Mariya Mutagatifu Sesiliya w’i Roma na Tereza w’i Lisieux bari abahanzi kandi ububikira bwabo ku isi, bwamaze igihe kikuyu; umwe yamaze imyaka umunani, undi icyenda. Bombi basabwe n’umuyobozi wabo kwandi iby’ubuzima bwabo kandi bishwe n’igituntu.
Amazina yiswe n’abayeyi ni Dina Bélanger (Marie-Marguerite-Dina-Adélaïde). Yavukiye i Québec muri paruwasi ya Saint-Roch, mu gihugu cya Canada. Avuka kuwa 30 Mata 1897, atabaruka kuwa 4 Nzeri 1929. Ni umubikira wo mu muryango w’abihayimana ba Yezu na Mariya (congrégation des religieuses de Jésus-Marie), wabaye umuririmbyi n’umucuranzi wa piyano.
Dina yabatijwe ku munsi yavukiyeho. Ise yitwaga Octave, nyina akitwa Séraphia. Ni we mwana rukumbi wabayeho kuko musaza we yitabye Imana amaze amezi make avutse. Dina yari umwana ukunda gusenga, agakunda n’umuziki. Mu 1911, nibwo yagaragaje cyano ko akunda ubuzima bw’abihayimana, nuko yisabira ababyeyi be kumwandikisha mu kigo cy’abihayima cy’i Bellevue kugira ngo aharangirize amasomo ye. Dina yagarutse iwabo mu 1913, arangije kwiga, nuko atangira kwiga umuziki, abishishikarijwe n’ababyeyi be babonaga ko ari byo bimubereye kurusha kujya kwiha Imana, akabaho adasohoka. Kuva mu bwana bwe, Dina yiyumvagamo ko Imana imuhamagarira kuyiyegurira, ababyeyi be bo bikifuza ko yakwibera umunyamuziki kuko yari abifitemo impano. Dina yarumviye, ajya i New-York kuhigira umuziki mu ishuri ryitwa ‘Institute of Musical Art’. Icyo gihe (1916- 1918) yatahaga mu rugo rw’Ababikira ba Yezu na Mariya rwabaga muri paruwasi yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro. Akubutse muri Amerika, Dina yakoresheje ibitaramo byinshi, atagamije inyungu ye bwite, ahubwo kugoboka abakene mu bikorwa by’urukundo binyuranye yakoraga. Umuziki wamufashije kwikomezamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana yahoranye kuva mu bwana bwe. Bityo yihitiramo kubaho mu buzima burangamiye Imana, akabaho adasohoka (la vie contemplative).
Mu 1921 ni bwo Dina yatangiye Novisiya mu muryango w’abihayiamana ba Yezu na Mariya b’i Sillery. Yakoze amasezerano ya mbere yo kwiyegurira Imana mu 1923, ahabwa izina rya Mariya Mutagatifu Sesiliya w’i Roma (Marie Sainte-Cécile de Rome). Yahisemo kwiyambaza umuhire Tereza w’i Lisieux (Tereza w’Umwana Yezu), washyizwe mu rwgo rw’Abatagatifu kuwa kuwa 17 Gicuransi 1925. Yaramukundaga cyane, amugira icyitegererezo cye, yegukira uburyo bwe bwo kwitagatifuza bwita ‘akayira k’ubusamo’. Ubu buryo bwasabaga kwigira muto cyane bishoboka mu maso y’Imana kugira ngo ubashe kubona neza ko Imana ihari kandi ko muri kumwe. Mu 1924, asigaje imyaka itageze ku itandatu ku isi, ubusabane bwe n’Imana (union mystique) bwarushijeho kwiyongera. Ubuzima bwe bwaranzwe n’ubusabane n’Imana, n’ibihe birebire byo kuzirikana byamugezaga rimwe na rimwe ku gutwarwa buroho (extase), ibyamubagaho byose yabibwiraga umuyobozi we, mu bwiyoroshye, nuko uwo muyobozi amusaba ko yabyandika byose. Mariya Mutagatifu Sesiliya w’i Roma yasezeranye burundu kuwa 15 Kanama 1928. Mu kubaho kwe, yaranzwe no guharanira ubutungane. Yandika ubuzima bwe, hari aho yanditse ati : « Nifuzaga kuvumbura muri njye impano z’Imana ». Mariya Mutagatifu Sesiliya w’i Roma yitabye Imana kuwa 4 Nzeri 1929, ahagana saa cyenda z’amanywa. Yazize igituntu yanduye ari mu butumwa bwe bwa mbere yakoze ahitwa Saint-Michel-de-Bellechasse, aho yigishaga piano. Yari atarageza imyaka 10 yambaye umwambaro w’ababikira. Ni papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II, wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 20 werurwe 1993. Tumwizihiza kuwa 4 Nzeri.
Ibyo Mariya Mutagatifu Sesiliya w’i Roma asangiye na Tereza w’i Lisieux
Bakiri bato, bombi bifuje kwiyegurira Imana, bakabaho mu buzima bwegukiye Imana badasohoka (la vie contemplative). Bahuje icyifuzo cyo kuba abatagatifu kandi bombi bari abahanzi. Mariya Mutagatifu Sesiliya w’i Roma yari afite impano mu muziki no mu mivugo na Tereza akayigira mu mivugo n’ikinamico. Bombi, ububikira bwabo ku isi, bwamaze igihe kigufu ; umwe yamaze imyaka umunani, undi icyenda. Bombi basabwe n’umuyobozi wabo kwandi iby’ubuzima bwabo kandi bishwe n’igituntu.
No comments:
Post a Comment