Wednesday, August 17, 2022

Umuhire Eduwaridi Poppe, intumwa y’Ukaristiya, (apôtre de l'Eucharistie)

Iwabo uko bari abana cumi n’umwe ; batatu bitabye Imana bakiri bato, babiri baba abasaseridoti naho bashiki be batatu baba ababikira. Yatoje abakritu kutarangwa n’agasigane, ati : ‘Mbere na mbere wowe, abandi bakurikireho’ (Toi d'abord, les autres ensuite).

Eduwaridi Poppe (Édouard Poppe) ni umusaseridoti w’umubiligi wa Diyosezi ya Gand, wavukiye i Temse kuwa 18 Ukuboza 1890, apfira i Moerzeke kuwa 10 Kamena 1924. Yakunze cyane Isakaramentu Ritagatifu, bimuhesha igisingizo cyo kwitwa intumwa y’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu (apôtre de l'Eucharistie). Yavukiye mu muryango woroheje ucuruza imigati, akaba imfura mu bana cumi n’umwe ba Désiré Poppe na Josefa. Ababyeyi bamuhaye uburere bwiza, barushaho kumukindisha iby’ubukristu. Iwabo uko ari cumi n’umwe ; batatu mu bavandimwe be bitabye Imana bakiri bato, babiri baba abasaseridoti naho bashiki be batatu baba ababikira. Afite imyaka 13, ise yashatse kumwohereza kwiga ibijyanye n’umwuga, agira ngo ajye abafasha mu bucuruzi bwabo. Ntiyemeraga icyifuzo cye cyo kuba umupadiri. Eduwaridi, yatangiye iseminari nto mu 1904, aba umuhanga cyane. Ise wa Eduwaridi yatabarutse kuwa 10 Mutarama 1907, bimutera gushaka kuva mu ishuri, agira ngo afashe mu kubona ibitunga umuryango ariko abavandimwe be bahuza imbaraga, bamwemerera gukomeza inzira y’ubusaseridoti yari yaratangiye.

Mu kwezi kwa cyenda 1910, byabaye ngombwa ko Eduwaridi Poppe ahabwa inshingano za gisirikare mu gihe cy’imyaka ibiri (1910-1912), mu itsinda rya kaminuza i Louvain. Aha yahigiye Filozofiya. Mu gace yarimo, abantu baramukwenaga cyane bamenye ko yifuza kuba umusaseridoti, ariko we, umuhamagaro we ugakomezwa kandi n’ubuzima bwa gisirikari yarimo, aho yabonaga uko abantu babayeho nabi. Ubwo bunararibonye bwamufashishe kwitangira neza abo ashinzwe, igihe ahawe ubutumwa, mu 1922, bwo kuba umuyobozi wa roho w’abaseminari n’abihayimana bagiye mu gisirikari. Mu kwezi kwa cyenda 1913, yatangiye amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Gand. Ubwo intambara ya kabiri y’isi yabaga, Eduwaridi yahawe, kuwa 1 Kanama 1914, inshingano za gisirikari zo kwita ku barwayi, hanyuma aza kubivamo, abifashijwemo na Karidinali Mercier, agaruka mu iseminari mu kwazi kwa kane 1915. Yahawe ubupadiri kuwa 1 Gicuransi 1916.

Akiba umusaseridoti, Eduwaridi yashize imbaraga ze zose mu kwita ku bakene bari barazahajwe n’intambara, agasura abarwayi n’inkomere kandi akigisha abana iyobokamana, abakundisha Ukaristiya Ntagatifu. Ahangana bikomeye n’ubupagani bwarushagaho kwiyongera mu bice bimukikije. Mu kwezi kwa Nyakanga 1918, yisabiye umwepiskopi we ngo amuhindurire ubutumwa, nuko kuwa 4 Ukwakira amwimurira i Moerzeke, ahaba omoniye w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo, kugeza mu 1922. Nubwo ubuzima bwe butari bumeze neza, ubwo butumwa yabukoze neza, abona n’igihe cyo kwandika inyandiko zinyuranye, zirimo n’izigenewe abana kandi yitangira byimazeyo guteza imbere ubuyoboke bwo kurangamira Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, by’umwihariko mu rubyiruko.

Poppe yaje kubona umupadiri bari baziranye mu iseminari, akorera ubutumwa muri paruwasi yari mu rusisiro, nuko bombi batangiza gahunda y’isaha yo gushengerera buri wakane ku mugoroba. Bakajya babikorera muri shapeli y’urugo rw’ababikira. Bidatinze, ababikira babiyungaho, abo basaseridoti bazana n’abana kugira ngo bashengerere. Rimwe na rimwe abo bana bakaza bari kumwe n’ababyeyi babo, na Poppe akaboneraho kubigisha. Poppe yakundaga mutagatifu Tereza w’UmwanaYezu, agakurikiza uburyo bwe bw’akayira k’ubusamo yitagatifuza. Kuwa 15 Nzeri 1920, Poppe yasuye imva y’uwo mutagatifu, aharonkera ingabire nyinshi zamuherekeje mu buzima bwe. Yahoraga yiteguye kwakira bose, urugo rwe ruhinduka ahantu h’isengesho n’ubuzima. Yakiraga abakristu, akabahoza, akabageza ku nzira y’ubwiyunge n’amahoro. Yatoje abakritu kutarangwa n’agasigane, bagakora ntawe basiganije. Ati : ‘Mbere na mbere wowe, abandi bakurikireho’ (Toi d'abord, les autres ensuite).

Edouwaridi Poppe yatabarutse kuwa 10 Kamena 1924. Mu 1960, hubatswe shapeli yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X, izwi ku izina ry’ingoro ya padiri Poppe, kugira ngo ishyirwemo ibyasigaye by’umubiri we. Iyi kiliziya ihuza kenshi abakristu baje kuhakorera ingendo nyobokamana. Yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Mutagatifu YohaniPawulo wa II, kuwa 3 Ukwakira 1999. Dore uko uwo mutagatifu yamuvuzeho : ‘Padiri Poppe wahuye n’ibigeragezo, aha ubutumwa abarwayi, abibutsa ko isengesho no gukunda Bikira Mariya ari ingenzi mu kuba intumwa ya Kiliziya. (« Le Père Poppe, qui a connu l'épreuve, adresse un message aux malades, leur rappelant que la prière et l'amour de Marie sont essentiels à l'engagement missionnaire de l'Église »). Twizihiza Umuhire Eduwaridi Poppe kuwa 10 Kamena.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...