Wednesday, August 3, 2022

Byumba, hatanzwe ubutumwa mu byiciro binyuranye (2022-2023)

Katederali ya Byumba
Diyosezi ya Byumba ni imwe mu zigize Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, ikaba mu majyaruguru y’igihugu no mu gice cy’iburasirazuba. 

 

Yashinzwe kuwa 5 Ugushyingo 1981, ikaba iyobowe n’abashumba bakurikira :  

 

 

  1. Myr. Yozefu RUZINDANA, yatowe kuwa 14 Ugushyingo 1981, ahabwa ubwepiskopi kuwa 17/01/1982. Yabaye umushumba wa Diyosezi kugeza 05 Kamena 1994 yitabye Imana.
  2. Myr. Ferederiko RUBWEJANGA, umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique), kuva mu 1994 kugeza 1996.
  3. Myr. Servilien NZAKAMWITA, yatowe 25/03/1996, yimikwa kuwa 02 Kamena 1996. Ajya mu kiruhuko kuwa kuwa 14 Gicuransi 2022.
  4. Myr. Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi, watowe kuwa le 28 Gashyantare 2022, akimikwa kuwa kuwa 14 Gicuransi 2022.

Nk’uko bisanzwe mu mpeshyi, hatangwa ubutumwa bw’uka mushya w’ikenurabushyo. Inyandiko ya Diyosezi ya Byumba yo kuwa 18/7/2022 ni yo igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2022-2023, ariko ntiyerekana igihe ntarengwa cyo gutangira imirimo ku bahawe ubutumwa bushya. Mu butumwa butandukanye bwatanzwe : hari abatumwe mu muri serivisi rusange za Diyosezi, abatumwe kuyobora Amaparuwsi, ibigo by’amashuri, ndetse n’abatumwe kongera ubumenyi.

Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Padiri Emilien NGERAGEZE wabaye umunyamabanga wa Diyosezi. Padiri Aubert ARAMBE ni umunyakigega mukuru wa Diyosezi, yungirijwe na Padiri Anastase NDAYISHIMIYE wagizwe umuyobozi wa FIAT na Padiri Pascal NIZEYIMANA ushinzwe imishinga na OPM. Padiri Agusitini NZABONIMANA yahawe Karitasi, naho Padiri Patrick DUSHIMIMANA aba umunyamabanga wihariye w’umwepiskopi. Dion MBONIMPA ayoboye ibiro bishinzwe ubwigishwa.

A.   Abatumwe kuyobora Amaparuwasi

  1. Paruwasi ya Bungwe iyobowe na Padiri Jean Chrysostome RWIYAMIRIRA
  2. Paruwasi ya Burehe iyobowe na Padiri Fulgence DUNIYA
  3. Paruwasi ya Byumba iyobowe na Padiri J.M.V DUSHIMIYIMANA
  4. Paruwasi ya Gihengeri iyobowe na Padiri Donatien HAKIZIMANA
  5. Paruwasi ya Gituza iyobowe na Padiri Vincent GASANA
  6. Paruwasi ya Kinihira iyobowe na Padiri Patrice NTIRUSHWA
  7. Paruwasi ya Kisaro iyobowe na Padiri Jean nepomuscene HARELIMANA
  8. Paruwasi ya Kiziguro iyobowe na Padiri Edouard NIZEYIMANA M.SS.CC.
  9. Paruwasi ya Matimba iyobowe na Padiri Fidèle NDAYISENGA
  10. Paruwasi ya Mimuli iyobowe na Padiri Emile Bienvenu HAKIZIMANA
  11. Paruwasi ya Muhura iyobowe na Padiri Epaphrodite GAFARANGA
  12. Paruwasi ya Mulindi iyobowe na Padiri Paul GAHUTU
  13. Paruwasi ya Mutete iyobowe na Padiri Narcisse RURENGA
  14. Paruwasi ya Muyanza iyobowe na Padiri Faustin SENZOGA
  15. Paruwasi ya Ngarama iyobowe na Padiri Noel NGABONZIZA
  16. Paruwasi ya Nyakayaga iyobowe na Padiri Eric IZABAYO, M.SS.CC
  17. Paruwasi ya Nyagahanga iyobowe na Padiri Clet NAHAYO
  18. Paruwasi ya Nyagasozi iyobowe na Padiri Bonaventure NIBISHAKA
  19. Paruwasi ya Nyagatare iyobowe na Padiri Materne HABUMUREMYI
  20. Paruwasi ya Nyarurema iyobowe na Padiri Patrick IRANKUNDA
  21. Paruwasi ya Nyinawimana iyobowe na Padiri Ildephonse NDAYAMBAJE
  22. Paruwasi ya Rukomo iyobowe na Padiri Védaste NZARAMBA
  23. Paruwasi ya Runyinya iyobowe na Padiri Eugène IYAKAREMYE
  24. Paruwasi ya Rushaki iyobowe na Padiri David Bienveillance NSHIMIYIMANA
  25. Paruwasi ya Rwamiko iyobowe na Padiri Macédoine NIYIZINZIRAZE

B.    Abatumwe kuyobora ibigo by’amashuri

  1. Iseminari Nto ya Rwesero iyobowe na Padiri Sébastien MUKURIZEHE, yungirijwe na Padiri charles HAKOLIMANA ushinzwe amasomo, na Padiri Albert UWIMANA GATANAZI ushinzwe imyitwarire. Umucungamutungo ni Padiri Jean Bosco RWUBAKUBONE
  2. UTAB, uwayitumwemo ni umudominikani Padiri Gilbert MUNANA (Vice Chancellor) 
  3. ES RUSHAKI iyobowe na Padiri Joseph BUKENYA WETAASE
  4. ES Santa Maria Karambo: ushinzwe amasomo ni Padiri Athénogène TUYISHIME, ushinzwe imyitwarire ni Padiri Théophile TWAGIRAYEZU
  5. EFA NYAGAHANGA : ushinzwe amasomo ni Padiri Jean Pierre SIBORUREMA.
  6. ETP NYARUREMA iyobowe na Padiri Jean Bosco NSHIMIYIMANA
  7. TVET GITUZA iyobowe na Padiri Patrice TUYISHIMIRE
  8. KIZIGURO Secondary School iyobowe na Padiri Casimir RUZINDAZA
  9. Lycée Saint Alexandre Sauli iyobowe na Padiri Alphonse SINABAJIJE
  10. COLLEGIO S.A.M. ZACHARIA iyobowe na Padiri Bienvenu BISIMWA LUHIRIRI
  11. GS Rwesero na TVT Rwesero biyobowe na Padiri Jean Bosco NKURANGA
  12. GS BUREHE IYOBOWE NA Padiri Diogène TUMUHAYIMPUNDU
  13. GS EPA BYUMBA iyobowe na Padiri Principe NIYITANGA
  14. GS MUYANZA iyobowe na Padiri Emile DUSENGUMUREMYI
  15. GS GITEBWE iyobowe na Padiri Sylvère MUGISHA
  16. GS KIZIGURO iyobowe na Padiri Emmanuel NIZEYIMANA
  17. GS NYARUBUYE iyobowe na Padiri Théophile HARELIMANA

C. Mu bahawe ubutumwa bwo kwigisha mu mashuri twavuga nka:

  1. Padiri Lucien HAKIZIMANA, umwalimu muri UTAB
  2. Padiri Emmanuel MUGABO na Padiri Frodouard NIZEYIMANA bigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (Formateurs- Professeurs Résidents)
  3. Padiri Faustin NYOMBAYIRE yigisha mu Iseminari Nkuru ya KABGAYI (Professeur visiteur)

D. Abapadiri 17 bahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu mahanga

  1. Abapadiri Isaïe NKURUNZIZA, Donat NSABIMANA, Antoine NGAMIJE MIHIGO, Isidore NDAYAMBAJE na Jean Damascène MUGIRANEZA biga muri France.
  2. Abapadiri Emmanuel NDATIMANA, Déogratias NSHIMIYIMANA na Sylvère MUNYANGABIRE, uzayasoza mu kuboza uyu mwaka, biga muri Espagne.
  3. Abapadiri Augustin RUGWIZA, Viateur SAFARI, Dominique MUNDERE, Aimé Dieudonné NZABAMWITA na Révocat HABIYAREMYE biga mu Butaliyani.
  4. Abapadiri Didace KAMANA na Jean d'amour DUSENGUMUREMYI biga muri Amerika.
  5. Padiri Walter UKURIKIYIMFURA yatumwe kongera ubumenyi mu gihugu cya Pologne, naho Padiri Thierry RUGIRA atumwa muri Allemagne.

1 comment:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...