr. Vincent Harolimana, igaragaza ubutmuwa bw’abasaseridoti bose mu mwaka wa 2022-2023. Abahawe ubutumwa bushya ntibagomba kurenza kuwa 12/8/2022 bataragera aho batumwe.

A.   Bamwe mu batumwe muri servisi rusanjye

1)    Myr. Gabin BIZIMUNGU ni igisonga cy’umwepiskopi, ashinzwe kandi uburezi gatolika n’ubwigishwa.

2)    Padiri Festus NIZEYIMANA ashinzwe ubutumwa bw’abalayiki, abiyeguriye Imana no guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo.

3)    Padiri Cassien MULINDAHABI ni umunyamabanga wa Diyosezi, akaba ashinzwe n’ibijyanye n’imanza.

4)    Padiri Jean Claude TWIZEYUMUKIZA ni umumyakigega wa Diyosezi, yungirijwe na Padiri Evariste NDABAGORAGORA, umuyobozi wa Ateliers za économat.

5)    Padiri Jean de Dieu NDAYISABA ashinzwe urubyiruko n’iyogezabutumwa mu bana (Enfance missionnaire). Ni nawe ushinzwe no gutegura imihango iyoborwa n’umwepiskopi (Cérémoniaire)

 6)    Padiri Célestin NIZEYIMANA ni umuyobozi wa Hôtel FATIMA

7)    Padiri Félicien NSENGIYUMVA ni umuyobozi w’ikigo cy’ikenuabushyo cya Diyosezi (Centre Pastoral Notre Dame de Fatima)

8)    Padiri Achille BAWE ASHINZWE ikenurabushyo ry’umuyango

9)    Padiri Narcisse NGIRIMANA yatumwe kuyobora Karitasi, ubutabera n’amahoro.

10)            Padiri Alexis MANIRAGABA ashinzwe itumanaho, ishyinguranyandiko, akaba n’umwalimu mu iseminari nto ya Nkumba.

11)            Ingoro ya Bikira Mariya iyobowe na Padiri Erinest NZAMWITAKUZE. Mu bindi ashinzwe, harimo no gutegura Abari ba Nyagasani (Formation des Verges Consacrées). 

B.    Amaparuwasi ya Doyenne ya RUHENGERI 

1.     Paruwasi Katederali na Doyenne ya Ruhengeri : Padiri Vincent TWIZEYIMANA, Omoniye wa diyosezi w’Inshuti za Yezu n’Inshuti z’Umunyanazareti.

2.     Paruwasi ya BUSOGO : Padiri Charles Clément NIYIGENA

3.     Paruwasi ya MURAMA : Padiri Alexandre NTABANGANYIMANA

4.     Paruwasi ya NYAKINAMA : Padiri Dominique IYAMUREMYE SEBARATERA, mic 

C.   Amaparuwasi ya Doyenne ya RWAZA

5.     Paruwasi ya RWAZA na Doyenne ya RWAZA : Padiri Laurent UWAYEZU

6.     Paruwasi ya JANJA : Padiri Bonaventure TWAMBAZIMANA

7.     Paruwasi ya BUMARA : Padiri Eugene TWIZEREYEZU

8.     Paruwasi ya BUSENGO : Padiri Jean François Régis BAGERAGEZA  

D.   Amaparuwasi ya Doyenne ya MWANGE 

9.     Paruwasi ya RUNABA na Doyenne ya MWANGE : Padiri Jean Bosco MUNEZA

10. Paruwasi ya MWANGE : Padiri Alexandre GASIGWA

11. Paruwasi ya NEMBA : Padiri Théoneste ZIGIRINSHUTI, c.m, Omoniye ku rwego rwa Diyosezi w’urugaga rwa Mutagatifu Visenti wa Pawulo (Conférence de St Vincent de Paul) na Jeunesse Mariale Vincentienne

12. Paruwasi ya KANABA : Padiri Providence IDUKOMEZE, Omoniye ku rwego rwa Diyosezi wa Pueri Cantores 

E.    Amaparuwasi ya Doyenne ya KAMPANGA 

13. Paruwasi ya BUTETE na Doyenne ya KAMPANGA : Padiri Longin NIYONSENGA

14. Paruwasi ya KAMPANGA : Padiri Théoneste MUNYANKINDI

15. Paruwasi ya GAHUNGA : Padiri Jean marie Vianney UWAMUNGU, ocd, omoniye w’Abakarumelii, ku rwego rwa Diyosezi.

16. Paruwasi ya KINONI : Padiri Wenceslas TEGERA, sac 

F.    ABATUMWE KUYOBORA IBIGO BY’AMASHURI 

1. Petit Séminaire Saint Jean NKUMBA izayoborwa na Padiri Phocas NIWEMUSHUMBA, uzatangira ubwo butumwa muri Mutarama 2023 kuko ubu yiga muri Université de Vienne aba (Autriche). Azasoza kwiga mu Ukuboza uyu mwaka wa 2O22. Mu bindi azaba ashinzwe, harimo abasaseridoti n’abaseminari (chargé du Clergé et des Séminaristes). Mu Iseminari, azaba yungirijwe na Padiri Celestin MBARUSHIMNA, ushinzwe amasomo akaba ayiyoboye by’agateganyo. Padiri Janvier SIBORUREMA ashinzwe umutungo wa Seminari, akanaba omoniye, ku rwego rwa Diyosezi, w’Abalejiyo. Padiri Remedi DUSHYIREHAMWE ni umurezi, akaba ashinzwe no kwita kuri roho (Pere spirituel). Fratiri Olivier HAKIZIMANA ni we ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, mu gihe azamara ari muri stage. 

2. INES- RUHENGERI iyobowe na Padiri Jean Bosco BARIBESHYA (Vice Chancellier), yasimbuye Padiri Fabien HAGENIMANA wahawe ubutumwa muri Foyer de Charité Remera-Ruhondo. Aba bombi bigisha mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Professeurs visiteurs)

3.     Ecole Regina Pacis iyobowe na Padiri Jean de Dieu TUYISENGE

4.  Ecole de Sciences de Musanze iyobowe na Padiri Florent NIKWIGIZE. Padiri Raymond UKWISHAKA ashinzwe kwigisha iyobokamana, no kwita kuri roho (encadrement spirituel)

5.     G.S. BUSOGO I iyobowe na Padiri Jean Damascene TUYISHIMIRE

6.     RWAZA TVET iyobowe na Padiri Prosper UWINGABIRE

7.     G.S. Marie Reine RWAZA iyobowe na Padiri Evariste NSABIMANA, ushinzwe umutungo ni Padiri Egide NAMBAJIMNA, akaba na omoniye w’abasaveri, ku rwego rwa Diyosezi.

8.     G.S. Saint Jerome JANJA iyobowe na Padiri Protegene HATEGEKIMANA

9.     E.S. RUNABA iyobowe na Padiri Jean Népomuscène BAZAMANZA. 

G.   Diyosezi ya Ruhengeri mu rugamba rwo kongera ubumenyi, 2O22-2023

·   Abiga mu RWANDA : Padiri Jean de Dieu NDAYISABA yiga muri INES- Ruhengeri. Padiri Révérien TURIKUMWENAYO, Padiri Egide NAMBAJIMANA na Padiri Prosper UWINGABIRE biga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali).

·     Uwiga muri FRANCE : Padiri Philibert NKUNDABAREZI yiga muri Institut Catholique de Paris

·   Abiga muri Espagne :  Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA na Padiri Théogène NZUWONEMEYE biga muri Université Saint Damascène de Madrid. Padiri Valens NIYITEGEKA, Padiri Wilson MUHIRE, Padiri Cyprien NGANIZI, Padiri Grégoire HAKIZIMANA na Padiri Jean Damascène NDAGIJIMANA biga muri Université de Barcelone

· Abiga mu butaliyani : Padiri Oreste HABIYAMBERE yiga muri Université urbanienne de Rome. Padiri Pie NEMEYAMAHORO na Padiri Sixte HAKIZIMANA biga muri Université de Parme. Padiri Ephrem NTAWIHEBA na Padiri Protais BAMPOYIKI biga muri Université Salésienne Rome. Padiri Norbert NGABONZIZA yiga muri Université de Latran de Rome, Padiri Frédéric HABUMUREMYI muri Université Grégorienne de Rome na Padiri Jean Claude MBONIMPA wiga muri Université de Padoue

·   Abiga muri Amerika : Padiri Alphonse TWIZERIMANA yiga muri DePaul University naho Padiri Angelo NISENGWE, Padiri Janvier NDUWAYEZU na Padiri Diéry IRAFASHA : bakiga muri Boston College.

1 comment:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...