Wednesday, August 3, 2022

Mutagatifu Nataliya, Uwahowe Imana (+852)

Awuleri n’umugore we Nataliya
…yahuye n’umukristu bahambiriye, babanje kumwambika ubusa, ku mugongo w’indogobe, umutwe we ari wo werekeje ku murizo wayo, bakagenda bamukubita kugeza avuye amaraso…

Yakomokaga mu gihugu cya Hispaniya. Igice kimwe cy’igihugu kigeze kwigarurirwa n’Abarabu, bagitegeka imyaka myinshi cyane kandi muri iyo myaka batoteje abakristu bikomeye. Byatumye abantu bamwe bata idini ry’ubukristu, abandi babikomeza rwihishwa. Abarabu Bashakaga ko abantu bose bahindura idini bakaba abayisilamu. Itotezwa ry’abakristu mu mujyi wa Kordu ryari rikaze cyane, bigatuma abakristu bamwe bigiraga nk’abayisilamu kugira ngo baticwa. Awuleri n’umugore we Nataliya, umudiyakoni w’umumonaki wo muri Palesitina witwaga Joriji, Feligisi n’umugore we Liliyoza (ari we Liliyane) bakomeje kuba abakristu rwihishwa ku buryo abarabu batigeze babakeka.

Ni iki cyatumye baba intwari, bakanga gukomeza guhisha urukundo n’ukwemera bafitiye Kristu? Umunsi umwe, Awuleri yahuye n’umukristu abayisilamu bahambiriye ku mugongo w’indogobe, umutwe we ari wo werekeje ku murizo wayo. Bari bamuhambiye ku ndogobe babanje kumwambika ubusa, abagome bashoreye iyo ndogobe bakagenda bamukubita kugeza ubwo amaraso avuye; bakaba kandi bari kumwe n’umuntu ushinzwe kugenda avuga cyane hose ko uwo mukristu ari kuzira ko atayobotse idini rishya, bityo n’abahisi n’abagenzi bagakwena uwo mukristu. Nuko atangazwa n’ubutwari bw’uwo mukristu wababaraga bikomeye ariko kandi agakomeza gusenga Imana. Kuva ubwo, Awuleri na bagenzi be biyemeje ku tazongera guhisha ubukristu bwabo ko ahubwo ndetse bibaye ngombwa na bo bakwemera kubuzira.

Ibyo Awuleri yoboneye byakomeje imitima yabo, bituma biyemeza kudakomeza guhisha ukwemera kwabo. Guhera ubwo Nataliya na Liliyoza ntibongeye kwitwikira mu mutwe nk’uko abayisilamukazi babigenza, batangira kugenda mu mujyi wa Kordu batitwikiriye. Aho bimenyekaniye, Awuleri na Nataliya umugore we na mubyara we Feligisi na Liliyoza umugore we hamwe na wa mudiyakoni w’umunyasiriya (umunyapalesitina) barafashwe barafungwa, bamaze kwemerera umucamanza ko ari abakristu, bahamya ko badashobora kwitandukanya na Nyagasani bemeye. Nyuma yo Guhamya ibyo, umucamanza yahise ategeka ko bicwa baciwe imitwe. Hari mu gihe cy’ubutegetsi bw’umuyisilamu Abderahamani wa II. Mbere y’uko bacibwa imitwe kuwa 27 Nyakanga 852, n’igihe cyose bamaze bari mu buroko, ntibahwemye gusingiza Imana n’umutima wabo wose. Kiliziya yibuka, kuwa 27 Nyakanga, ukuntu Nataliya na bagenzi be bahamije ukwemera muri Nyagasani, bakemera gupfira Imana muri iryo totezwa abayisilamu bari badukanye.

Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.216-217.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. P.206.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. 368.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...