Saturday, August 13, 2022

AMATEKA YA MUTAGATIFU OSWALDI




Oswaldi yari umwami wa Nortumburi mu Bwongereza bwa ruguru, akaba yaravutse mu mwaka wa 605, ari igokomangoma. Se Etelifiridi yari umwami wabo. Nyina yitwaga Aka. 

Bose bari abapagani. Etelifiridi agwa mu ntambara muri 617. Igihugu cye gitwarwa na Eduwini wari umutsinze. Oswalidi na murumuna we bahungira muri Ekosi. Nyuma ariko Oswalidi acungura igihugu cya Se muri 634. Icyo gihe yari umukirisitu. Oswaldi yabatijwe na mutagatifu Kolombani. Yari yarigishijwe akiri muri Ekosi arabatizwa. Oswaldi ndetse atsindiraho n’ibindi bihugu bibiri abyongera ku cye. Nuko aho intambara irangiriye aha amahoro ingabo ze. Atumiza abamonaki kuzigisha. Bamwoherereza na Ayadani ho umwepisikopi. Oswaldi aramukunda cyane, amufasha kubaka kiliziya na monasiteri nyinshi, gufasha abakene n’imbabare zose. Ngo ineza za Oswaldi ntizagiraga uko zingana mu gihugu.

Mutagatifu Oswaldi yaguye mu ntambara arwanira igihugu cye abanzi b’abapagani bashakaga kumunyaga. Umwami witwa Panda watwaraga igihugu cy’abaturanyi ni we wamwiyenjejeho, aramutera aramufunga, bamwica bamuciye umutwe, apfa gikirisitu na gitagatifu koko. Mutagatifu Beda Umwubahwa ni we umuvuga cyane. Aho avuga ko Oswaldi yapfuye muri 642 afite imyaka 38. Beda avuga ko umwami Oswaldi, mbere yo kujya ku rugamba rwatumye ahuza ibihugu bibiri byabyaye Nortumburi, yabaje gushinga umusaraba hafi y’aho barwaniraga, kandi we n’ingabo ze, bose bagasenga. Beda avuga ko mbere yo gutangira urugamba, mutagatifu Kolombani yaramubonekeye.

Ikindi kandi ni uko nyuma y’urwo rugamba abenshi mu batware b’ingabo ze barabatijwe. Oswaldi amaze gutsinda urwo rugamba yahuje ibyo bihugu byombi bito bikora igihugu cya Nortumburi. Kandi mu myaka umunani yategetse, ni we mwami w’igihangange wari uriho mu Bwongereza, kandi ategeka gikirisitu. Twizihiza mutagatifu Oswaldi ku itariki 5 Kanama. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ (ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...