Itangwa ry'ubusaseridoti i Bungwe 2015 |
Paruwasi ya Bungwe ni imwe mu zigize akarere-nkenurabushyo ka Muyanza. Yashinzwe mu 1954, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro "Regina Pacis". Iyobokamana rishinze imizi mu bakristu bayigize, bikaba bigaragazwa n’ishyaka bafite mu kubaka kiliziya.
Iryo shyaka rigaragazwa n’imirimo y’amaboko n’ibindi bikorwa bisaba amafaranga abakristu bagiramo uruhare. Hari kandi no kuyirerera abazavamo ababyeyi beza mu ngo za gikristu ndetse n’abaziyegurira Imana, bakegukira kwitagatifuza bitangira, ku buntu no ku bwende bwabo, imbaga y’Imana.
Kuva ishinzwe, Paruwasi ya Bungwe ishimirwa kwibaruka abihayimana benshi (ababikira, abasaseridoti n’abafureri). Yabyaye abasaseridoti basaga 20, barimo n’umudiyakoni Jean Marie Vianney NDINDIRIYIMANA. Nk’uko bimenyerewe, mu gihe cy’impeshyi, hirya no hino mu Rwanda, Kiliziya yizihiza ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti, igatanga n’ubutumwa. Inyandiko ya Diyosezi ya Byumba yo kuwa 18/7/2022 ni yo igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2022-2023. Dore aho bamwe mu basaseridoti babyawe na Paruwasi ya Bungwe batumwe
A. ABAVUKA MURI SANTARALI YA BUNGWE
1. Padiri Alexandre NIYONSABA ari mu butumwa muri Diyosezi ya Bourges mu Bufaransa.
2. Padiri Walter UKURIKIYIMFURA yatumwe kongera ubumenyi mu gihugu cya Pologne.
3. Padiri Théophile TWAGIRAYEZU yatumwe gukirikirana imyitwarire mu kigo cya SANTA MARIA KARAMBO Kiri muri Paruwasi ya RWAMIKO.
4. Padiri Macedoine NIYIZINZIRAZE ayoboye Paruwasi ya RWAMIKO.
5. Padiri Fidele NDEREYIMANA abarizwa muri Centre de l’Emmanuel muri Arikidiyosezi ya Kigali.
6. Diyakoni Eric HATANGIMANA azahabwa ubupadiri kuwa 15/08/2022, atangirire ubutumwe bwe nka Padiri wungirije ushinzwe umutungo muri Paruwasi ya Nyagasozi iyobowe na Padiri NIBISHAKA Bonaventure.
Iyi santarali ni yo yabyaye Mgr Thadée
NSENGIYUMVA (17/03/1949 – 8/06/1994) wabaye Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
Yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975, ahabwa ubwepisikopi kuwa 31 Mutarama
1988. Ifite n’umudiyakoni witwa Jean Marie Vianney NDINDIRIYIMANA, wabuherewe
muri Paruwasi ya Kisaro, kuwa 16 Nyakanga 2022.
B.
ABAVUKA MURI SANTARALI YA MANYAGIRO
7. Padiri JMV DUSHIMIYIMANA yatumwe kuba Padiri Mukuru wa Katederali ya Byumba.
8. Padiri Florent MWISENEZA akorera ubutumwa mu BUTALIYANI muri diyosezi ya Lucca.
9.
Padiri Alexis RUSIMBUKANDE yatumwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya RUSHAKI iyobowe na Padiri David Bienveillance NSHIMIYIMANA.
C.
ABAVUKA MURI SANTARALI YA KIVUYE
10. Padiri Principe NIYITANGA yatumwe kuyobora GS EPA BYUMBA, akaba na Padiri wungirije kuri Katederali.
11. Padiri Clet NAHAYO yahawe ubutumwa bwo kuyobora Paruwasi ya Nyagahanga.
12. Padiri Jean d'amour DUSENGUMUREMYI akomeje kongera ubumenyi muri Amerika.
D.
ABAVUKA MURI SANTARALI YA BUSHINGA
13. Padiri Edouard SENTARURE akorera ubutumwa muri France.
14. Padiri Aubert ARAMBE ni umunyakigega mukuru wa
diyosezi, akaba ashinzwe ibijyanye n’umutungo byose.
E.
ABAVUKA MUDUGARI
15. Padiri Fulgence DUNIYA akomeje kuyobora Paruwasi ya BUREHE.
16. Padiri Faustin MUNGARURIYE yatumwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Muyanza, iyobowe na Padiri Faustin
SENZOGA.
Hari kandi,
17. Padiri SAFARI VIATEUR ukomeje kongera ubumenyi mu Butaliyani.
18. Padiri Cyrille NIYONZIMA uba mu Butaliyani, mu buryo budakurikije amategeko ya Kiliiya, nk’uko byatangajwe mu nyandiko ya Diyosezi ya Byumba yo kuwa 18/7/2022.
19. Jean Marie Robert Esposito MPAZAYINO wabaga muri Diyosezi ya Bonevento mu Butaliyani. Bivugwa ko ari imfura mu babuhawe na Mgr NZAKAMWITA. Amakuru y’uko yitabye Imana amenyekanye kuwa 3/08/2022
Yezu Kristu we Musaseridoti mukuru ababere urugero n’ikiramiro muri byose no mu bihe byose!
No comments:
Post a Comment